RFL
Kigali

Kiyovu Sports yanganyije na APR FC mu mukino w'imbaraga - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/12/2023 18:06
0


Ikipe ya Kiyovu Sports isariye inota rimwe kuri APR FC, mu mukino banganyije igitego kimwe kuri kimwe.



Wari umukino w'imbaraga, ikipe ya Kiyovu Sports yari yakaniye, ndetse iza gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bazombwa, ariko nyuma Mugisha Gilbert aza kucyishyura kuri kufura. 

APR FC igumanye umwanya wa mbere n'amanota 26, mu gihe Kiyovu Sports ikaba iri ku mwanya wa 6 n'amanota 17.

UKO UMUKINO WAGENZE 

90+4" Umukino urarangiye

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 4 kugirango umukino urangire

86" APR FC ikoze impinduka Mugisha Gilbert wagiye imvune avuye mu kibuga, hinjira Apam ahita yinjira.

82" Nshuti Innocent ahushije igitego ku mupira yari ahawe na Mbaoma ariko arekura ishoti rikomeye rijya hanze. Innocent iyo adashyiramo imbaraga nyinshi byari kuba byiza kurushaho.

80" APR FC ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Omborenga arekuriye kure Nzeyurwanda akagirango umupira wagiye hanze, gusayisanze ugana mu izamu akozaho udutoki, umupira awukuramo.

APR FC iri kotsa igitutu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse bari kugera imbere y'izamu cyane kuruta mukeba.

66" APR FC ihushije igitego, ku mupira muremura ukinwe na Ishimwe, umupira usanga Nshuti Innocent ahagaze wenyine, aterekaho umutwe, umupira ujya hanze.

62" APR FC ikoze izindi mpinduka, Taddeo Rwanga avuye mu kibuga, hinjira Nshuti Innocent. Kiyovu Sports nayo ihise isimbuza, Mugunga Yves avuye mu kibuga, asimbura na Mosengo.

55" APR FC ikoze impinduka Ruboneka Bosco avuye mu kibuga hinjira Ishimwe Christian. Ishimwe ahise ajya inyuma ibumoso, Niyomugabo ajyiye gukina nka nimero 10

51" Muhozi Fred ahushije igitego ku mupira azamukanye neza, ariko agiye gushota mu izamu, akoresha imbaraga nyinshi umupira arawamurura.

Amakipe yombi yagarutse mu kibuga nta mpinduka zibaye mu bakinnyi bagiye kuruhuka

45" Igice cya kabiri kiratangiye

45+2" igice cya mbere kirarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, nyuma y'iminota 15 amakipe aragaruka

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 2

43" Kiyovu Sports ihushije igitego ku mupira uturutse muri koroneri yari itewe na Mackenzi, umupira usanya Niyonzima Olivier ahagaze neza ashyiraho umutwe, umupira ujya mu izamu, ariko Nshimiyimana Ismail umupira awukuramo n'ukugura ujya muri koroneri.

37" Kiyovu Sports ikoze impinduka, Nizeyimana Djuma ava mu kibuga, hinjira Muhozi Fred

35" Igitego cya APR FC: APR FC itsinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira wa kufura



Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati, amakipe yombi asa nkaho arimo kubaka uburyo bushobora gutanga igitego. Kilongozi Bazombwa, yagoye cyane Niyomugabo Claude wari umaze iminsi adakina inyuma uciye i Bumoso.

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga 

Nzeyurwanda Djihad

Niyonzima Olivier Seif (c)

Tuyisenge Hakim

Mugiraneza Frodouard

Sharif Bayo

Mugunga Yves

Richard Kilongozi Bazombwa

Nizeyimana Djuma

Nizigiyimana Karim Makenzi

Iracyadukunda Eric

17" Igitego cya Kiyovu Sports: Kiyovu Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Kilongozi Bazombwa ku mupira azamukanye aturutse mu mpande, yinjira agana mu rubuga rw'amahina, areba umunyezamu uko ahagaze, arekura ishoti rirerire, umunyezamu awishoraho biranga, uruhukira mu izamu.

Abakinnyi 11 APR yabanje mu kibuga

Pavelh Ndzila

Omborenga Fitina (c)

Niyomugabo Claude

Nshimiyimana Yunussu

Niyigena Clement

Taddeo Lwanga

Ruboneka Bosco

Nshimirimana Ismael Pitchou

Kwitonda Alain Bacca

Mugisha Gilbert

Victor Mbaoma

02" Kirongozi azamukanye umupira agana ku izamu rya APR FC, ariko ba myugariro bamubera ibamba, ndetse akorera ikosa Yunusu.

Ikipe ya APR FC yambaye imyenda y'umweru de inimero zandikishije ibara ry'umukara.

Kiyovu Sports yambaye amakabutura y'icyatsi kibisi, ndetse n'imipira ariko irimo akabara k'umweru.

18:03" Umukino uratangiye: ikipe ya APR FC niyo itangije umukino, ku mupira utanzwe na Victor Mboama.

Niyonzima Olivier Saif nawe yabanje mu kibuga n'ubwo yageze mu mwiherero uyu munsi

Mugunga Yves byavugwaga ko atari bukine kubera ibibazo by'amafaranga yari afitanye n'ubuyobozi yabanje mu kibuga

Kiyovu Sports yabanje kuvugwamo ibibazo bijyanye n'amikoro, igiye kwakira APR FC iri ku mwanya wa mbere. Uyu mukino, ukaba utangiye isaha ya saa 18:00 PM, ukaba uribubere kuri Kigali Pele Stadium.

Aya makipe yari amaze imyaka isaga itatu ahanganiye igikombe shampiyona, umukino wabahuzaga wabaga wabaga usobanuye nyinshi mu myaka ibiri itambutse, hari naho aya makipe yajyaga guhura Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.

APR FC igiye kujya muri uyu mukino iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 25 iganya na Police FC imaze gutsinda Marine FC.

Kiyovu Sports irashaka amanota 3 nibura ikegera amakipe ari imbere yayo nka Rayon Sports na Musanze FC, kuko yahita igira amanota 19 Rayon Sports igasigara iyirusha amanota 4.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND