RFL
Kigali

Akosha Miliyari 2 Frw ku gitaramo! Ibitavugwa kuri Kendrick Lamar wateje umwiryane mu baraperi b'i Kigali

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/12/2023 12:26
0


Harabura amasaha make ngo umuraperi Kendrick Lamar atigise inkuta za BK Arena, mu gitaramo gitegerejwe na benshi cyanateje igisa n'imyigaragambyo mu Baraperi b'i Kigali batishimiye imitegurire y'iki gitaramo kitari kuvugwaho rumwe bavuga ko birengagijwe.



Ku wa 06 Ukuboza 2023, muri BK Arena hazaberamo igitiramo cya 'Move Afrika: A Global Citizen Experience' gitegerejwemo umuraperi kabuhariwe Kendrick Lamar ari nawe muhanzi mukuru uzataramira abazakitabira.

Abaraperi b'i Kigali bavuga ko cyateguwe nabi ndetse bibabaje kuba bataratekerejweho ngo nabo bahabwe umwanya muri iki gitaramo maze bereke Kendrick Lamar ko no mu Rwanda hari abaraperi bashoboye.

Igitaramo cya Kendrick Lamar muri BK Arena cyateje ururondogoro abaraperi b'i Kigali

Kendrick Lamar uri mu baraperi bakomeye ku Isi, wubatse ibigwi mu myaka 20 amaze mu muziki, aherutse gushyirwa ku mwanya wa 4 mu baraperi 50 b'ibihe byose. Uretse kuba ari umuhanga yaba mu myandikire n'uburyo arapamo, ni umuraperi ubayeho mu buzima bw'ibanga bukomeye dore ko abayeho ubuzima butandukanye n'ubwabandi basitari bagenzi be.

Ni byinshi ku buzima bwa Kendrick Lamar bitajya bivugwa birimo ibi bikurikira:

*Ubuzima bw'ihariye bw'umuryango wa Kendrick Lamar

Ureste kuba ari umuraperi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga, ni umugabo wubatse ufite umugore n'abana babiri. Kendrick Lamar w'imyaka 36 afite umugore witwa Whitney Alford.

Kendrick Lamar n'umugore we bakundanye kuva bakiri bato

Aba bombi bafite inkuru iryoshye y'urukundo dore ko bakundanye bakiri bato ndetse bakaba baraniganye. Kuva mu 2008 Kendrick Lamar na Whitney Alford bari mu munyenga w'urukundo kugeza mu 2015 ubwo bakoraga ubukwe mu ibanga maze bakaza kubitangaza nyuma.

Kendrick Lamar n'umuryango we

Mu kubana kwabo banagize umugisha w'urubyaro dore ko bamaze kugira abana b'abahungu babiri. Mu itangazamakuru umubano wabo wagarutsweho cyane muri Mata  2022 ubwo Kendrick Lamar yasohoraga album ye ya Gatanu yise 'Mr. Morale & the Big Steppers'.

Kendrick Lamar yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yaciye inyuma umugore we

Kuri iyi album niho yasohoyeho indirimbo yise 'Mother I,Sober' aho agarukamo kuba yicuza guca inyuma umugore we Whitney Alford. Amwe mu magambo yatunguye benshi ni aho yagize ati: 'Ni gute umugabo nkanjye nterwa n'irari ry'ubusambanyi rikantsinda? Ni gute nca inyuma umugore wanjye nkaryamana n'abakobwa ntibuka n'amazina yabo? Ni gute nababaje umutima wa Whitney wabaye hafi yanjye imyaka ntabara ntampemukire na rimwe?''

Ifoto y'umuryango we niyo yakoresheje nka 'Cover' ya album aherutse gusohora mu 2022 yise 'Mr Morales & The Big Steppers'

Aya magambo yakoresheje muri iyi ndirimbo niyo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe baranamugaya ko yaciye inyuma umugore we, mu gihe hari abamushimaga ko niba yarabyemeye kumugaragaro bigaragaza ko nawe abyicuza.

