Abanyarwenya bagera kuri 14, baraye bahaye ibyishimo imbaga yitabiriye igitaramo cy'urwenya cya ‘Iwacu Comedy Show’ cya teguwe n’itsinda ry’abanyarwenya rya Zuby Comedy.
Ijoro ryo kuri iki Cyumweru
tariki 03 Ukuboza 2023, ryari ijoro ridasanzwe ku bakunzi b’urwenya i Kigali. Abanyarwenya
batandukanye, barimo abamaze kwandika izina n’abakizamuka ndetse n’abaririmbyi
bafashije abanya-Kigali gutangira neza Ukuboza, binyuze mu isekarusange rya ‘Iwacu
Comedy Show’ ryabaga ku nshuro yaryo ya kane.
Isaha yari iteganijwe
iki gitaramo cyagombaga gutangiriraho, yageze salle yambaye ubusa, ariko uko
amasaha yagendaga yicuma , abantu bagendaga bahagera.
Ku isaha y’i Saa Kumi n’Ebyiri
z’umugoroba, nibwo igitaramo nyirizina cyasaga nk’igitangiye, aho ku ikubitiro hakiriwe
umusore uririmba ‘Karaoke,’ maze akaririmba indirimbo zinyuranye z’abahanzi b’abanyamahanga,
kugeza ubwo avuye ku rubyiniro bikagorana kumukomera amashyi.
Nyuma ye, hakurikiyeho
umunyarwenya ukizamuka witwa Iradukanda, maze amara iminota mike ku rubyiniro. Haje
kwakirwa umunyarwenya wo muri Gen Z Comedy uzwi nka No Stress Deo. Uyu,
yasekeje abantu yifashishije inzenya zitandukanye, akurikirwa n’uwitwa Isaka. Abo
banyarwenya bose babanje ku rubyiniro ntibabashije gusetsa abari bateraniye aho
ku kigero gikwiye, kuko nk’uko byagaragara abantu bari bakonje ubona guseka
bigoye cyane.
Umunyarwenya Clapton
Kibonke wanafatanije na Zuby Comedy kuyobora iki gitaramo, yaje ku rubyiniro mu cyiciro
cya kabiri asetsa abari aho imbavu zenda kuvamo, aho yibasiriye cyane abishyuye
benshi bari bicaye ku meza yaguzwe 200,000 Frw.
Mu nzenya Clapton yifashishije, harimo ukuntu yariye amafaranga itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’ rigizwe n’abanyarwenya babiri; Etienne na Japhet none ubu bakaba basa n’abatandukanye.
Clapton kandi nawe ubwe yagiye yitangaho urugero mu rwego rwo gusetsa abantu,
avuga ukuntu hari ibintu byinshi birimo gutanga amaraso no guterura ibiremereye
kubera ibiro bye bicye.
Hari aho yagize ati “Ibaze
umugabo ufite umugore n’abana babiri ariko urwana no kugeza ibiro 50! Nubwo
ntatanga amaraso kuko nanjye ntayo ngira, ariko kwa muganga ntibashobora kubura
umutsi kuko imitsi yanjye ihora ireze.”
Amaze gutembagaza abari
aho, Clapton yahise yakira umuramyi Soma Fred waririmbye indirimbo aherutse
gukorana na Bosco Nshuti bise ‘Ndamushima.’ Fred akiri ku rubyiniro, yasabye
imbaga yari iteraniye aho gukunda abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana kimwe n’uko
bakunda abanyarwenya ndetse n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe.
Clapton yagarutse
gusetsa abantu ari nako akomeza kuzenguruka mu byamamare n’abaterankunga bari
aho, aho yagendaga abasaba guhaguruka bagasuhuza abari aho.
Nyuma, haje kwakirwa umunyarwenya
wamenyekanye nka Isekere Nawe, maze atangira yibasira Dj kuko yamusabye
igisirimba akabanza kukibura. Aho igisirimba kibonekeye, uyu munyarwenya
yahagurukije umwe mu baterankunga bari bicaye imbere maze aramusirimbisha karahava.
Isekere Nawe yakurikiwe
n’umunyarwenya mugufi witwa Abijuru Lucien waturutse i Nyaruguru, atera urwenya
maze abantu baramwishimira, aza kuvuga ko urwenya agezeho rusaba ko aba afite
inote ya bitanu. Ati: “Ntawe ufite inoti ya bibiri cyangwa bitanu ngo mbereke
utwo nikorera?”
Ubwo abarimo Fally
Merci n’abandi bose bagiye bamuha amafaranga, nawe agakomeza avuga ko byaba
byiza izo noti zikomeje kwiyongera.
Lucien yakurikiwe na
Kandera wamenyekanye muri filime y’uruhererekane itambuka kuri RTV yitwa ‘Indoto Series,’ maze akora uko ashoboye ngo asetse abantu ariko biranga burundu,
birangiye asabye ko bazimya amatara maze abari aho bose bagacana amatoroshi ya
telefone zabo kugira ngo yifatire ifoto.
Mu bandi ikibuga
cyanyerereyeho, harimo umunyarwenya Makanika, waje yambaye imyambaro y’abasaza
asanzwe amenyerewemo akagerageza gukora uko ashoboye kose akanabyina ariko
ntihagire useka.
Mitsutsu wari
utegerezanijwe amatsiko yageze ku rubyiniro abantu bose barahaguruka
bamwakirana amashyi menshi cyane, maze aseruka mu myambaro ye yasinze nk’uko
bisanzwe, aserukana na bamwe mu bakini asanzwe yifashisha muri ‘Comedy’ asanzwe
atambutsa kuri Youtube maze basetsa abantu karahava.
Nyuma ya Mitsutsu
hajeho umunyarwenya akaba n’umunyamakuru,Taikuni Ndahiro, wasekeje abantu
yibasira abanyamakuru byumwihariko abakora mu gisata cy’imikino, yigana ukuntu
batereta mu njyana yo kwamamaza umupira n’uko bakora ibindi bintu byose muri
iyo njyana maze abantu baraseka imbavu zenda gutakara.
Taikuni kandi
yifashishije Bamenya wari ukihagera ako kanya, amubaza ibibazo nk’umuntu ukora
akazi ko kwakira no kwita ku mirambo mu bitaro.
Samu, umwe mu bagize
Zubby Comedy yinjiye maze yakiranwa urugwiro rwinshi, cyane ko yinjiye no mu
buryo budasanzwe ateruwe na ‘Bouncer’ yanibasiye amusaba kumukorera buri
kimwe kuko ngo yamwishyuye aye.
Uyu munyarwenya yaje
afatanya na Clapton batera urwenya umwanya munini, bibasira abantu bitewe n’imyanya
bari bicayemo bijyanye n’ayo bishyuye, bahagurutsa abantu, abari aho bose
ntihagira usigara adasetse.
Baje kwakira Isekere
Nawe (Mushumba) ku rubyiniro, maze aza mu isura y’umushumba yitwaje n’ibitabo
ndetse n’agatuti, asoma ijambo ry’Imana risekeje maze ahamya ko ijambo ‘kurya
abana’ atari iry’ubu.
Uyu musore umenyerewe
ku ijambo ‘Noneho’ risetsa abantu bitewe n’uburyo arivugamo, yasekeje abantu we
yiturije maze va ku rubyiniro ashimishije abantu, maze bose bamuherekeresha
amashyi.
Seth wo muri Zubby
Comedy niwe wakurikiyeho maze asetsa abari aho yifashishije Papa we, wigeze
kwitabira igitaramo cye maze akamuvangira bitewe n’uko yamuvugagaho ibintu
bitari byiza kandi ahibereye.
Abanyarwenya bakomeye,
Dr Nsabi na Killer Man nibo basoje iri sekarusange, aho bakinnye urwenya
rugaragaza ukuntu Nsabi yatuburiye umusirikare (Killerman) aje kumwivuzaho
imvune, maze yamara kumutera ubwoba bikarangira ahakanye ko atari umuganga
ahubwo ari ‘Umuvumvu.’
Iki gitaramo cyarangiye
ahagana saa Tanu z’ijoro, maze abantu bacyitabiriye biganjemo ibyamamare
byaturutse mu ngeri zose batahana ibyishimo bidasanzwe.
Clapton Kibonke niwe wari MC
Nguko uko Mitsutsu yaserutse ku rubyiniro
Yaserukanye n'abakinnyi be
Taikuni ku rubyiniro
Samu wo muri Zubby Comedy yaserutse atyo
Ba MC bo muri Iwacu Comedy Show
Isekere Nawe waserutse gishumba
Dr Nsabi na Killerman bapfundikiye igitaramo
Kanda hano urebe amafoto yose yaranze isekarusange rya ''Iwacu Comedy Show Edition 4''
AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO