Kigali

Uko Samusure yari agiye kwiyahura Imana igakinga akaboko

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:3/12/2023 8:09
0


Samusure uherutse kwaka ubufasha nyuma yo guhunga urwamubyaye kubera amadeni, yagarutse ku bihe by’umwijima yaciyemo mbere yo kuva mu Rwanda birimo no kugerageza kwiyahura Imana igakinga akaboko ndetse bikarangira yakiriye Yesu.



Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure muri filime nyarwanda yatangaje ko yatekereje kwiyahura agashyira iherezo ku buzima bwe, nyuma yo kubura igisubizo cy’ikibazo cy’amadeni yari afite nyamara Imana igakinga ukuboko.

Yatangaje ko yatekereje kwiyahura agapfa aho kwibona yandavura,nyuma Imana ikamutumaho umuvugabutumwa, akamubwira ko ibitekerezo afite akwiye kubirenga, kuko Imana imufiteho umugambi mwiza.

Ati “ Nigeze kubitekerezaho Imana intumaho umuvugabutumwa ntazi aho aturutse, araza ambwira ko ibitekerezo mfite atari ibyo, Imana imfiteho umugambi mwiza”,

"Mvuze ko ntashatse kwiyahura naba mbeshye kuko narabiteguye, muri iyo minsi haza umuhanuzi amapanurira ko Imana inkunda kandi ko umwuka mubi wo kwiyahura ndi kuwuterwa na Sekibi".


Samusure yakiriye agakiza nyuma  yo kureka kwiyahura binyuze mu muvugabutumwa Imana yamutumyeho

Yatangaje ko guhunga kwe byatanze umusaruro urimo kwitekerezaho no gushaka umuti w’ibibazo afite kuruta kwiyambura ubuzima.

Samusure yatangaje ko ibibazo yahuye nabyo byamusigiye isomo rikomeye mu buzima bwe nko kumenya abantu no kubasobanukirwa, bityo akamenya n'uko akwiye kubana nabo, kuko benshi bitambitse ubufasha bwe, aho kumufasha nk’inshuti.

Ibi abitangaje nyuma yo gutangariza InyaRwanda.com ko  hari  abantu bashatse kwivanga muri gahunda ye yo gufashwa bavuga inkuru zo kumusebya, bigatuma bamwe bashidikanya ku bunyangamugayo bwe.

Samusure yagize ati “ Hari abantu bagiye bitambika iyi gahunda yo kwaka abantu ubufasha barimo ibinyamakuru cyane cyane abakora kuri YouTube zigitangira kuko bifuza gukurura abantu, ariko bagasanga kuvuga nk’ibyo abandi bavuga bigoye, bagahitamo guhimba izindi nkuru kugirango bakurure abantu.


Uyu mukinnyi wa filime atangaza ko asigaje amafaranga make  ukurikije ayari akenewe kugirango hishyurwe ideni ndetse ko abishimira Imana.

Samusure wakiriye agakiza ageze mu Gihugu cya Mozambique, atangaza ko yahindutse mushya, Imana ikamwiyereka mu bihe bitari bimworoheye.


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND