Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yatangaje ko abahungu batsinze neza ku kigero cyo hejuru kurusha abakobwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Kuri uyu wa
Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri
mu muhango wabereye ku cyicaro cy’iyi Minisiteri.
Witabiriwe n’ibigo
bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi, Abayobozi mu nzego zinyuranye, ababyeyi,
abanyeshuri n’abandi.
Amanota
yatangajwe ni iy'abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye harimo abiga Ubumenyi
rusange; Tekinike n'Inderabarezi
Umuyobozi
mukuru w'Ikigo gishinzwe ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), Dr. Bernard
Bahati avuga ko muri uyu mwaka abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibizamini
bya Leta bari 80,892, barimo 80,525 bangana n'ikigereranyo cya 99,55% nibo
babashije gukora ikizami cya Leta.
Abakandida
bari biyandikishije gukora ibizamini mu Bumenyi rusange bari 48,699, muri
tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro bari 2, 8192, n'aho mu inderabarezi ni 4,001.
Abakandida
bigenga bakoze ibizamini mu bumenyi rusange bari 2,045, muri tekinini ni 1,687
n'aho inderabarezi ni 14.
Umubare
w'abakobwa bakoze ibizamini mu burezi ni 2,7382, muri tekiniki ni 12,966, n'aho
mu inderabarezi ni 2,293.
Umubare
w'abahungu bakoze ibizamini mu burezi rusange ni 21,317, muri tekinike bari 15,226
n'aho mu inderaberezi ni 1,708.
Mu burezi
rusange abanyeshuri bakoreye ibizamini mu mashuri 776; muri tekinike mu mashuri
232 n'aho mu nderabarezi ni amashuri 16.
Abanyeshuri
46,051 bangana na 95.4% nibo babashije kugera ku bipimo ngenderwaho
by'imitsindire, ni mu gihe abanyeshuri 4.9% batabashije gutsinda.
Dr. Bernard
Bahati yavuze ko ashingiye ku mibare bafite mu bakoze ibizamini mu bumenyi rusange
'ikigaragara ni uko abakandida b'abahungu bakoze neza ugereranyije n'aba
bakobwa'.
Akomeza ati
"Kuko ufashe abahungu bose bakoze ikizamini cya Leta 96,8% baratsinze
n'aho wafata abanyeshuri b'abakobwa bose bakoze ikizamini cya Leta 93,6% nibo
babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by'imitsindire dukoresha."
Ibyavuye mu
bizamini by'abanyeshuri bakoze mu inderabarezi bigaragaza ko hatsinze 39,898
bangana na 99,7% ni mu gihe hari hiyandikishije 40,001 bangana na 99,8%.
Muri bariya
banyeshuri bakoze abangana na 0,3% nibo batageze ku gipimo cy'imitsindire. Bahati
avuga ko no muri iki cyiciro nabwo harebwe imitsindire y'abanyeshuri usanga
abanyeshuri b'abahungu 'bararushije gato' abakandida b'abakobwa.
Yavuze ko mu
nderabarezi imibare igaragaza ko 99.8% by'abahungu batsinze neza ikizamini, ni
mu gihe abakobwa batsinze bangana na 99,6%. Bernard ati "Mu by'ukuri babarushijeho
gato cyane."
Mu mashuri
ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro; hakoze abanyeshuri 28,070; muri aba 97,6%
nibo babashije gutsinda neza n'aho 2,3% baratsinzwe.
Bernard
avuga ko no muri iki cyiciro abahungu bahize abakobwa, kuko batsinze ku kigero
cya 97.7%; abakobwa batsinda ku kigero cya 97.5%.
Muri uyu mwaka habayeho impinduka mu bihembo, kuko ibihembo byatanzwe hagendewe ku byiciro abanyeshuri bigamo.
Hatanzwe ibihembo ku cyiciro cy'abiga mu burezi
rusange (Siyansi, Ubumenyamuntu ndetse n'Indimi).
Hatanzwe
kandi ibihembo mu cyiciro cy'inderabarezi (Harimo ibyiciro bine); hanahembwe
abo mu cyiciro cya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (hahembwe ibyiciro 10).
Minisitiri
w'uburezi, Twagirayezu Gaspard avuga ko abanyeshuri basoje amasomo mu inderabarezi aribo ba mbere nyuma y'uko hagiyeho politiki ' yo gufasha
abanyeshuri biga inderabarezi mu buryo bwo kongera gufasha abarimu gukura mu
mwuga'.
Yavuze ko
byatangiye Minisiteri yishura amafaranga 50% y'uruhare rw'umubyeyi, kandi
bimaze imyaka itatu. Ari nayo mpamvu avuga ko aba banyeshuri ari bo ba mbere barangije
muri iyi gahunda.
Kanda hanoubashe kureba amanota y’abanyeshuri
Umuyobozi
mukuru w'Ikigo gishinzwe ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), Dr. Bernard
Bahati yavuze ko abahungu bahize abakobwa mu bizamini bisoza ayisumbuye
Minisitiri
w'uburezi, Twagirayezu yashimye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta
Abanyeshuri
17 bahize abandi mu masomo anyuranye mu gihugu hose bashimiwe
KANDA HANOUREBE UKO UMUHANGO WO GUTANGAZA AMANOTA WAGENZE
AMAFOTO: TNT
TANGA IGITECYEREZO