RFL
Kigali

Umubano wa Cardi B na Offset wongeye kuzamba

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/12/2023 7:38
0


Nyuma y'imyaka itandatu babana, Cardi B na Offset yaciye amarenga ko umubano wabo utifashe neza habe na gato.



Mu kwezi kwa Kamena, Umuraperi Offset wahoze mu itsinda rya Migos akaba ari n'umugabo wa Cardi B kuva mu mwaka wa 2017, yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram atangaza ko Cardi B amuca inyuma ndetse ko yigeze kuryamana n'umwe mu nshuti ze za hafi.

Icyo gihe, Cardi B yanze kwihanganira kubeshyerwa n'umugabo we yegura urubuga rwa X avuga ko amubeshyera ahubwo ashaka kumuharabika ahakana ibyo umugabo we yavuze byose kuri Space abantu batangira gukeka urugo rwabo.

Mu kwezi kwa Kanama, Offset yaje guhakana ko Cardi B amuca inyuma ndetse icyo gihe amusaba imbabazi ku ruhame avuga ko Cardi B atigeze amuca inyuma n'umunsi wa rimwe ikindi kandi ari umugore akunda kugeza ubuzima bwe bwose bwo kuri iyi Si.

Nyuma y'amezi atatu n'igice, umubano wa Cardi B na Offset wongeye kuzamba cyane aho buri wese yahagaritse gukurikirana undi ku rubuga rwa Instagram bongeraho n'amagambo akakaye cyane yateje urujijo mu bantu.

Cardi B yatangaje ko arambiwe kwihishahisha no gupfukirana ibyiyumviro by'abantu benshi. Ibyo byose yabitangaje akimara guhagarika gukurikirana Offset ku rubuga rwa Instagram.

Mu yandi mashusho, Offset we yagaragaje amashusho y'uvuga ngo ni inde nakwizera? ni njye gusa. Ni inde wabihuje? ni njye. Aya mashusho nayo yagiye hanze nyuma y'uko nta n'umwe ugikurikirana undi ku rubuga rwa Instagram.

Cardi B na Offset batangiye kubana mu mwaka wa 2017 kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri umukobwa w'imfura witwa Kulture w'imyaka 5 ndetse n'umuhungu w'imyaka ibiri witwa Wave.

Mu mwaka wa 2021 bigeze gutandukana ukwezi kumwe bahita bongera barasubirana icyo gihe aribwo Cardi B yahitaga atangaza ko ari mu myitguro yo kwibaruka bidaciye kabiri ahita abyara umwana w'umuhungu ariwe bise Wave.

Bimaze kumenyerwa ko umubano wa Cardi B na Offset uzamo kidobya nyinshi uretse muri Kanama no mu mwaka wa 2021, mu mwaka wa 2018 nabwo Cardi B byatangajwe ko umubano we na Offset nta kigenda nyuma y'uko babanye mu mwaka wa 2017.


Umubano wa Cardi B na Offset wongeye kuzamba


Kuva mu mwaka wa 2017 babana, Cardi B na Offset bamaze kubyarana abana babiri


Offset yaherukaga gushinja Cardi B ko amuca inyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND