RFL
Kigali

Umuramyi Daniel Svensson yakoze ubukwe bw'agatangaza bwabereye kuri Muhazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2023 15:02
1


Niringiyimana Daniel [Daniel Svensson], ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Warakoze Mana” yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare; Aime Uwimana, Patient Bizimana na Simon Kabera, ari mu mashimwe akomeye nyuma yo kurushinga n'umukunzi we mushya.



Daniel Svensson yakoze ubukwe n'umukunzi we Sauda Hakizimana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaranye imyaka ibiri bakundana. Ubukwe bwabo bwabaye tariki 2 Ukuboza 2023, bubera i Burasirazuba kuri Muhazi Beach saa yine za mu gitondo.

Ni ibirori byari bibereye ijisho na cyane ko byabereye ku mahumbezi ya Muhazi. Akanyamuneza kari kose kuri Svensson na Sauda nk'uko bigaragara mu mafoyo yabo inyaRwanda yabashije kubona, arimo n'ibagaragaza basomana. 

Bari baberewe cyane mu myenda y'ibara ry'umweru ndetse na bamwe mu batashye ibirori byabo ni ko bari bambaye. Imigendekere myiza y'ubu bukwe yakoze ku mutima wa Daniel Svensson wavuze ko "byagenze neza ku rwego ruruta uko nabyifuzaga". 

Daniel Svensson ni umuramyi, umuvugabutumwa, umunyamakuru, umwanditsi w'indirimbo n'ibitabo. Uretse "Igikomere", indi ndirimbo ye yakunzwe ni “Warakoze Mana” yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare; Aime Uwimana, Patient Bizimana na Simon Kabera.

Gihamya y'uko ari mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel, ni nyinshi. Indirimbo nziza za Gospel muri iki gihugu, harimo izo yanditse ariko ntibyavugwa. Amaze kwandika indirimbo zirenga 250, aho zimwe yazihaye abandi baramyi, izindi araziririmba. Turabigarukaho neza mu kanya tunareba ubutumwa yibandaho.

Mu 2015 yari mu bahanzi 6 bahataniraga ibihembo mu irushanwa rya Groove Awards rikomeye muri East Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (ariko ubu ryarahagaze) aho yari mu cyiciro cy'Umuhanzi w'Umwaka “Best Male Artist”. Icyo gihe igikombe cyegukanywe na Israel Mbonyi.

Uyu muramyi arushinze nyuma y'imyaka 15 atandukanye mu buryo bwemewe n'amategeko (Divorce) n'umugore bari barashakanye mu mwaka wa 2002, ariko bakaza gutandukana mu mwaka wa 2008 nyuma yo kubyarana abana 3, umuhungu n'abakobwa 2.

Daniel Svensson na Sauda bakoze ubukwe bw'agatangaza bwabereye kuri Muhazi!


Aganira na inyaRwanda, Daniel Svensson yacyeje Sauda bambikanye impeta y'urudashira anahishura ibintu bimuhamiriza ko ari we yari arindiriye muri iyi myaka 15. Ati "Yankunze uko ndi kose, yankunze urw'ukuri".

Uyu muramyi yavuze ko Sauda "Si umugore wanjye gusa, ni na Maman w'abana banjye. Si urukundo rwanjye gusa ahubwo ni urukundo rw'abana banjye. Ni uwo mu gihe gikwiriye kuko ni icyuzuzo cy'inzozi zanjye".

Ashingiye ku masomo yigiye mu buzima bw'urukundo, Daniel Svensson yatanze inama zabera benshi impamba y'ubuzima abasaba "kwirinda guhubuka kuko igihe cyose uhubutse ugwiza umubabaro uhetse ibikomere wikururiye".

Ati "Kwihangana ni intwaro ikomeye igushyitsa ku mwuzuro w'icyo ushaka n'icyo ukeneye bikakurinda serwakira y'ibibonetse byose bidakenewe. Kugwiza imbaraga z'ubwenge n'umutima biguha gukomera n'imbaraga zo kuba wowe kuruta kuba uwo abantu bashaka ko uba ndetse bikaguha kurenga imitego yo mukibaya".

Benshi bakora ubukwe bagacogora mu muziki, ariko si ko bimeze kuri Daniel Svensson kuko afite imishinga myinshi nyuma yo gukora ubukwe. Ati "Ndimo ndakora umuzingo wa 2 uzaba ugizwe n'indirimbo 8 mu buryo bw'amajwi n'amashusho izina ry'uyu muzingo ukazaba witwa "Imbabazi Zagutse".

Yikije ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ari gukora muri iyi minsi mu gihe kera yibandaga ku bikomere. Ati: "Mu ndirimbo ndi kwandika muri iki gihe ni indirimbo zuzuye ubuzima buzima zivuga Kristo, mu yandi magambo ni indirimbo z'ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo".

Ahamya ko "imvi zizarinda ziba uruyenzi nta kindi ndirimba uretse Kristo gusa. Ku bw'iyo mpamvu, hari n'indirimbo nanditse mu myaka yashize ntazongera kuririmba ukundi, n'izindi ngenda nkosora mu myandikire kuko zitujuje ubuzima".

Daniel Svensson, umugabo utangirwa ubuhamya bwiza n'abatari bacye ku bw'inama zubaka akunze kubagira, yavuze ko nta gahunda yo guhagarika umuziki afite kuko hari indirimbo ziri hanze mu buryo bw'amajwi yitegura gukorera amashusho.

Mu rugendo rwe rw'umuziki, afite indirimbo 18 ziri hanze mu buryo bw'amajwi, nka "Warakoze" yakoranye na Aimé Uwimana, Simon Kabera na Patient Bizimana, "Yarishyuye", "Umwifato", "Ibyo ntunze", "Ubuntu bw'Imana", "Turaziranye" n'izindi.

Arambye mu muziki kuko yatangiye kwandika indirimbo ku myaka 10 y'amavuko. Indirimbo ze ziri hanze amaze gusohora ni 19. Ati "Umubare w'izo nanditse haba izanjye ndirimba n'izo mfite ntarasohora ndetse n'izo nandikiye amatsinda n'abaririmbyi batandukanye zose hamwe ni 250".

AMAFOTO YARANZE UBUKWE BWA SVENSSON NA SAUDA

Byari ibyishimo bikomeye ku nshuti n'imiryango ya Svensson na Sauda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bwanakweli7 months ago
    None se anyuranyije nijambo ry'Imana? Mariko 10:11-12





Inyarwanda BACKGROUND