Victor Manuel Rocha, w’imyaka 73 wabaye Ambasaderi wa Bolivia , arashinjwa gufasha Igihugu cya Cuba kubona amakuru y’ubutasi kuri Amerika kuva mu 1981.Inyandiko z’urukiko zivuga ko Rocha yitaga Amerika umwanzi kandi ko akazi ke nk’umukozi w’ibanga kongereye imbaraga mu mpinduramatwara.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatanu ushize i Miami nyuma ya ‘Operation’ y’ibanga yamaze umwaka urenga nk’uko bivugwa na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika.
Umugenzacyaha mukuru, Merrick Garland yavuze ko iki ari “igikorwa cyo gucengera ubutegetsi bwa Amerika cyamaze igihe kirekire cyane kandi cyageraga kure cyane " bikozwe na maneko w’amahanga.
Yagize ati “Mu myaka irenga 40, Victor Manuel Rocha yakoze nka maneko wa leta ya Cuba kandi yifuje anabona imyanya muri leta ya Amerika yatumaga agera ku makuru atari aya rubanda."
Rocha wavukiye muri Colombia, yakuriye mu mujyi wa New York yiga muri Kaminuza za Yale, Harvard, na Georgetown.
Yabaye Ambasaderi wa Amerika muri Bolivia kuva mu 1999 kugeza mu 2002, nk’uko abashinjacyaha babivuga, kandi yagiye mu yindi myanya ya Leta irimo Inama y’Igihugu y’umutekano mu myaka 25.
Uretse muri Bolivia, yanakoze ubutumwa bwa Dipolomasi muri Argentine, Honduras, Mexique, na Dominican Republican.
Kuva Fidel Castro yahirika ubutegetsi bwari bushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1959 ibihugu byombi byatanzwe no kurebana ay'ingwe,ndetse byatumye Amerika ifatira ibihano Cuba kuva mu 1960.
Inyandiko z’urukiko zafunguwe ku wa Mbere zivuga ko Rocha yakoze ingendo nyinshi zijya muri Cuba, aho yafashaga ubutegetsi n’abategetsi baho kuva mu 1981 kugeza magingo aya.
Izo nyandiko zitanga amakuru make ku bwoko bw’amakuru Rocha yahaga Cuba, ariko zisobanura ‘Operation’ y’ibanga ya FBI yagejeje ku kumuta muri yombi.
Mu Ugushyingo 2022, umukozi w’ibanga wa FBI yavuganye na Rocha kuri WhatsApp, yiyita ko ari umukozi w’inzego z’ubutasi za Cuba umufitiye ubutumwa buvuye “ku nshuti zawe i Havana ", nk’uko inyandiko y’ikirego ibivuga.
Bivugwa ko Rocha yemeye guhura n’uwo maneko inshuro zirenze imwe, harimo ahantu bacururiza ibiryo, kuko “nta buryo hari umuntu wari kumbona aho ", nk’uko yabivuze, nk’uko izo nyandiko zibivuga.
Mu nshuro eshatu yahuye n’uwo maneko wa FBI wiyoberanyije, Rocha yatangiye kumuha amakuru arambuye ku gihe yakoraga nka maneko wa Leta ya Havana, nk’uko inyandiko y’ikirego ibivuga.
Ivuga ko yabwiye uwo maneko wundi ati “Nari nzi neza uko mbikora kandi birumvikana Dirección [ikigo gishinzwe ubutasi cya Cuba] yaramfashije "yari inzira ndende kandi ntibyari byoroshye."
Kenshi yasubiyemo “asobanura kandi ashimagiza akazi ke " yakoze nka maneko w’ubutasi bwa Cuba, nk’uko abashinjacyaha babivuga.
Bivugwa ko Rocha yakoreshaga imvugo “twe " mu gusobanura we na Cuba, kandi akavuga ko yashakaga “kurinda "ibyo twagezeho."
Ubwo wa maneko wiyise uwa Cuba yamubazaga ati “uracyari kumwe natwe?" Rocha yasubije ko “arakaye " kuba uyu yibaza ku budahemuka bwe.
Ngo yagize ati: “Ni nko gushidikanya ku bugabo bwanjye ".
Muri ibyo biganiro byabo kandi hari aho yavuze ko “ari we wari ubishinzwe " ubwo habagaho “guhanura indege ntoya ". Abashinjacyaha bavuga ko icyo ari igihe Cuba yarashe indege zitari iza gisirikare z’itsinda rirwanya Castro ryakoreraga muri Amerika ryitwa Brothers to the Rescue.
Icyo gikorwa cyo mu 1996, cyabaye mu gihe Rocha yariho akorera i Havana, cyaguyemo abagabo bane.
Minisiteri y’ubutabera ya Amerika ivuga ko ashinjwa no gutanga amakuru y’ibinyoma kandi ayobya kuri Leta ya Amerika no kubeshya ngo abone inyandiko z’inzira.
Kuwa mbere, umuvugizi w’iyo minisiteri Matthew Miller yavuze ko bazakorana n’inzego z’ubutasi za Amerika mu kugabanya ingaruka z’uku kwinjirirwa mu by’umutekano.
Yagize ati: “Mu minsi iri imbere, ibyumweru, amezi, tuzakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu by’ubutasi mu gusuzuma ingaruka izo arizo zose z’igihe kirekire z’iki gikorwa ku mutekano w’igihugu."