RFL
Kigali

AIMS-Rwanda ikomeje gufatanya na Leta mu kubakira ubushobozi abiga n’abigisha Siyansi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/12/2023 12:09
0


Muri gahunda yo kubakira ubushobozi abarimu n’abanyeshuri biga siyansi, Kaminuza Nyafurika y’Imibare na Siyansi, African Institute of Mathematical Sciences, AIMS, yahaye abo mu ishuri ry’i Rubavu ibikoresho bakenera mu kwiga siyansi n’ikoranabuhanga.



Ni gahunda ngarukamwaka bita "Teacher Training Program"  igamije guha abarimu ubumenyi n’ibikoresho bizima bibafasha kuzamura urwego rw’umwuga wabo, kuri iyi nshuro bikaba byarabereye i Burengerazuba bw'u Rwanda mu kigo cy'amashuri cya Groupe Scolaire Amahoro Anglican de Rubavu.

Leta y’u Rwanda isanzwe ikorana n’iki kigo mu kuzamura ubumenyi bwa siyansi n’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bakobwa.

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, Rwanda Basic Education Board (REB), nicyo gikorana na AIMS muri uyu mujyo.

Ikigo MasterCard Foundation nacyo gifatanyije na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uyu mushinga ugamije ko ibyo Abanyarwanda bazakora byose mu myaka iri imbere bizaba byifashisha ikoranabuhanga.

Ni muri uyu mujyo AIMS Rwanda, REB na MasterCards baraye bashyikirije abanyeshuri ba Groupe Scolaire Amahoro Anglican iri mu Karere ka Rubavu ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo bazabyifashishe mu masomo yabo.

Umuyobozi mukuru wa AIMS Rwanda, Prof Samu Yala muri uyu muhango, yavuze ko ubusanzwe ubumenyi muri siyansi ari ishingiro ryo kugera kuri byinshi, gutekereza mu buryo bwagutse no kumenya guhanga udushya.

Yagize Ati“ Duharanira ko abana bacu batangira kumenya gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bakiri bato kuko bituma bazavamo abahanga bakomeye b’ejo hazaza. Ibikoresho tubahaye si ibyo gukinisha ahubwo ni ibyo kuzamura ubumenyi bwabo.”

Abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Anglican Amahoro basanzwe biga ibinyabutabire, ubugenge n’ibinyabuzima kandi kwiga aya masomo bisaba gukora imyitozongiro(practice) myinshi.

Umuyobozi w’Ikigo, REB, gishinzwe guteza imbere uburezi, Dr. Nelson Mbarushimana yashimye abahaye abana biriya bikoresho kuko bizatuma baba indashyikirwa mu kwiga no gutsinda amasomo y’ubumenyi na siyansi.


Ibi kandi biri mu byo umwe muri aba bana ashima, Emelyne Uwamahoro.

We avuga ko kwigishwa siyansi n’abarimu b’abagore bimutera imbaraga zo kuzaminuza mu masomo yabo.

David Rugangirwa uyobora Mastercard Foundation mu Rwanda avuga ko ikigo akorera kizakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kuzamura ireme ry’uburezi muri siyansi no mu bumenyi busanzwe hagamijwe impinduka zirambye. 


Umuyobozi mukuru wa AIMS,Prof Sam Yala









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND