Itsinda Drups Band rigizwe n'urubyiruko rubyinira Imana mu njyana zitandukanye, ryakoze igitaramo cy'uburyohe cyahuje abaririmbyi bakomeye barimo True Promises, New Melody Choir, Dominic Ashimwe na Nomthie Sibisi wo muri Afrika y'Epfo.
Ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, Drups Band yyakoze igitaramo cyaririmbiwemo indirimbo zafatirwaga amashusho “Live
Recording”, kitabirwa na bamwe mu baririmbyi bakunzwe nka True Promises, New
Melody, Dominic Ashimwe n’abakozi b’Imana barimo Hortense Mazimpaka wagabuye ijambo ry'Imana.
Iki gitaramo cyiswe "God's First Edition II" cyabereye muri Intare Conference Arena
iherereye ku Gisozi, cyabereyemo guhimbaza, kubwirizwa, gushima Imana no
kwishimira ibikorwa byagezweho cyane cyane umurimo wakozwe mu itsinda
rya Drups Band.
New Melody yatangije igitaramo isusurutsa abitabiriye binyuze mu bihangano byabo by’umwuka. Iri tsinda rigizwe n’abiganjemo urubyiruko ryahimbaje ryegereza benshi Imana. Babikoze binyuze mu ndirimbo zitandukanye babyinnye, bizihira benshi.
Abaririmbyi bazwi nka True Promises nabo bitabiriye iki gitaramo cyafatirwagamo amashusho ya Drups Band, bahimbaza Imana bashimisha abakunzi babo binyuze mu ndirimbo nziza zabo.
Iki gitaramo cyakomeje kuba cyiza binyuze mu ndirimbo z’itsinda rikomoka mu Burundi rizwi nka B Sound Band rituruka mu Burundi, ryaririmbye rigaruka no ku mibyinire ijyanye n'umuco wabo.
Dominic Ashimwe umwe mu baramyi bakunzwe mu ndirimbo ziramya Imana, yakiriwe ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo benshi bakunze nka "Ashimwe" na "Nemerewe kwinjira".
Iki gitaramo cyatambukijwemo ijambo ry'Imana ryigishijwe na Pastor Hortense Mazimpaka, wagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko, abasaba kuba intangarugero muri Kigali no ku Isi Hose.
Drups Band bakoze igitaramo cyafatiwemo amashusho y'indirimbo zabo
True Promises baririmbiye Imana mu majwi yabo meza
Best Sound Band itsinda rituruka mu Burundi batumiwe mu gitaramo cya Drups Band
Dominic Ashimwe umuramyi wo mu Itorero rya ADEPR yaririmbye muri iki gitaramo
Pastor Hortense Mazimpaka yakebuye urubyiruko binyuze mu ijambo ry'Imana
Drups Band yakozwe ku mutima n'imigendekere myiza y'igitaramo cyabo
REBA AMASHUSHO Y'UKO ABARIRIMBYI BATANDUKANYE BITWAYE MURI IKI GITARAMO
TANGA IGITECYEREZO