RURA
Kigali

Bruce Willis ntakibasha kuganira kubera uburwayi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/12/2023 9:02
0


Icyamamare muri Sinema, Bruce Willis, uherutse gusezera ku gukina filime kubera arembejwe n’indwara yo kwibagirwa ‘Dimentia’, ubu yamaze gufata indi ntera kuri we aho atakibasha no kuganira nk’uko umukobwa we yabitangaje.



Umwaka wa 2023 ntabwo wahiriye Bruce Willis, umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina ku rwego mpuzamahanga. Uyu mugabo yatangiye uyu mwaka ahagarika ibyo gukina filime bitewe n’indwara yo kwibagirwa ‘Dimentia’ yamwibasiye.

Bruce Willis aherutse guhagarika gukina filime kubera uburwayi bwo kwibagirwa

Ubuzima bwa Bruce Willis w’imyaka bwakomeje kugenda busubira inyuma ndetse umuryango we ugenda ugaragaza ko icyizere cy’uko yasubira kuba uwo yahoze ariwe kiri gukendera. Kuri ubu umukobwa we witwa Rummer Willis usanzwe ari umukinnyi wa filime yagize icyo atangaza ku buzima bwa Se.

Mu kiganiro Rumer Willis yagiranye n’ikinyamakuru Hollywood Reporter, yatangaje ko bahangayikishijwe n’uko ari kurushaho kurwara ndetse ko aho ageze atakibasha no kuganira nk’uko byari bisanzwe. Yagize ati: ‘Biraduhangayikishije kuko Papa ntakibasha no kuganira natwe. Mbere yabasha kuganira akanatumenya ariko ubu ntabwo yabasha kuganira n’umuntu cyangwa ngo amenye kudutandukanya’’.

Umukobwa wa Bruce Willis yatangaje ko atakibasha kuganira kubera uburwayi

Yakomeje agira ati ‘'Kurwaza umuntu ufite uburwayi bwo kwibagirwa biragoye cyane nk’iyo uyu munsi muvugana akuzi ariko bwacya ugasanga ntakibibasha nawe ubwawe ntabwo akwibuka. Dufite umugisha wo kuba tumuri iruhande muri iki gihe kimukomereye kandi turizerako mu minsi iri imbere azongera kubasha kuganira’’.

Rumer Willis yavuze kandi ko umuryango wabo uri kuba hafi ya Bruce Willis muri ibi bihe by'uburwayi

Bruce Willis w’imyaka 68 urembejwe n’uburwayi bwo kwibagirwa bumaze kumutera no kutabasha kuganira, ni umukinnyi wa filime wanditse amateka i Hollywood ndetse yanakunzwe cyane muri filime z’imirwano yakinnye zirimo nka ‘Taken’, ‘Unbreakable’, ‘Expandables’, ’12 Monkeys’ n’izindi nyinshi zamugize icyamamare mbere y’uko abihagarika.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND