RFL
Kigali

UAE: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abayobozi barimo Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/12/2023 7:44
0


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame uri mu bakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama mpuzamahanga irimo kwiga ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere, yagiranye ibiganiro n'abayobozi barimo Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza na Perezida w'Ubumwe bw'Uburayi.



Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo kuwa Gatanu yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza anagirana ibiganiro na Charles Michel uyobora Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Rish Sunak Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza na Perezida w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi byabaye nyuma y'uko hatangijwe inama ya COp28 bitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, UAE.

Igihugu cy'u Bwongereza gisanzwe gifitanye umubano mwiza n'u Rwanda ndetse bikaba bihuriye mu Muryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Commonwealth.

Si ibyo gusa kuko Ubwongereza bwanifuje kohereza mu Rwanda abimukira bafashwe bashaka kwinjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko. Icyifuzo cyo kohereza abimukira cyakomwe mu nkokora n'icyemezo cy'Urukiko rwanze icyo cyifuzo.

Mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak ndetse n'ibyamuhuje na Charles Michel, byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, UAE, ntabwo hatangajwe ibyo baganiriyeho.

Uretse aba bayobozi bo ku mugabane w'uburayi Perezida Paul Kagame kandi

Nk'uko bigaragara mu mafoto, Perezida Kagame yaganiriye kandi na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbe, ndetse na Perezida uyoboye inzibacyuho ya Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema.


Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Rishi Sunak 


Perezida w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi Charles Michel nawe yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame


Perezida Kagame yanaganiriye na Perezida wa Togo 

Gen. Brice Oligui Nguema uyobora  inzibacyuho ya Gabon nawe yaganiriye na Perezida Kagame 


Amafoto: Village Urugwiro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND