RFL
Kigali

Perezida Kagame yahawe impano n'abanyabigwi muri Ruhago

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/12/2023 7:58
0


Ronaldinho Gaucho Wamamaye muri FC Barcelona na Roger Milla ukomoka Muri Cameroon, bageneye Paul Kagame impano y'imyambaro ikinanwa umupira w'amaguru.



Umunya Brazil Ronaldinho wamamaye muri  FC Barcelone na AC Milan, impano yahaye Perezida Kagame ni umwambaro wambarwa na Brazil.  Roger Milla ukomoka muri Cameroon we yamugeneye impano y’umwambaro uzakoreshwa mu Gikombe cy’Isi kizahuza abahoze baconga ruhago  kizabera mu Rwanda.

 Ronaldinho Gaúcho wamamaye muri FC Barcelona ni umwe mu banyabigwi 30 byamaze kwemezwa ko bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

 Roger Milla wamamaye  mu makipe yo mu Bufaransa  akaba inyenyeri ya Africa, nawe ari mu bakinnyi 30 bazaba bongera kwibutsa Isi uko bacongaga Ruhago, ibyo bakazabikorera kuri Stade Amahoro yo mu Rwanda.

Aba banyabigwi bombi bategegerejwe mu Rwanda mu mwaka utaha, bageneye impano Perezida Paul Kagame nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023.

Minisetiri ya siporo yagize Iti "Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yakiriye, mu izina rya Perezida Kagame, impano y’umwambaro wa Brazil wasinyweho n’Umunyabigwi Ronaldinho ndetse n’umwambaro uzakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans cya 2024, wasinyweho n’Umunya Cameroun Roger Milla''.

Yakomeje igira iti "Yombi yayishyikirijwe na Fred Siewe uyobora Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans VCWC ndetse n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi FIFVE.

Ronaldinho Gaúcho ufite Ballon d’Or ya 2005 n’Igikombe cy’Isi mu 2002 naza mu gikombe cy' Isi, nibwo  bwa mbere azaba ageze mu Rwanda.  Ntabwo ariko bimeze kuri Roger Milla kuko we yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2022, yitabiriye igikorwa cyo gutangaza gahunda y’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans kizabera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iki gikombe cy' Isi kizabera mu Rwanda, kizatangira tariki 1 Nzeri, gisozwe ku itariki 10 Nzeri 2024.

Ronaldinho Gaúcho witezwe mu Rwanda muri 2024, yegukanye Ballon d’Or ya 2005 n’Igikombe cy’Isi muri 2002. Uyu yamamaye kandi muri Paris Saint-Germain, FC Barcelona na AC Milan ndetse n’andi makipe y’iwabo muri Brazil.

Bamwe mu banyabigwi bitezwe I Kigali 

Hari kandi Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Patrice Evra, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Juma Mossi, Jomo Sono, Umunyarwanda Karera Hassan, Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino na Wael Gomaa.

Biteganyijwe ko urundi rutonde rw’abanyabigwi bazitabira iri rushanwa rihuza abakinnye ruhago ruzatangazwa muri Gashyantare na Gicurasi 2024.


Minisetiri ya siporo yakiriye impano iturutse kuri Ronaldinho na Roger Milla, iyo mpano igenewe Perezida Paul Kagame.


Ronaldinho wamamaye mu ikipe y' igihugu ya Brazil, FC Barcelona, Paris Saint-Germain na AC Milan, ategererejwe mu Rwanda mu mwaka utaha


Roger Milla utazibagiranwa mu mateka y'umupira w'amaguru wa Africa, nawe ari mu bageneye Paul Kagame impano 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND