RFL
Kigali

Uburyo Kokombure ikesha amenyo agasa n'urwererane

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:4/12/2023 18:49
1


Ikiribwa cya kokombure gishyirwa mu bwoko bw’imboga ndetse n’imbuto bitewe n’uburyo kigira akamaro gafata ku mpande zombi, intungamubiri zayo zigafasha umubiri mu buryo butandukanye.



Kokombure igizwe n’amazi menshi, ifite umumaro munini mu mubiri wa muntu, by’umwihariko amazi yayo akaba ingirakamaro mu gusukura amemyo yagiyemo imyanda na mikorobe zinjiyemo.

Bitewe n’uburyo abantu basukura amenyo yabo, bashobora gusiga imyanda imwe n’imwe mu kanwa, ikaba yakwangiza igice cy’akanwa byatinda n’igice cy’umuhogo kigafatwa.


Bamwe boza amenyo badakoresheje amazi ahagije, bityo mu kanwa hagasigara nk’umuti bakoresha boza amenyo, cyangwa imyanda ntishiremo igihe bayoza. 

Kurya Kokombure bituma imyanda yasigayemo ivamo bitewe nuko ifite amazi ahagije akungahaye no ku ntungamubiri zibungabunga ubuzima bw’amenyo.

Uru rubuto ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu ku buryo inzobere zitandukanye mu by’Ubuvuzi n’Ubuzima zikugira inama yo kuba wazajya uzirya buri munsi bigushobokeye. 

N’ubona Cocombre yatangiye kuzana ibara ry’umuhondo cyangwa se yanambye aho uhahira, uzitondere kuyigura kuko ishobora kukugiraho ingaruka zitari nziza.

Dore bimwe mu binyabutabire, intungamubiri ndetse n’imyunyungugu biboneka muri Kokombure;


Kuyihekenya ukamara akanya ujunditse amazi yayo bituma imyanda yafashe mu menyo ivamo

Harimo nkaVitamins; Thiamine(B1): Haba harimo 0.027 mg akaba 2% mu bigize cocombre uko yakabaye, Riboflavin : 0.33 mg, Niacin : 0.098 mg, B3:0.259 mg, Vitamin B6 : 0.04 mg, Vitamin C : 2.8 mg na Vitamin K, tutibagiwe na B9 n’ubwo zibonekamo ku rugero rwo hasi cyane.

Ubuzima bw’amenyo bukomeza kumera neza igihe bubona vitamini zirimo Vitamin D, Vitamin K, Vitamin A,Phosphorus, Patassium n’izindi.

Kokombure ikungahaye kuri zimwe muri vitamin zifasha amenyo gukomera no kwera agahinduka umweru harimo n’izo tubonye haruguru zikenewe kugirango amenyo akomeze kwitabwaho.

Iki gihingwa kigira akamaro kanini mu gufasha urwungano ngongozi  gukora neza ndetse n’imyanda yasigayemo igasohokamo, ku buryo igifu gikora neza kidahanganye n’imyanda.

Vitamini C ndetse na Vitamin A biboneka muri kokombure bifasha cyane cyane uruhu kumera neza no kugira ubwirinzi buhagije ntirwangirike ndetse n’ubuzima bw’amaso akareba neza.


Ni byiza kuyirya buri munsi ku bantu babishobora cyane cyane bamwe bananirwa kunywa amazi ahagije mu mubiri wabo kuko yifitemo amazi ahagije yafasha imibiri yabo


Kokombure icyesha uruhu rukamera neza n'udukovu tugashiraho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UZABUMWANA JEAN PAUL 9 months ago
    Nkunze ukuntu najyaga mpinga kurya kokombure,kumbeee ifite akamaro bene aka kageni!!! Ndahita ntangira kuyihaaata kbx





Inyarwanda BACKGROUND