RFL
Kigali

Harimo itike ya Miliyoni 1.5 Frw! Zari agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2023 23:16
0


Umunyamideli akaba n’umunyamafaranga Zarinah Hassan wamenye nka Zari byatangajwe ko agiye gukorera igitaramo i Kigali mu mpera z’uyu mwaka.



Ni ubwa mbere muri uyu mwaka agiye gutaramira i Kigali. Ariko si ubwa mbere azaba ahagaze muri gahunda zinyuranye zirimo n’umuziki.

Muri iki gihe yagarutsweho mu itangazamakuru, nyuma y’uko arushize n’umusore Shakib Lutaaya w’imyaka 31 y’amavuko. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko bahuriye mu Mujyi wa Pretoria mu 2022.

Uyu mugore kandi aherutse kwakira mu rugo rwe muri Afurika y’Epfo, Diamond babyaranye ndetse n’umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko bacuditse.

Zari Hassan w’imyaka 41 y’amavuko azasusurutsa abanyabirori mu gitaramo cy’abambaye imyambaro y’umweru cyiswe “Zari The Boss Lady All White Party” kizaba tariki 29 Ukuboza 2023 mu kabari ka The Wave Lounge.

Umuyobozi w’aka kabyiniro, Owere Godfrey yabwiye InyaRwanda ko batumiye Zari nk’umwe mu banyamideli bazwi bifuza ko azabafasha kurangiza neza umwaka wa 2023.

Yavuze ati “Zari azaba ahari, twaramutumiye ari nayo mpamvu ubona twamaze kubitangaza.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 25,000 Frw igihe uguze itike yawe hakiri kare na 35,000 Frw ku munsi w’igitaramo.

Ni mu gihe ku meza y’abantu bane ari ukwishyura ibihumbi 600 Frw ndetse na Miliyoni 1.5 Frw ku meza y’abantu umunani harimo n’icyo kunywa.

Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bagaragaza ko ari byiza ko uzitabira agomba kuzaba yambaye imyenda y’ibara ry’umweru.

Zari ntiyasibye mu itangazamakuru ryo muri Tanzania, ahanini biturutse ku bagabo bagiye bacudika. Nko mu 2011 yarushinze na Ivan Semwanga batandukanye mu 2013, nyuma yo kubyarana abana batatu.

Nyuma y’aho yakundanye mu gihe cy’imyaka ine na Diamond Platnumz baje gutandukana tariki 14 Gashyantare 2018, nyuma y’uko babyaranye abana babiri.


Zari yatangaje ko tariki 29 Ukuboza 2023 azataramira mu Rwanda, aho kwinjira harimo itike ya Miliyoni 1.5 Frw

 

Tariki 16 Ukuboza 2023, Zari azakorera igitaramo muri Uganda cy’abambaye imyambaro y’umweru


Zari asanzwe akora ibitaramo nk’ibi bihuriza hamwe abantu bambaye imyambaro y’ibara ry’umweru










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND