Abahanzi Nyarwanda, Bruce Melodie, Butera Knowless na Bwiza, bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya Kora Awards muri Namibia.
Ni ku nshuro
ya kabiri, Knowless ahatanye muri ibi bihembo, kuko mu mwaka wa 2016 yari
ahatanye mu cyiciro mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza kurusha
abandi mu Karere k’Uburasirazuba (Best Female- East Africa) abicyesha indirimbo
ye yise ‘Peke Yangu’.
Icyo gihe
yari ahataniye igikombe n’abahanzi bakomeye barimo Juliana (Uganda), Vanessa
Mdee(Tanzania), Victoria Kimani (Kenya), Irene Ntale (Uganda) ndetse na Avril
Nyambura wo muri Kenya.
Umuhanzikazi
wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Cecile Kayirebwa nawe yari ku rutonde rw’abahataniye
ibi bihembo mu mwaka wa 2016, icyo gihe yarimo abicyesha indirimbo ye yise ‘Ubutumwa’
yasohoye mu mwaka wa 2015.
Yari
ahatanye na Hope Masike (Zimbabwe), Ema Chimu (Namibia), Abbey Lakew (Ethiopia),
Sham Geshu (Eritrea) na Dobet Gnahore wo muri Cote d’Ivoire.
Abategura
Kora Awards kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, basohoye urutonde
rurambuye rw’abahanzi bari mu byiciro binyuranye bahataniye ibikombe.
Ni urutonde
rwaherekejwe no gutangiza amatora yo kuri Internet azarangira tariki 29
Gashyantare 2024. Gutora bikorwa gatatu gusa ku munsi uhitamo umuhanzi
ushyigikiye.
Muri buri
cyiciro harimo abahanzi 40 ari nabo batangiye guhabwa amahirwe binyuze mu
matora yo kuri internet, azarangira tariki 1 Werurwe 2024 hamenyekanye 20
bahiga abandi muri buri cyiciro.
Nyuma
hazatangazwa umuhanzi wahize abandi muri buri cyiciro, ashyikirizwe igikombe
yatsindiye.
Bruce Melodie,
Knowless na Bwiza bahatanye mu cyiciro kimwe cy'umuhanzi ufite indirimbo y'amashusho
nziza (Best Music Video of the year).
Bruce
Melodie afitemo indirimbo 'When she's around' yakoranye na Shaggy, Butera
Knowless arimo kubera indirimbo ye aherutse gushyira hanze 'Oya Shan' n'aho
Bwiza arimo kubera indirimbo ye yise 'No Body'.
Muri iki cyiciro bahatanyemo n'abarimo Fally Ipupa, Jux ugezweho mu ndirimbo Joy, Diamond binyuze mu ndirimbo 'Achil', Tems, Burna Boy n'abandi.
Bruce
Melodie ahataniye ibihembo abicyesha indirimbo ‘When she’s around’ yakoranye na
Shaggy
Butera
Knowless binyuze mu ndirimbo ‘Oya Shan’ ahatanye ku nshuro ya kabiri muri ibi
bihembo
Umuhanzikazi
Bwiza binyuze mu ndirimbo ye yise ‘No Body’ yakoranye na Double Jay ahatanye
muri Kora Awards
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NO BODY’
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OYA SHAN’
TANGA IGITECYEREZO