Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunya-Haiti, Joe E. Sully yamuritse igitabo “Rwanda: A Model for Haiti” kigaragaza ko iwabo bakwigira ku Rwanda mu nzego z'imiyoborere myiza, ubumwe n'ubwiyunge, iterambere, uburinganire n'ubwuzuzanye no kubazwa umusaruro kw'abayobozi.
Yamuritse
iki gitabo mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023 ku
Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ni igitabo
kiri kuri Paji 298, kandi cyashyizwe ku isoko n’inzu y’ibitabo ya Bridgevision
Production LLC, ku wa 18 Nzeri 2023. Kigenewe gusomwa n’abari hagati y’imyaka
14 na 18.
Ni igitabo
yanditse afatanyije n’Abanditsi b'Abanyarwanda barimo
Hategekimana Richard uyobora Urugaga nyarwanda rw'Abanditsi;
Epimaque Twagirimana Umuyobozi wungirije wa PanAfrican Movement-Rwanda Chapter;
Prof
Ndikumana Viateur Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic; Dr
Kabera Callixte Umuyobozi wa Kaminuza ya East African hamwe na Ingabire
Immaculée Umuyobozi wa Transparency Intl - Rwanda Chapter.
Joe E. Sully
wamuritse iki gitabo, ni umwanditsi w’ibitabo cyane cyane ‘Novel’, akaba n’umunyamakuru
ubimazemo igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Asanzwe
kandi ari Umuyobozi Mukuru wa Bridge Vision, kompanyi ikorera mu Mujyi wa
Washington iteza imbere impano z'ubwanditsi ikanakorana n'abanditsi
mpuzamahanga.
Avuga ko iki
gitabo kizamurikwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere, ariko ko muri iki gihe
kiboneka binyuze muri muri library Ikirezi, na Library Caritas.
Iki gitabo
kigaragaza amasomo yafashije u Rwanda kuva mu mwijima uyu munsi kikaba ari
igihugu kigeze kuri byinshi byiza.
Umwanditsi
wacyo ufite ubwenegihugu bwa Haiti akaba n'umunyamerika, Joe E. Sully yasobanuye
uko yasuye u Rwanda nyuma atangazwa n’amateka yarwo ahitamo kwandika igitabo
kigaragaza amasomo Haiti yakwigira ku Rwanda.
Muri
rusange, igitabo kigaragaramo amateka y'u Rwanda, umuco nk'inkingi yo
kwihutisha iterambere ry'u Rwanda, ndetse ni igitabo cyerekana imiyoborere
myiza y'u Rwanda, ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda ndetse n'ingamba z'u
Rwanda zo kurwanya ruswa n'akarengane.
Gikubiyemo
ibitekerezo, ubushakashatsi, ubwenge bw'abahanga ku ishusho y'u Rwanda. Ni
igitabo cyanditswe ku bufatanye bw'abanditsi b'Abanyahayiti, Abanyamerika
hagamijwe kwerekana ko ibidasanzwe byakozwe n'u Rwanda mu kwiteza imbere n'andi
mahanga yabyigiraho.
Iki gitabo kandi
gitanga amasomo umwanditsi w'umunya-Haiti agaragaza ko iwabo bakwigira ku
Rwanda mu nzego z'imiyoborere myiza, ubumwe n'ubwiyunge, iterambere,
uburinganire n'ubwuzuzanye no kubazwa umusaruro Abayobozi.
Uyu
mwanditsi yumvikanisha ko Haiti n'andi mahanga yakwigira byinshi ku Rwanda
hatabayeho guterura byose; ahubwo habayeho guhuza n'imimerere y'Igihugu.
Umwanditsi w’ibitabo
w’umunya-Haiti, Joe E. Sully yakozwe ku mutima n’urugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda,
abikubira mu gitabo mu rwego rwo kubisangiza abandi
Uhereye
ibumoso: Uhereye ibumoso ni: Prof.Ndikumana Viateur, Hategekimana Richard, Joe
E. Sully, Prof.Kabera Callixte na Bwana Twagirimana Epimaque bahuje imbaraga mu
kwandika ubudasa bw’u Rwanda
Kumurika iki gitabo “Rwanda: Model for Haiti” byitabiriwe n’abantu banyuranye basanzwe barimo abanditsi b’ibitabo
TANGA IGITECYEREZO