RFL
Kigali

USA: Senateri wanizwe n'Ibiryo yagobotswe na mugenzi we basangiraga

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/12/2023 21:13
0


Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yatabawe na mugenzi asumbirijwe kubera ibiryo byari byamunize.



Senateri Rand Paul wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatabaye ubuzima bwa mugenzi we Joni Ernst, ubwo yari anizwe n’ibiryo.

Ibi byabereye mu mujyi wa Washington DC ubwo abasenateri bajyaga gusangira amafunguro kuwa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023 nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye.

Amakuru avuga ko ubwo Senateri Joni Ernst w'umu Republican yanigwaga n'Ibiryo barimo gufungura yakorewe ubutabazi na mugenzi we witwa Paul Rand usanzwe afite ubunararibonye mu buvuzi yigeze gukoramo mbere yo kwinjira muri politike. 

Uwo musenateri yamukanze mu nda ahereye inyuma bituma arokora ubuzima bwe bwari mu kaga nyuma yo kunigwa n'Ibiryo yaryaga.

Ivomo: USA today.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND