Abanyamuziki Massamba Intore na Aline Gahongayire byatangajwe ko bagizwe “Brand Ambassadors” ba gahunda yitwa “Rwanda My Home Country Project the Brand” igamije gushishikariza Abanyarwanda kuvuga no kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga, no kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso.
Byatangajwe
kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, ni nyuma y’ibitaramo Massamba Intore
aherutse kuririmbamo mu gihugu cya Canada byahuje urubyiruko rureranga ibihumbi
2000, na Aline Gahongayire witegura gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
i Dubai
Muri
Gicurasi 2023, nibwo iriya gahunda yamurikiwe mu Rwanda mu muhango wabereye
muri Galaxy Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe,
mu bari bitabiriye ikiganiro harimo na Massamba Intore wagarutse ku rugendo rwe
rw’umuziki no kugira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Massamba yavuze ko yishimiye inshingano yahawe zo kuba ‘Brand
Ambassadors’ wa 'Rwanda Protect My Brand', kandi yiteguye gukora ibishoboka
agakomeza urugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego Mpuzamahanga.
Yavuze ati “Kuruvuga
ibigwi, kururata, kurukundisha abataruzi, kurusura (Visit Rwanda) ni bimwe mu
by’ingenzi ngomba gukorera urwambyaye, ngobyi ihetse benshi.”
Umuhanzikazi
Aline Gahongayire w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye InyaRwanda
ko yishimiye izi nshingano yawe, kandi avuga ko ari inshingano ya buri
munyarwanda wese kumenyekanisha u Rwanda.
Yavuze ati “Gusigasira
ibyo twagezeho ni inshingano za buri munyarwanda wese. Kwimakaza umuco n’umurage
mwiza.”
Yakomeje ati
“Kuba natoranijwe mu kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga, ni iby’agaciro
gakomeye, kandi ni amata abyaye amavuta mu mbaraga zanjye zose nzabikora.”
Uyu
muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’, avuga ko hamwe n’Imana ‘u
Rwanda ruzakomeza kuba umugisha, umutima wa Afurika, bahita mu Rwanda.’
Umuyobozi wa
Gahunda ya “Rwanda My Home Country Project the Brand”, Nsengiyumva Rutsobe aherutse
kuvuga ko batangije iyi gahunda bashingiye ku kuba bafite amakuru y’ukuri ku
gihugu cyabo atandukanye kure n’afitwe n’abapfobya bagahakana ibyo u Rwanda
rumaze kugeraho.
Ati “Iyi
gahunda rero icya mbere dufite ibimenyetso, dufite isoko, dufite amakuru yizewe
abandi bapfobya cyangwa babeshya badafite. Uwo ni wo mwihariko wa mbere dufite
amakuru.”
Yavuze ko
imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye ‘ntawe utabona aho mu by’ukuri twavuye’.
Asobanura ko
uyu muryango bashinze uje wunganira ibindi bikorwa bisanzwe bikorwa mu Rwanda,
kandi ugamije “gucengeza amatwara yo gukunda igihugu’.
Ni umuryango
avuga ko uzatuma buri wese yiyumvamo kubaka u Rwanda, ntawe utegereje inyungu
zindi ku ruhande.
Iyi gahunda
‘u Rwanda igihugu cyanjye’ izagira uruhare cyane mu kumenyekanisha amakuru
nyayo ku Rwanda yaba abatayazi n’abayagoreka.
Innocent
Habumugisha, yavukiye akurira muri Zambia, ariko yabaye muri Congo, Tanzania, Zimbabwe,
Netherland n’ahandi, ni umwe mu babarizwa muri uyu muryango.
Avuga ko uyu
muryango uzafasha mu guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994. Ati “Uyu muryango wagiyeho kugira ngo duhangane n’abatuka
abayobozi turebere.”
Uyu mugabo yanavuze ko uyu muryango uzafasha gushyiraho ‘task force’ izaba iri mu gihugu hose zizifashishwa mu gukusanya amakuru ari mu bantu batandukanye ‘mu rwego rwo kurengera ibimaze kugerwaho’.
Massamba
avuga ko azakomeza kwifashisha inganzo ye mu kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga
Massamba
aherutse gutanga ibyishimo ubwo yaririmbiraga urubyiruko rw’Abanyarwanda muri
Canada
Gahongayire
yavuze ko ari inshingano za buri munyarwanda kuvuga neza u Rwanda
Gahongayire
asobanura ko yishimiye inshingano yahawe, kandi azakoresha inzira zinyuranye mu
kuvuga neza u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO