Umunyarwanda Shingiro Bora yegukanye igihembo gikuru mu byatanzwe mu gusoza Iserukiramuco Mashariki African Film Festival (MAAFF) ryabaga kuba ku nshuro ya Cyenda.
Ryasojwe mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, mu muhango wabereye muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni nyuma y’iminsi
itanu yari ishize riba rihujwe n’ibikorwa byo gucuruza no kumenyekanisha cinema
yo mu Rwanda binyuze mu rubuga ‘Masharket’.
Ni ubwa
mbere iri serukiramuco ryitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kandi ni ubwa mbere
ryitabiriwe naba Minisitiri batatu.
Ryitabiriwe
n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni
waritangije ku mugaragaro, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire
Paula watangije ku mugaragaro ibikorwa bya Mashaket ndetse na Bizimana Jean
Damascene Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
warisoje.
Mu 2024
abategura iri serukiramuco bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo
rw’amavugurura n’iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere cinema Nyarwanda
ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk’imwe mu nkingi itanga umusaruro.
Muri uyu
mwaka, berekanye filime zitigeze zerekanwa ahandi muri Afurika, kandi zari muri
filime zihataniye ibihembo.
Iri
serukiramuco risanzwe ribera kuri Kigali City Tour, Canal Olympia na Kigali
Convention Center n’ahandi ryitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye,
abafite filime bakoze zerekanwe muri iri serukiramuco, abafatanyabikorwa
banyuranye n’abandi.
Muri uyu
mwaka hakiriwe filime 2,103, aho Akanama Nkemurampaka kicaye gahitamo filime
100 gusa zerekanwe mu gihe cy’iminsi itandatu.
Zigizwe na
filime ngufi, filime mbarankuru, filime ndende, filime z’uruhererekane za
Televiziyo n’izindi.
Filime
itsinze muri buri cyiciro ihabwa igikombe. Muri uyu mwaka bahisemo ko filime yerekanwa
na nyirayo ahari, nyuma agasobanurira abitabiriye umuhango impamvu yayihisemo
n’ubutumwa bukubiyemo. Filime nyinshi zatwaye ibihembo zigaruka ku mateka.
Ubwo
yasozaga iri serukiramuco, Minisitiri Dr Bizimana yasabye buri wese gukora
atekereza ku gihugu kuko 'ibyo dukora byose tumurikira Isi yose, duhagarariye
Igihugu ari cyo cyacu cy'u Rwanda'.
Yavuze ko
ari ngombwa ko 'ibyo dukora byose dukomeza kwibuka izo ndangagaciro n'urugendo
rw'imyaka 29 ishize gihugu kimaze kiyubaka'.
Ibyo avuga
ko 'bizadufasha guteza imbere Igihugu kurushaho kandi twubaka umurage n'umuhate
w'abitanze kugirango u Rwanda rusubirane ijambo'.
Umuyobozi wa
Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga yavuze ko imyaka 9 ishize
bategura iri serukiramuco, ari urugendo rutoroshye kuko bahuriyemo n’ibyiza n’ibibi.
Ati “Ntabwo
byari byoroshye mu rugendo rw’imyaka icyenda, mu mvura, mu muyaga, ubushobozi
bucye bw’amafaranga yo gukoresha, ariko aho abantu babiri cyangwa batatu bari
ntakibananira.”
Nsenga
yashimye abafatanyabikorwa bakoranye n’iri serukiramuco kugeza uyu munsi,
ashima cyane Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwabafashije kubona aho
gukorera.
Yashimye
kandi abatunganya filime bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi batanze filime
zari zihatanye muri iri serukiramuco rya ‘Mashariki’, anashima cyane Akanama
Nkemurampaka kagize uruhare mu kwemeza filime zahize izindi.
Bora Shingiro afite ishimwe rikomeye kuri iri serukiramuco
nyuma yo kwegukana igikombe kiruta ibindi
Uyu musore
niwe wagize uruhare mu gutegura no gutunganya filime ‘City Maid’ yamamaye cyane
kuri Televiziyo Rwanda.
Bora yatangiye
kwigaragaza cyane muri sinema mu mwaka wa 2010, akaba yaratangiriye kuri filime
ndende ‘Icyabuze’.
Filime ye ‘Igihuku’
yegukanye igikombe cy’amadorali 1000 ihigitse izindi mu cyiciro cya ‘Signis
Awards’ muri Mashariki.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Bora yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva, kuko yari
ahataniye igikombe na filime zikomeye.
Yavuze ati “Ntabwo
navuga ukuntu ndi kwiyumva, kuko biri hejuru cyane. Nshingiye kuri filime twari
duhatanye, zari filime zikomeye, ubwanjye nahuye na ba nyirizo, nkababwira nti
rwose mwakoze akazi gakomeye, zari filime nabonaga ko gutsinda byari bigoye ariko
biza kurangira na ba nyirazo ubwabo bambwiye ngo ufite filime nziza ku rwego
tubona ko igikombe ari icyawe. Muri macye ndumva nishimye."
Filime ye
'Igihuku' yubakiye ku rugendo rw'umwana w'umukobwa n'umuryango we bahungiye
muri Kiliziya Gatolika mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bari
bizeye y'uko Imana izabatara.
Ariko baje
gusanga ahantu bafataga nk'ahantu hera, ariko hiciwe abatutsi benshi mu bice
bitandukanye by'u Rwanda.
Bora
Shingiro yabwiye InyaRwanda ko yandika iyi filime yashakaga kugaragaza ko muri
iki gihe hakenewe uruhare rw'amadini mu isanamitima.
Ati
"Kuko twashenguwe cyane n'uruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe
Abatutsi. Turabakeneye kugirango bubake sosiyete Nyarwanda."
Uyu musore
yavuze ko aya mafaranga yahawe azayifashisha mu gutegura filime ye ngufi
yatangiye gukoraho.
Filime ye
'Igihuku' yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera muri
Amerika rizwi nka Silicon Valley African Festival, muri Nyakanga 2019.
Urutonde rw'abegukanye ibihembo muri Mashariki African Film
Festival:
1.IZIWACU
Filime 'Love
Me' yo mu Rwanda ya Uwamahoro Claudine niyo yahize izindi
2.Tv Series
Filime 'Tray
Sao' yo mu Bwongereza yakozwe na Filipe Anjos na Hernique Sunjo
3.Shorts Films (Filime ngufi)
Filime 'Act
of Love' yo muri Kenya ya Eric Mwangi
4.Documentary
Filime
'Between the rains' yo muri Kenya ya Andrew Brown na Moses Thuranira
5.Signis Awards
-Filime
'Igihuku' ya Bora Shingiro wo mu Rwanda (Yahawe amadorali 1000$)
-Filime
'Half Open Window' ya Omar Hamza Hassan wo muri Kenya (Yahawe igikombe)
-Filime
'Malaika' ya Maisha Maene wo muri Afurika y'Epfo (Certificate)
6.Fetaure Filim
Filime 'Mami Wata' yo muri Nigeria ya C.J Fiery Obasi
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène [Uri uburyo] yashimye ibikorwa bya Mashariki, avuga ko ubwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 10 azifatanya n’abo
Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga yavuze ko imyaka 9 ishize bategura iri serukiramuco ari urugendo rutoroshye
Bora Shingiro yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma y’uko filime ‘Igihuku’ imufashije kwegukana amadorali 1000
Jen Luc Mitana yahawe amadorali 100 ku bwa filime yashimwe na Mashariki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bya Mashariki
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula atangiza gahunda ya ‘Mashaket’, urubuga rugamije guhuza abaguzi n’abacuruzi ba filime
Umuhuzabikorwa
w’iri serukiramuco ngarukamwaka ryiswe ‘Mashariki African Film Festival’
Lionnel Kayitare, yavuze ko ibigo bikomeye birimo Youtube, Amazon, Netflix
bizaba biri mu Rwanda ku isabukuru y’imyaka 10 ya Mashariki
TANGA IGITECYEREZO