Umukinnyi wa filime nyarwanda Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi benshi bakamubona mu isura y’ubugome kubera uburyo akina, yasobanuye byinshi ku mwuga we yinjiyemo mu myaka ya kera atanga ubutumwa yageneye abakunzi ba filime nyarwanda
Daniel Gaga wavukiye mu Gihugu cya Uganda yamamaye
muri filime nyarwanda mu mwaka wa 2004 akina bwa mbere muri filime yiswe “ Shake Hands With The Devil”
yari filime mpuzamahanga igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu
1994 mu Rwanda.
Nyuma yo gukina muri iyi filime yavumbuye ko
yifitemo impano yo gukina, atangira kugaragara no mu zindi filime zirimo “Ikigeragezo
cy’urukundo”yakinnyemo umuhanzikazi
Aline Gahongayire n’abandi.
Anenga abantu bakomeza kumubona mu isura y'abagome kubera filime
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngenzi yatangaje ko kwitwa
umugome kubera uburyo yakinnye byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo nko kugera
mu bantu bakinkanga rimwe na rimwe bagahunga, cyangwa gutereta umukobwa bajyana mu rukundo akamutinya.
Ati " Ntabwo byari byoroshye kuba barambonaga nkina
ndwana, nica, ndasa,mfunga abantu n'ibindi ngo babe bankunda, cyane cyane ku gitsina gore kuko nari mu myaka
yo gutereta”
Nubwo byagoranye, Ngenzi yatangaje ko kuri we yabibonye
nk’amahirwe gukina mu buryo benshi batashoboraga. Gukina yica abantu, gukina
akora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byari imfashanyigisho, kuko atangaza ko ntaho
bihurira n’ubuzima bwe bwite.
Daniel Gaga avuga ko gukina filime bisaba ko umuntu akina
imico itandukanye kugira ngo hatangwe ubutumwa bwafasha abazikurikira, bityo ko
abantu bakwiye kumenya gutandukanya ubuzima bwa filime n’ubuzima busanzwe bw'umuntu.
Ati “ Ndi umuntu nkawe, meze nkawe, mpumeka nkawe,
noga nkawe, ndyama nkawe, duhumeka umwuka umwe, ndarya nk’uko urya, noga nkawe,
navutse nkawe. Mugarukire aho ngaho kutwitiranya ntabwo turi ibimanuka turi
abantu nk’abandi, icyo dutandukaniye ni igikorwa runaka, nuko nkora
ahatandukanye naho uhahira ariko twese turi bamwe”.
Yavuze ko yigeze kujya gusura umwana we ku ishuri, abantu bose bagahurura bamusanga, ndetse benshi bamuzi nk’umugome bigatuma n’umwana we yibaza impamvu bose bakora uruziga kuri se umubyara.
Avuga ko ari umuntu usanzwe nyuma ya sinema ndetse
ko badakwiye kumutekereza mu buryo bamubonamo muri filime cyangwa ngo bamutinye.
Yagize ati “Gukina wicana ntibikugira umwicanyi.
Gukina uhohotera abantu ntibisobanura ko biri mu bikorwa bikuranga no mu buzima
bwa buri munsi, ahubwo ni imfashanyigisho tuba dutanga.
Uyu mukinnyi wa filime benshi batinye bibwira ko
ibikorwa bibi akina bimuranga no mu buzima busanzwe, yatangaje ko asabana cyane
ku bantu baziranye kandi ntibamutinye.
Umukinnyi wa filime Ngenzi yatangaje ko kurangwa n’ikinyabupfura byamuhinduye umuntu udasanzwe muri filime nyarwanda, bikaza kuba akarusho ubwo yakiraga agakiza
akiyegurira Yesu, nka kimwe cyari gikenewe mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ngenzi ukunze kugaragara nk’uwabaye umusirikare
yatangaje ko se umubyara yabayeho umusirikare, bigatuma barerwa mu buryo
butajenjetse. Uburyo yakunze kugaragara aseka gake, byatumye benshi bamufata
nk’uwavuye mu gisirikare.
Ashimira benshi bakunze impano ye, na bamwe bifuza gushyigikira ibikorwa bye ko bamusanga, bagakomeza kuzamura sinema nyarwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO