RFL
Kigali

Urukiko Rukuru rwagize umwere uwahoze ari Umuvugizi wa ADEPR uwari umwungirije akatirwa gufungwa imyaka 7

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/12/2023 10:36
0


Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro ku rubanza rwaregwamo abari abayobozi mu Itorero rya ADEPR, uwari Umuvugizi w'Itorero agirwa umwe mu gihe uwari umwungirije yakatiwe gufungwa imyaka 7.



Tariki ya 30 Ugushyingo 2023 Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo ku bahoze mu buyobozi bw'Itorero rya ADEPR bari bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR. 

Uwahoze ari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, yagizwe umwere mu gihe uwahoze ari Umuvugizi wungirije, Bishop Tom Rwagasana, yakatiwe gufungwa imyaka irindwi n'ihazabu ya miriyoni 50 Frw.

Urukiko Rukuru rwagize umwere Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi w'Itorero rya ADEPR nyuma yo kwanzura ko ibyaha yarezwe n'ubushinjacyaha bitamuhama. Ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo w'Itorero rya ADEPR, gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha nabi umutungo ufitiye akamaro inyungu rusange.

Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bahoze ari abayobozi bakuru mu Itorero rya ADEPR baregwa muri dosiye y’abantu 12 barimo abahoze mu buyobozi bukuru bw’iryo torero barezwe icyaha cyo kunyereza umutungo waryo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urubanza rw'abahoze mu buyobozi bwa ADEPR rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mwaka wa 2017 mu gihe mu Ugushyingo 2018, batatu bakatiwe naho icyenda barimo Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom  bagizwe abere.

Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka irindwi. Urukiko Rukuru Rwemeje ko Rwagasana Tom ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri, ariko rumuhanaguraho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Urukiko Rukuru, rwemeje ko Sindayigaya Théophile igifungo cy’imyaka irindwi yari yakatiwe kigumaho ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 1 Frw yahanishijwe mu rubanza rwajuririwe.

Rwemeje ko ubujurire bwa Mukakamali Lynéa na Mukabera Médiatrice n’ubw’Itorero ADEPR bufite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje kandi ko Mutuyemariya Christine ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri mu gihe Niyitanga Salton na Twizeyimana Emmanuel bahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Urukiko rwemeje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR, icyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu bidahama Bishop Sibomana Jean na Sebagabo Leonard bityo bagirwa abere ndetse rugira abere Gasana Valens na Beninka Bertin.

Mutuyemariya Christine yahanishijwe  igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, Niyitanga Salton ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 6,6 Frw mu gihe Twizeyimana Emmanuel yahanishijwe igihano cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 6 Frw. 

Undi urukiko rwategetse ko ni Mukakamali Lynea wahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ibiri n'ihazabu ya 500,000 Frw.

Urukiko Rukuru rwategetse ko Rwagasana, Mutuyemariya Christine na Niyitanga Salton bafatanya gusubiza ADEPR Miliyoni 10 Frw banyereje, yitiriwe kagura Sound Proof. 

Tom Rwagasana yasabwe gusubiza Miliyoni 7 Frw yanyereje yiswe ayo kubaka igisenge cya Dove hotel, uwitwa Twizeyimana Emmanuel yategetswe gusubiza ADEPR 3.000.000 Frw yanyereye yitiriwe gukora igisenge cya hotel yubatswe ku Gisozi.

Urukiko Rukuru rwanategetse Rwagasana na Mutuyemariya Christine gusubiza miliyoni 5 Frw yitiriwe ayo kugura ibikoresho byo kubaka Sauna Massage naho Niyitanga ategekwa gusubiza miliyoni 3,3 Frw. Sindayigaya Théophile yategetswe gusubiza ADEPR 32.000.000 Frw nk’uko yari yabitegetswe mu rubanza rwajuririwe.

Bishop Rwagasana Tom, Mutuyemariya Christine, Niyitanga, Twizeyimana Emmanuel  Sindayigaya na Mukakamali Lynea bategetswe gufatanya kwishyura miliyoni 1 Frw y’igihembo cya avoka yiyongera kuri miliyoni 2 Frw ADEPR yari yagenewe mu rubanza rwajuririwe.

Urukiko Rukuru rwanategetse ko imitungo yari yafatiriwe isubizwa ba nyirayo ku bagizwe abere ariko abahamwe n’ibyaha igakomeza gufatirwa nk’ingwate y’ubwishyu bw’ibyo bategetswe kwishyura.


Bishop Sibomana Jean yagizwe umwere


Bishop Tom Rwagasana yakatiwe gufungwa imyaka 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND