Undi musore araducitse, Imana izabubakire, araduhombeye, umubare w’abagabo batannye ukomeje kwiyongera- Aya ni amwe mu magambo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto agaragaza Chriss Eazy yishimanye n’umusore mugenzi we.
Ni amafoto
atatu agaragaza mu bihe bitandukanye Chriss Eazy ari kumwe n’uyu musore ku mazi
barya ubuzima, n’ahandi bari ahantu hihariye baganira ‘ibyunguka’.
Ukoresha
izina rya Wamu-Neggro kuri Twitter, yanditse avuga ko ashingiye ku byo yabonye
Chriss Eazy yatangiye gutera ikirenge mu cya Mico The Best uherutse kwigaragaza
mu majipo y’abagore.
Yanditse
agira ati “Imibare ikomeje kwiyongere nyuma ya Mico The Best n’abandi baracyigaragaza.”
Chriss Eazy
yabwiye InyaRwanda ko ariya mafoto yasohotse mu gihe yari mu Burundi mu
myiteguro y’igitaramo azahakorera mu mpera z’uyu mwaka.
Ibi byatumye
atabona umwanya wo kubivugaho cyane mu itangazamakuru, ariko ko yasanze byarafashe
indi ntera bituma yiyemeza kubivugaho.
Yavuze ko ‘natunguwe
n’amagambo yavuzwe kuri ariya mafoto’, ariko kandi ngo kubera ko yari azi ukuri
kw’ibintu ntacyamubuhungabanyije mu buzima bwe.
Chriss Eazy
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inana’, avuga ko uriya musore bagaragaye bari
kumwe ari Mukuru we usanzwe utuye mu Bubiligi.
Yavuze ati “Uriya
ni umuvandimwe turi kumwe mu mafoto. Ni mukuru wanjye tuvukana mu nda. Atuye mu
Bubiligi, ubwo yazaga mu biruhuko inaha nibwo twafashe ariya mafoto twishimye
nk’abavandimwe bavukana, cyane ko abantu baba hariya abenshi barishimisha mu
buryo utasobanukirwa.”
Akomeza ati “Navuye
mu byo gutegura ibitaramo mu Burundi nsanga ku mbuga nkoranyambaga, ibintu
byafashe indi ntera.”
Uyu
muhanzi avuga ko yagiye yakira ubutumwa bw’abantu benshi, umunsi ku munsi
bamubaza ibijyanye n’uriya musore bagaragayemo bari kumwe.
Chriss
Eazy atangaje ibi mu gihe ari kwitegura igitaramo kizabera kuri Hôtel Source du
Nil mu rwego rwo gufasha abarundi kurangiza neza umwaka wa 2023 no kugira
intangiriro nziza za 2024. Kwinjira ni ukwishyura 20 000 Fbu mu myanya isanzwe
ndetse na 50 000 Fbu muri VIP.
Junior
Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy aherutse kubwira InyaRwanda ko bamaze
kwitegura kujya gutaramira mu Burundi, kandi ko iki gitaramo bazagikora
bacurangiwe na Dj Shinski uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.
Yavuze
ati “Ni igitaramo kidasanzwe, kuko Chriss Eazy niwe muhanzi wa mbere wataramiye
mu Burundi n’imipaka igifunze; icyo gihe yagiyeyo afite indirimbo eshatu, ubu
agiye kujyayo afite indirimbo zirenga 10, urumva ko ari igitaramo cy’urwibutso
kuri we.”
Junior
avuga ko batangiye ibiganiro na Dj Shinski biganisha ku kuba bakorana indirimbo
mu rugendo bombi bazakorera mu Burundi.
Ati
“Shinski niwe uzacurangira Chriss Eazy mu gitaramo, birashoboka cyane ko
indirimbo bahuriyeho bombi izakorwa cyane.”
Chriss Eazy
yatangaje ko yatunguwe n’amagambo yamuvuzweho nyuma y’amafoto amugaragaza
yishimanye n’umusore mugenzi we
Chriss Eazy
avuga ko umusore bari kumwe ari Mukuru we usanzwe ubarizwa mu Bubiligi
Chriss Eazy
avuga ko amaze iminsi mu myiteguro yo gutaramira mu Burundi ari nayo mpamvu
atabonye umwanya wo gusubiza ibyavuzwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BANA' YA CHRISS EAZY NA SHAFFY
TANGA IGITECYEREZO