Umwaka n’amezi atanu birashize, umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyo Bosco atumvikana mu muziki uretse mu biganiro n’itangazamakuru no ku mbuga mpuzamahanga.
Mu bihe
bitandukanye yumvikanye avuga ko ari gukora kuri Album ye ya mbere yise ‘Ijwi
ry’umutima’ ndetse yavugaga ko izasohoka mu gihe kitarambiranye.
Ku wa 2
Kamena 2023, yabwiye Televiziyo Rwanda ko kudashyira hanze indirimbo ahanini
byatewe ‘n’ubushobozi’ budahagije.
Yavuze ko
kuba umuhanzi abarizwa muri Label hari byinshi cyane bimufasha mu mikorere ya
buri munsi. Ariko kandi avuga ko yananyuze ‘mu bintu bimeze nk’agahinda
gakabije (Depression).’
Ati “Rero
umuntu agusanga muri ibyo bihe akagufatirana akaba yagukoresha kugirango habeho
nanone indi ‘depression’ yifuza ku kubonaho.”
Niyo Bosco
yavuze ko yitondeye ikorwa rya Album, afata igihe cyo kunononsora buri ndirimbo
yose. Yavuze ko yayise ‘Ijwi ry’umutima’ mu kumvikanisha ko ‘hari icyo umutima
uba uri ku kubwira kugirango wature’. Ati “Biri hagati yo kwatura ku mutima na
nyirukwatura. Ni imvamutima mba ndi kuririmba.”
Hariho
indirimbo 18 ziri mu rurimi rw’icyongereza n’Ikinyarwanda mu rwego rwo kugeza
umuziki we ku rwego Mpuzamahanga.
Ni album
ikubiyeho indirimbo zitsa cyane ku bukwe, ibyo abantu banyuramo mu buzima bwa
buri munsi n’ibindi.
Niyo Bosco yari
aherutse gutangaza ko yatangiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika
ya Metro Afro mu gihe cy’imyaka umunani, ariko amasezerano ntiyashyizwe mu
bikorwa.
Ibi byatumye
atangira ibiganiro n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac isanzwe
ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza bemeranya imikoranire.
Mu minsi
ishize, impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, batangira
gukora nk’umuhanzi bafasha mu kureberera inyungu ze mu muziki.
Kikac
yubakira ku ntego yo gufasha umuhanzi kurangiza umwaka afite ibikorwa byivugira
ku isoko ry’umuziki, biri mu byatumye Niyo Bosco bakorana.
Umuyobozi wa
Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusinya
amasezerano batangiye gukora ku ndirimbo eshanu zizaba zigize Extended Play
(EP) ya mbere ya Niyo Bosco.
Yavuze ko
bashaka gushyira hanze iriya EP mu ntangiriro za Mutarama 2024. Yavzue ati “Ubu
akazi katangiye nyuma y’uko dusinye amasezerano. Turi gukora ku ndirimbo eshanu
zigize EP ye kandi mu gihe kiri imbere tuzatanga n’abo bazakorana n’aamzina y’iyi
EP.”
Uyu muyobozi
avuga ko muri uyu mwaka bishimira ibyo bagezeho bari kumwe n’umuhanzikazi
Bwiza, birimo nka Album ye ya mbere, ibitaramo yakoreye mu Burayi, kuririmba mu
bitaramo bya Trace Awards n’ibindi.
Kuri we,
yumvikanisha ko bazakora ibishoboka byose bizatuma buri mwaka Niyo Bosco azajya
abari ‘mu bahanzi bakunzwe kandi bafite ibikorwa bifatika’.
Niyo Bosco ari gukora kuri EP nyuma yo gusinya muri Kikac Music Label
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURIYANA'
TANGA IGITECYEREZO