Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yagarutse i Kigali mu ibanga rikomeye nyuma yo guhurira ku rubyiniro n’umunya-Jamaica, Shaggy bakoranye indirimbo "When she’s around."
Ni mu
bitaramo ngaruka mwaka bifasha abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwishima bizwi
nka ‘iHeart Radio Jangle Ball’.
Uyu muhanzi
yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa
Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, ahagana saa tatu z’ijoro.
Yari
wenyine, aho yakiriwe na Kenny, umuvandimwe Coach Gael washinze inzu ifasha abahanzi
mu bya muzika ya 1:55 AM.
Nta
munyamakuru wigeze amenya igaruka rye mu Rwanda, ahanini bitewe n’imyiteguro yo
kuririmba mu gitaramo “Move Africa: Rwanda” azahuriramo na Kendrick Lamar kuri
uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.
Umwe mu
bareberera inyungu ze yabwiye InyaRwanda, ko bari kwitegura iki gitaramo mu
buryo bukomeye ‘kuko dukeneye ko kizaba icy’amateka akoze’.
Mbere yo
kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye
bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.
Ni igitaramo
azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe
ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.
Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y’amadorali 60 n’amadorali 100.
Amatike
y’amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga
bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].
Amatike ya
VIP y’amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku
rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53
Frw].
Hari
n’amatike y’amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga
842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.
Afite
ishimwe ku mutima:
Mu butumwa
bwo kuri Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yakuriye i Kanombe nk'abandi bana,
ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y'urugendo rw'ubuzima agezeho
muri iki gihe.
Yavuze ko
nk'abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo
abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.
Avuga ko
nyuma y'ibihe byiza n'imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu.
Yabwiye abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk'urwo yanyuzemo kudacika
intege, no gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha
abantu.
Mu butumwa
bwe yashimye Perezida Kagame ku bw'intambwe amaze guteresha u Rwanda, avuga ko
nk'umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda
wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.
Kandi avuga
ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku
Rwanda.
Uyu munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n'abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati "Nzahora mbashimira."
Ubwo Bruce Melodie yasohokaga mu kibuga cy'indege ahagana saa tatu z'ijoro zo kuri uyu wa Mbere
Bruce Melodie yagarutse i Kigali nyuma yo kumara iminsi umunani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Bruce Melodie yakiriwe na Kenny n'umurinzi we
TANGA IGITECYEREZO