Nyamara nubwo Kendrick Lamar yahishuye ko yaciye inyuma umugore we, ntabwo iyi ngeso yigeze ibatandukanya ahubwo yanahise aboneraho gutangaza ko babyaye umwana wa kabiri bamaze igihe gito bakoze icyitwa 'Marriage Counseling' bagiyemo mu rwego rwo kurinda urugo rwabo ko rusenyuka. Kugeza ubu Lamar n'umugore we babanye neza mu mahoro.

*Kendrick Lamar ni umuraperi ukosha mu bitaramo!

Kuba uyu muraperi adakunze kugaragara mu bitaramo cyane ni uko ahenze kumutumira. Wateguye igitaramo udafite  hagati ya Miliyari 1.8 kugeza nibura kuri Miliyari 2.4 Frw ntabwo wakwirirwa umutumira.

Mu gitaramo aherutse gukorera muri Afurika y'Epfo muri Kamena, uyu muraperi yishyuwe Miliyoni 14 z'Amadolari. Aya mafaranga yayishyuwe amara iminota itarenze 20 ku rubyiniro ahita yisubirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivuze ko izi Miliyoni bamwishyuye yazikoreye iminota itarenze 20.

Ubusanzwe uyu muraperi iyo akoze igitaramo muri Amerika, usanga itike ihenze ya mbere ihagaze kuva $7,000 kuzamura.

*Kendrick Lamar ni umuraperi wibitseho ibihembo byinshi bitandukanye

Uyu muraperi yibitseho ibihembo byinshi

Mu gihe hari abahanzi benshi bakomeye bataratwara igihembo na kimwe cya Grammy Awards, abandi bagakora iyo bwabaga ngo bacyegukane bikanga ndetse hari n'ab'abahanga barinze bapfa ntacyo babonye, nyamara Kendrick Lamar we yibitseho ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri 17, ibya American Music Awards 4, ibya BET Awards 29 akaba ari nawe muhanzi umaze gutwara ibi bihembo inshuro nyinshi, Ibya MTV Video Music Awards 11 ndetse n'ibindi byinshi uyu muhanzi amaze kwibikaho.

Byumwihariko Kendrick Lamar niwe muraperi wa Kabiri ku Isi ufite ibihembo byinshi bya Grammy Awards, akaba akurikira Jay Z umaze kwibikaho Grammy Awards zigera kuri 24,akaba ari nawe muraperi wa mbere w'umwirabura wahawe ibi bihembo bwa mbere.

*Kendrick Lamar ni umukinnyi wa filime

Kendrick Lamar yahuriye na 50 Cent muri filime y'uruhererekanye yitwa 'Power'

Ureste kuba ari umuhanga mu muziki, no gukina filime arebaho! uyu muraperi amaze gukina muri filime zitandukanye. Mu 2018 yagaragaye muri filime y'uruhererekane ya Netflix yitwa 'The Defiant Ones', mu 2019 yakinnye mu yitwa 'The Miracle Mile Shot'. Kendrick Lamar kandi yanakinnye muri season ya 5 ya filime y'uruhererekane yakunzwe cyane yitwa 'Power' irimo abarimo 50 Cent ari nawe uyishoramo amafaranga.

*Kendrick Lamar yandikira abandi bahanzi indirimbo

Kendrick Lamar yandikira abandi bahanzi indirimbo

Kuba Kendrick Lamar ari umuhanga mu kwandika indirimbo bituma abandi bahanzi bakomeye bamwifashisha ngo abandikire indirimbo. Mu 2014 yandikiye umuhanzikazi Taylor Swift indirimbo yitwa 'Bad Blood' banahuriyemo, mu  2015 yandikiye Kanye West indirimbo yitwa 'All Day', mu 2017 yandikiye icyamamarekazi Beyonce indirimbo yitwa 'Freedom' banahuriyemo. Abandi bahanzi barimo Baby Keem, Jorja Smith, Schoolboy Q hamwe na Jay Rock.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND