Icyamamarekazi muri Sinema, Lupita Nyong'o arikumwe na musaza we Junior Nyong'o bitabiriye ibirori bya 'The Academy Museum Gala 2023' baseruka mu myambaro yakozwe n'inzu y'imideli ya 'House Of Tayo' iri mu zikomeye mu Rwanda.
Ibirori ngaruka mwaka byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye byo muri Hollywood, bizwi ku izina rya 'The Academy Museum Gala' bitegurwa n'inzu ikomeye ya Sinema yitwa Motion Pictures imenyerewe mu gukora filime zakunzwe.
Mu masaha macye ashize nibwo ibyamamare muri Sinema, mu mideli ndetse no mu miziki byahuriye muri iyi ngoro ya Academy Museum of Motion Pictures iherereye mu mujyi wa Los Angeles, aho byabashije gusangira, ndetse no gukusanya amafaranga ashyigikira ibikorwa by'iyi nzu yibanda mu kwigisha gutunganya filime.
Abarimo Oprah Winfrey, Selena Gomez, Phoebe Tonkin bari mu bitabiriye ibi birori
Muri ibi birori kandi abarimo Oprah Winfrey, Michael B.Jordan, hamwe na Sofia Coppola bahawe icyubahiro bashimirwa imirimo bakora igirira rubanda inyungu.
Mu gihe abandi basitari baserutse ku itapi itukura mu myambaro itandukanye yakozwe n'abahanzi b'imideli bakomeye i mahanga, Lupita Nyong'o hamwe na musaza we Junior Nyong'o bahisemo guseruka mu myambaro yakorewe mu Rwanda.
Lupita Nyong'o na musaza we Junior Nyong'o baserutse mu myambaro yakozwe na 'House of Tayo' yo mu Rwanda
Ni imyambaro yakozwe n'inzu y'imideli iri muzimaze kubaka izina mu Rwanda ya 'House Of Tayo' isanzwe inambika ibyamamare byo mu Rwanda no hanze yaho. Iyi myabaro ibereye ishijo yakorewe i Kigali niyo baserukanye muri ibi birori ndetse banayifotorezamo ku itapi itukuru akamwenyu ari kose.
Akanyamuneza kari kose kuri Lupita Nyong'o waserutse mu myambaro yakorewe mu Rwanda
Si inshuro ya mbere Lupita Nyong'o w'imyaka 40 aserutse mu myambaro y'inzu ya House of aTayo dore ko n'umwaka ushize mu Ukwakira yayiserukanye mu birori byo kumurika filime ya 'Black Panther' igice cya Kabiri cyiswe 'Wakanda Forever'.
Ni inshuro ya Kabiri Lupita aserutse mu myambaro yakozwe na House of Tayo
Ubwo Lupita Nyong'o yifotozaga mbere yo kwinjira muri ibi birori byahuriyemo ibyamamare
Kuri iyi nshuro Lupita Nyong'o ukomoka muri Kenya, wubatse izina ku Isi kubera ubuhanga bwe mu gukina filime, yambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda aherekejwe na musaza we. Ibi ni urugero rwiza rwaho imideli yo mu Rwanda imaze kugera kubona iserukanwa mu birori mpuzamahanga.
Lupita Nyong'o na musaza we mu myambaro yakorewe mu Rwanda, bayiserukanye mu birori ngaruka mwaka bya 'The Academy Museum Gala 2023'
TANGA IGITECYEREZO