Biratangaje cyane kubona umuntu Isi yose imenyereye mu mwuga w’uburaperi, ari mu mwambaro wa gisirikare, umwuga abantu bose bubaha ndetse bafata nk’udasanzwe.
Si umwe cyangwa babiri,
ahubwo Isi ifite abaraperi benshi baturuka mu bihugu bitandukanye bagiye banyura
mu gisirikare bakitangira ibihugu byabo. Muri abo, hari ababaye abasirikare
mbere yo kwinjira mu muziki, ndetse n’abinjiye igisirikare ari n’abaraperi
icyarimwe.
Rimwe na rimwe, usanga abantu
bibeshya ko abahanzi bose babeshejweho n’umwuga umwe wo kuririmba. Nubwo hari
abavuga ko babeshejweho nawo gusa, ariko na none hari n’abandi usanga bafite
indi mirimo bakora ku ruhande, ibabyarira inyungu cyangwa bakora kuko bayikunze.
Uyu munsi, Inyarwanda yagutoranirij abaraperi barindwi bakomeye bigeze kubaho abasirikare ku bw’impamvu
zitandukanye mbere y’uko baba ibimenyabose mu ruganda rwa muzika ndetse na
nyuma yaho.
Nubwo bigoye kwiyumvisha uburyo abakora umuziki by'umwihariko mu njyana ya Hip Hop bashobora kwisanisha n'amategeko ari ku murongo aba mu gisirikare, hari abashoboye kubihuza byombi cyangwa se bakabanza kimwe bagakurikizaho ikindi kandi byose bakabikora neza kinyamwuga.
1.
Shaggy
Mbere yo kuzuza imyaka 20
mu 1988, Shaggy yinjiye mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu muraperi
w’umunya-Jamaica-Amerika yari amaze umwaka umwe ageze muri Amerika, aho yahise
atangira kugerageza gusunika umwuga we w’ibijyanye na muzika. Abuze akazi, Shaggy
yahisemo gukora ikintu cyatanga umusaruro wisumbuyeho maze yinjira mu ngabo za
Marine. Yabaye mu gisirikare mu gihe cya ‘Gulf War’ maze azamuka mu ntera aba kaporali wo
mu rwego rwo hejuru. Amaze kuva muri ‘Marines,’ yasohoye imwe mu ndirimbo yakunzwe
cyane yise “Oh Carolina,” mu 1993.
2.
Canibus
Uburyo Canibus yinjiye mu
gisirikare ntibusanzwe kuko yabaye umusirikare nyuma y’uko abaye umuraperi.
Nyuma yo kumurika album ye ya mbere ku giti cye, yatangiye gukora ibidasanzwe mu mpera za 90, akomeza
kubikora kugeza muri 2002, ubwo yinjiraga mu buryo butunguranye mu gisirikare
cy’Amerika. Mu kiganiro yagiranye na Bootleg Kev Podcast muri 2021, Canibus
yasobanuye uko yinjiye mu gisirikare.
Yatangaje ko yirebye
akabona aracyari muto ku buryo akwiye gukora itandukaniro, maze ajya mu
gisirikare, akora imyaka ibiri mbere yo gusezererwa kubera kunywa itabi rya
marijuwana.
3.
Freddie Gibbs
Mu myaka ye y'ubuto, umuraperi w'umuhanga Freddie Gibbs yagiye yumvikana ..mu bibazo kenshi. Nubwo yinjiye muri kaminuza ku nguzanyo y’ibijyanye na siporo, uyu muraperi yirukanwe mbere y’uko arangiza. Nyuma yaho, afite imyaka 19 gusa, yajyanwe mu rukiko kubera ubujura no gukoresha imbunda.
Nubwo
icyo gihe yari inyeshyamba, Gibbs yagombaga gukurikiza amategeko mu gihe yabaga
ahanganye no kwikura mu bibazo nk’ibyo. Kubera iyo mpamvu, kugira ngo yirinde
gufungwa, yinjijwe muri porogaramu ibanziriza urubanza yari iyobowe n’ingabo
z’Amerika. Icyakora, hashize amezi umunani, Gibbs yaje kwirukanwa azira ko
yafashwe anywa urumogi.
4.
No Malice
Nyuma yo kurangiza
amashuri yisumbuye, uyu muraperi ntiyari azi neza ejo hazaza he, n’uburyo akwiye
kuhacunga. Nk’umuntu witeguraga kwibaruka, No Malice yagombaga kugira icyo
akora kugira ngo abone amafaranga, kandi cyagombaga kuba ikintu gifatika
cyamufasha kwita ku muryango we wari utangiye kwaguka.
Mu kiganiro yagiranye na MTV News muri 2015, uyu muraperi yagize ati: "Nashakaga ikintu gifatika cyo gukora. Nari nkikeneye, ikintu cyagombaga kumpa amafaranga, nakwishingikirizaho.
Byamfashije kandi kujya ku ishuri niga umwuga.” Nyuma
yaho, yabaye umwe mu ngabo za Amerika ndetse akora manda y’imyaka ibiri n’igice.
Nyuma yo kuva mu gisirikare, yahise ajya gutangiza ‘Clipse’ mu 1992, itsinda
rya Hip hop yari ahuriyemo na Pusha T.
5.
Nate Dogg
Nyakwigendera ‘King of
Hook,’ Nate Dogg ari ku rutonde rugufi rw'abaraperi bakoze igisirikare. Yabaye
umusirikare afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo yahagarikaga amashuri yisumbuye. Icyo
gihe, yavuye mu mujyi yavukiyemo maze yinjira mu gisirikare cya Marine. Nyuma
yaho, yaje kujyanwa muri Okinawa mu Buyapani, aho yakoreye imyaka ine. Nubwo
impamvu itabashije kumenyekana, Nate Dogg yasezerewe mu gisirikare ari mu mwaka
wa kane w'akazi.
6.
MC Hammer
MC Hammer ni umwe mu baraperi bazwi cyane wigeze kuba umusirikare.Yinjiye muri Navy muri Amerika maze aba inararibonye. Nubwo nyuma yaje kwamamara ku Isi yose abifashijwemo n’umuziki we, MC Hammer yabaye umusirikare mwiza w’ingabo zirwanira mu mazi.
Yakoranye
umwete ubwo yabarizwaga mu ngabo zirwanira mu mazi mu gihe cy’imyaka itatu,
agera ku ntera ya Ofisiye muto wo mu cyiciro cya gatatu. Nyuma, yasezerewe mu
cyubahiro kandi kuva icyo gihe yibanda ku muziki.
7.
Ice-T
Umukambwe muri Hip Hop,
Ice-T yabaye mu gisirikare cya Amerika imyaka ine mbere yo guhinduka icyamamare
kubera muzika ye. Nyuma yo kwibaruka umukobwa, uyu muraperi yinjiye mu
gisirikare mu 1977 ku bw’inyungu z’amafaranga. Nyuma yaho, yashinzwe mu mutwe
wa 25 w’abasirikare mu myaka ine yakurikiyeho. Igihe yari ari mu Gisirikare, Ice-T
yazamuwe mu ntera ashyirwa mu cyiciro cya mbere cyigenga.
TANGA IGITECYEREZO