Umunyamuziki Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] agiye gukorera igitaramo cye cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nyuma yo guhurira ku rubyiniro na Shaggy wo muri Jamaica bakoranye indirimbo iri guca ibintu “When she’s around.”
Ku wa 22 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi wakuriye i Kanombe yanditse amateka avuguruye
mu muziki we, aririmbira ‘bwa mbere’ muri Amerika.
Ni nyuma y’uko
afashijwe na Shaggy kuririmba mu bitaramo ngaruka mwaka “iHeart Radio Jangle
Ball” bifasha Abanyarwanda n’abandi gusoza neza umwaka.
Uyu muhanzi
ari kwitegura kugaruka mu Rwanda, aho agomba guhurira ku rubyiniro na Kendrick
Lamar mu gitaramo “Move Afrika Rwanda” kizaba ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza
2023 muri BK Arena.
Mbere yo
kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye
bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.
Ni igitaramo
azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe
ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.
Ku rubuga
rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira
muri iki gitaramo ari hagati y’amadorali 60 n’amadorali 100.
Amatike y’amadorali
azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri
rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].
Amatike ya
VIP y’amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku
rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].
Hari n’amatike
y’amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68
Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.
Afite ishimwe ku mutima:
Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yakuriye i Kanombe nk'abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y'urugendo rw'ubuzima agezeho muri iki gihe.
Yavuze ko
nk'abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo
abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.
Avuga ko
nyuma y'ibihe byiza n'imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu. Yabwiye
abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk'urwo yanyuzemo kudacika intege, no
gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha abantu.
Mu butumwa
bwe yashimye Perezida Kagame ku bw'intambwea amaze guteresha u Rwanda, avuga ko
nk'umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda
wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.
Kandi avuga
ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku
Rwanda.
Uyu
munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu
kumenyekanisha ibihangano n'abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye
kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati "Nzahora mbashimira."
Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie
Bruce
Melodie yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azataramira muri Maine
Ni ubwa
mbere Bruce Melodie agiye gukorera igitaramo cye bwite muri Amerika
Bruce avuga
ko afite ishimwe rikomeye kuri Shaggy wamufashije kuririmbira muri Amerika
Bruce
Melodie yashimye Perezida Kagame ku bw’intambwe amaze guteresha u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO