Mu mukino w'umunsi wa 12 wabereye i Ngoma ikipe ya Muhazi United FC yahatsindiye Etincelles FC
Kuri iki cyumweru ikipe ya Muhazi United FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'umupira w''amaguru mu mwaka w'imikino 2023/2024 .
Ni umukino wabereye Kuri stade ya Ngoma Saa cyenda n'igice . Mu gice cya mbere cy'umukino Etincelles yabashije gutsinda igitego cyatsinzwe na Bendeka Gedeon cyishyuwe na Twizerimana Onesme ku munota 39 .
Mu gice cya Kabiri ku munota wa 77 ku ishoti ryatewe na Caleb myugariro wa Etincelles yashatse gukiza izamu ariko ntibyamuhira kuko umupira waruhukiye mu rushundura naho ku munota wa 89 kabuhariwe Ndayishimiye Richard umwe mu bakinnyi b'abarundi beza bakina muri shampiyona y'umupira w''amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yatsinze igitego cya Gatatu cyaruhuye imitima y'abana ba Muhazi United.
Umutoza Ruremesha Emmanuel n'abamwungirije begukanye intsinzi mbere yo gukina na Rayon Sports.
Umukino warangiye abafana ba Muhazi United bahumurije abakunzi b'umupira w''amaguru mu Ntara y'Iburasirazuba dore ko amakipe ya Bugesera, Sunrise na Etoile de L'Est yateye intimba abakunzi bayo mu mikino y'umunsi wa 12.
Abakurikiranira hafi ikipe ya Muhazi United , ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana na Kayonza bose bakomeje kugaragaza inyota yo guhangana n'amakipe ndetse bamwe batangiye kuvuga ko umukino bazahuriramo na Rayon Sports ku munsi wa 13 ko ari umukino bagomba gutsinda bagahindura amateka dore ko bataratsinda Murera mu mateka yabo.
Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023 Rayon Sports ifite amanota 23 izakira Muhazi United kuri Pele Stadium mu karere ka Nyarugenge .Umukino uzahuza amakipe yombi uzaba ukomeye kuko Muhazi United yagaruye kapiteni wayo Romeo wari waragiye mu igeragezwa mu Gihugu cya Marocco ndetse akaba yakinnye umukino wa Etincelles FC.
Abatoza ba Etincelles ntiborohewe n'umunsi wa 12
Meya Mbonyumuvunyi Radjab warikumwe na Kakooza Henry Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Akarere ka Rwamagana bitabiriye umukino.
Abafana ba Muhazi United bitabiriye umukino batsinzemo Etincelles FC
Mbonyumugenzi Jean ni umwe mu bakinnyi Ruremesha yagenderagaho mu mwaka ushize w'umukino utakibanza mu kibuga
Abakinnyi ba Muhazi United babanjemo
Muhazi United Iri ku mwanya wa 11 n'amanota 14 irushwa inota 1 na Gorilla na Marine mu gihe amakipe ya Mukura victory sports , Gasogi United na Kiyovu Sports n'Amagaju ayirusha amanota atatu .
TANGA IGITECYEREZO