RFL
Kigali

Dj Dizzo urembye arasaba amasengesho y'Abanyarwanda

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:4/12/2023 7:31
0


Umuhanga mu kuvanga iniziki, Mutambuka Derrick, uzwi mu myidagaduro nka Dj Dizzo, yatangaje ko akeneye amasengesho y'abantu be muri ibi bihe bigoye by'uburwayi arimo.



Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, abuherekesha amafoto amugaragaza ari mu bitaramo.

Yagize ati:" Ndashaka gufata umwanya ngashimira buri wese uri kunyitaho, uri kuza kunsura, abansengera ndetse n'abanyifuriza gukira vuba. Ni ukuri ikintu kimwe makwisabira ni amasengesho yanyu gusa nta kindi kuko nta kintu cyaruta amasengesho".

Mu bitekekerezo byatanzwe, abantu benshi basabaga Imana korohereza uyu musore  akoroherwa ndetse no agakira akongera akagaruka hano hanze.

Dj Dizzo ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane mu itangazamakuru biturutse ku nkuru y’ubuzima bwe.

Uyu musore yarwariye mu Bwongereza, bigera aho abaganga bamuha igihe cyo gupfa. Dizzo yitabaje inshuti ze, bamukusanyiriza amafaranga abasha kugera mu Rwanda.

Muri Mata 2021, mu gihe cya Covid-19, nibwo Dizzo yatangiye kumva uburibwe ku nda. Mu Kuboza 2021, yakorewe isuzuma basanga yafashwe na 'Cancer' ku magufwa ari hejuru y’ikibuno ateye mu buryo bumeze nka ‘vola’ y’imodoka [Niko amagufwa ameze].

Icyo gihe yavugaga ko ku myaka 23 y’amavuko ‘ubuzima bwe bumeze nk’aho burangiriye aha’. Avuga ko icyifuzo afite ari uko yapfira mu Rwanda.

Igihe yahawe na Muganga kirenze, abantu batangiye kuvuga ibintu byinshi bitandukanye bavuga ko bishobora kuba ari ibyapanzwe kugira ngo azanwe mu Rwanda bitewe  n'amafuti ashobora kuba yarakoreye mu Bwongereza.


Dj Dizzo yarongeye araremba


Dizzo arasaba abanyarwanda gukomeza kumuhundagazaho amasengesho


Dizzo yakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo yazaga mu Rwanda avuye mu Bwongereza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND