RFL
Kigali

Perezida wa Kiyovu Sports yemeje ko hari abanyamakuru bahabwa amafaranga ngo basebye Ikipe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/12/2023 10:35
0


Ndorimana Jean François Regis bakunze kwita General yemeje ko hari abanyamakuru bahabwa amafaranga kugira ngo bavuge ikipe nabi, ibyo twakita kuyisebya.



Mu ijoro ryakeye , nibwo Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 12. 

Uyu mukino Kiyovu Sports yari yakiriye, urangiye Perezida wayo yabwiye itangazamakuru ko harimo bamwe bahabwa amafaranga bakavuga ikipe nabi.

Yagize Ati "Ikipe se ikina gutya ifite ikihe kibazo, ni amagambo ko n’ababyihishe inyuma tubazi ariko nta byacitse nta gikuba kiri muri Kiyovu Sports."

"Ababikora ni benshi, abo duhanganiye igikombe ni benshi, abaduteza itangazamakuru namwe murabazi ntihari ababaha amafaranga ngo mutuvuge se? Abayabaha bakomeze bayabahe, nk’iyo muvuga ngo Kiyovu imaze amezi 3 idahembwa, muzanyumvishe ijwi ry’umukinnyi wa Kiyovu Sports avuga icyo kintu."

Yavuze ko kandi impamvu Niyonzima Olivier Seif na Mugunga Yves batajyanye n’abandi mu mwiherero bari basabye uruhushya kubera impamvu z’umuryango bavuga ko bajyayo mu gitondo cyo ku wa Gatandatu kandi babikoze.

Yavuze ko kandi ibi byose bituruka mu batishimiye ko habayeho impinduka mu buyobozi bwa Kiyovu Sports.

Ati "Urabona guhinduka k’ubuyobozi muri Kiyovu Sports byaratunguranye, ndetse benshi ntibatekerezaga ko byashoboka ariko hahindutse byinshi muri Kiyovu, ntekereza ko ari bamwe mu babyihishe inyuma."

Yongeye kuvuga ko nta mukinnyi n’umwe uri hejuru ya Kiyovu Sports.Ati "Kiyovu Sports ni ikipe nini nta mukinnyi wakwifata ngo yigire uko ashaka, uretse n’umukinnyi nanjye ntacyo ndicyo ku buryo nakwikomanga ku gatuza, Kiyovu Sports ni ikipe yo kubahwa n’abayikinamo bagomba kuyubaha."

Mbere y'uyu mukino, hari havuzwe byinshi birimo no kuba abakinnyi bari babwiye umutoza ko batazakina mu gihe badahawe amafaranga nibura y'ukwezi kumwe, mu mezi 3 babareyemo.


Yemeje ko hari abanyamakuru bahabwa amafaranga ngo basebye Ikipe 


Muri Kiyovu Sports  hamaze iminsi havugwa  ikibazo cy'amadeni Ikipe ibereyemo abakinnyi 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND