RFL
Kigali

Ibitego 15 nibyo byabonetse: Ibyaranze umunsi wa 12 wa shampiyona - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/12/2023 11:22
0


APR FC nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports, yagumanye umwanya wa mbere, Sunrise FC bikomeza kuyikomerana.



Ku va ku wa 5 tariki ya mbere Ukuboza,2023, nibwo umunsi wa 12 wa shampiyona wakomezaga aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC. Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa 18:00 PM, ikipe ya Bugesera FC umutoza wayo Haringingo ashaka kwihimura kuri Rayon Sports gusa ntabwo byamukindiye kuko Bugingo yamutsinze igitego hakiri kare ndetse umukino urangira uko.

Ku wa Gatandatu, nibwo habaye imikino myinshi aho ikipe ya Musanze FC yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0, Etoile de L'Est itsindwa na Amagaju FC igitego 1-0, APR FC inganya na Kiyovu Sports igitego 1-0, Police FC itsinda Marine FC igitego 1-0, naho Sunrise FC itsinda Gasogi United igitego 1-0.

Ku Cyumweru habaye imikino ibiri gusa aho ikipe ya As Kigali yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1, Muhazi United itsinda Etincelles FC ibitego 3-1.

Muri iyi mikino 8 yabaye, yabonetsemo ibitego 15 harimo ibitego 3 bya Muhazi United, ariyo yatsinze ibitego byinshi kuri uyu munsi. Mu bitego 15, ibitego 10 nibyo byabonetse mu gice cya mbere, naho 5 mu gice cya kabiri, bivuzeko amakipe menshi yatsinze hakiri kare.

Etoile de L'Est, Musanze FC na Sunrise FC niyo makipe atarigeze abona inota na rimwe kandi yakiriye imikino yayo, mu gihe Kiyovu Sports na As Kigali zasaruye inota rimwe ziri mu rugo. Kuri uyu munsi nta karita y'umutuku yabonetse.

Nyuma y'umunsi wa 12, ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 26 Police FC iri kumwanya wa Kabiri n'amanota 25, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 23, inganya amanota na Musanze FC iri ku mwanya wa 4.

Amakipe atatu y'i Burasirazuba, niyo ari kurwana no kutamanuka, aho ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 10 inganya na Etoile de L'est ya 15, mu gihe ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 9.

Police FC nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino w'ikirarane, yongeye kweguka 

">

Tamale yabaye Intwari ya Payon Sports ubwo yakuragamo penariti ya As Kigali 


">

Bipfubusa yari yahuye n'ikipe ikomeye kuva yagera muri Kiyovu Sports, ndetse yerekana umukino mwiza

Thierry utoza APR FC akomeje gutungura benshi ku buryo akora impinduka mu bakinnyi, ariko ntabwo aratsindwa umukino wa shampiyona

">

">

Shaban wa AS Kigali, yatozaga umukino wa mbere nk'umutoza w'umusigire, nyuma yaho Casa agendeye 

Mukura kubona amanota 3 i Kigali bikoje kugorana 

">

ggg






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND