RFL
Kigali

Niyo Bosco agiye gusohora EP nyuma yo gusinya muri Kikac

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2023 12:31
0


Umwaka n’amezi atanu birashize, umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyo Bosco atumvikana mu muziki uretse mu biganiro n’itangazamakuru no ku mbuga mpuzamahanga.



Mu bihe bitandukanye yumvikanye avuga ko ari gukora kuri Album ye ya mbere yise ‘Ijwi ry’umutima’ ndetse yavugaga ko izasohoka mu gihe kitarambiranye.

Ku wa 2 Kamena 2023, yabwiye Televiziyo Rwanda ko kudashyira hanze indirimbo ahanini byatewe ‘n’ubushobozi’ budahagije.

Yavuze ko kuba umuhanzi abarizwa muri Label hari byinshi cyane bimufasha mu mikorere ya buri munsi. Ariko kandi avuga ko yananyuze ‘mu bintu bimeze nk’agahinda gakabije (Depression).’

Ati “Rero umuntu agusanga muri ibyo bihe akagufatirana akaba yagukoresha kugirango habeho nanone indi ‘depression’ yifuza ku kubonaho.”

Niyo Bosco yavuze ko yitondeye ikorwa rya Album, afata igihe cyo kunononsora buri ndirimbo yose. Yavuze ko yayise ‘Ijwi ry’umutima’ mu kumvikanisha ko ‘hari icyo umutima uba uri ku kubwira kugirango wature’. Ati “Biri hagati yo kwatura ku mutima na nyirukwatura. Ni imvamutima mba ndi kuririmba.”

Hariho indirimbo 18 ziri mu rurimi rw’icyongereza n’Ikinyarwanda mu rwego rwo kugeza umuziki we ku rwego Mpuzamahanga.

Ni album ikubiyeho indirimbo zitsa cyane ku bukwe, ibyo abantu banyuramo mu buzima bwa buri munsi n’ibindi.

Niyo Bosco yari aherutse gutangaza ko yatangiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Metro Afro mu gihe cy’imyaka umunani, ariko amasezerano ntiyashyizwe mu bikorwa.

Ibi byatumye atangira ibiganiro n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza bemeranya imikoranire.

Mu minsi ishize, impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, batangira gukora nk’umuhanzi bafasha mu kureberera inyungu ze mu muziki.

Kikac yubakira ku ntego yo gufasha umuhanzi kurangiza umwaka afite ibikorwa byivugira ku isoko ry’umuziki, biri mu byatumye Niyo Bosco bakorana.

Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusinya amasezerano batangiye gukora ku ndirimbo eshanu zizaba zigize Extended Play (EP) ya mbere ya Niyo Bosco.

Yavuze ko bashaka gushyira hanze iriya EP mu ntangiriro za Mutarama 2024. Yavzue ati “Ubu akazi katangiye nyuma y’uko dusinye amasezerano. Turi gukora ku ndirimbo eshanu zigize EP ye kandi mu gihe kiri imbere tuzatanga n’abo bazakorana n’aamzina y’iyi EP.”

Uyu muyobozi avuga ko muri uyu mwaka bishimira ibyo bagezeho bari kumwe n’umuhanzikazi Bwiza, birimo nka Album ye ya mbere, ibitaramo yakoreye mu Burayi, kuririmba mu bitaramo bya Trace Awards n’ibindi.

Kuri we, yumvikanisha ko bazakora ibishoboka byose bizatuma buri mwaka Niyo Bosco azajya abari ‘mu bahanzi bakunzwe kandi bafite ibikorwa bifatika’. 

Niyo Bosco ari gukora kuri EP nyuma yo gusinya muri Kikac Music Label 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURIYANA'

">
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND