RFL
Kigali

Banamwana Camarade ari gusaba AS Kigali nibura imikino 3

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/12/2023 11:30
0


Banamwana Camarade ari gusaba ubuyobozi bwa AS Kigali nibura ko bwamuha iyi kipe imikino 3, atayitsinda ikamureka.



Banamwana Camarade umwe mu batoza bazwiho kwigirira icyizere, mu buryo butebya, yaraye asabye bamwe mu bayobozi ba AS Kigali ko bamuha ikipe mu mikino 3 isigaye ngo imikino ibanza ya shampiyona irangire, ubundi atayitsinda ntibamuhe akazi.

Ubwo AS Kigali yakinaga na Mukura Victory Sports mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona, uyu mutoza Banamwana Camarade yari yicaye mu ntebe z'icyubahiro, aho abayobozi ba AS Kigali na Mukura Victory Sports bari bicaye.

Ubwo umukino wari ugeze kure ukinwa, Banamwana Camarade yahagurutse avuga mu ijwi ritebya agira ati: "Mbabarira umpe iyi kipe ya AS Kigali muri iyi mikino 3 ya shampiyona isigaye, nintayitsinda ntimuzampe akazi, ndetse ntimuzagire n'icyo mungenera." Aya magambo Banamwana Camarade yakunze kuyasubiramo kandi ubona yifitiye icyizere.

Banamwana icyo ashaka n'uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwamuha ikipe ubundi akerekana icyo ashoboye 

Banamwana Camarade uherutse kubona ibyangombwa byuzuye byo gutoza muri shampiyona y'icyiciro cya mbere, ni umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda basigaye badafite ikipe, ndetse kuri ubu akaba yiteguye gukora akazi by'umwihariko mu makipe ari gutakaza abatoza muri iyi minsi.

Ikipe ya AS Kigali iherutse gutandukana n'umutoza Casa Mbungo André ndetse ihita yimika Mbarushimana Shaban waraye anganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1.

AS Kigali isigaje umukino wa Etincelles FC, Rayon Sports na Muhazi United, muri iyo mikino izakira Rayon Sports gusa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND