Umunyamuziki umaze imyaka irenga 15 ari mu muziki, Ruhumuriza James [King James] yatangiye kugaragaza ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye ya munani yise “Gukura” iriho indirimbo zitsa cyane ku rukundo n’ubuzima busanzwe.
Ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, uyu muhanzi uherutse gusohora
indirimbo ‘Ubanguke’ yanditse kuri konti ye ya Twitter amagambo yaherekejwe no gutangaza ko ari gukora kuri album ye nshya.
King James
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ganyobwe’, yakoresheje amagambo agirana inama buri
wese ko uko ugenda utera imbere ari nako ubona ko hari ibidafite akamaro
ukabireka.
Yavuze ati “Iyo
umaze kumenya ko ibintu byinshi bihindukana n'ibihe hari ibidafite akamaro wiga
kureka.”
InyaRwanda
yabonye amakuru avuga ko King James yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize
Album ye ya munani, kandi iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi.
Ni album
agiye gushyira hanze, nyuma y’uko Album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’
yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki n’abafana be muri rusange.
Yigeze
gutangaza ko binyuze ku rubuga rwe rwa Internet yise Zana Talent.com, Album ye
ya karindwi yayisaruyemo arenga Miliyoni 60 Frw.
King James yabaye umuhanzi wa 6 kugeza ubu wabashije kugeza
kuri Album umunani
Muri
Mutarama 2016, umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Cecile
Kayirebwa yasohoye album ya munani yise ‘Urukumbuzi’ igizwe n’indirimbo 11
zirimo Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, Uzanter’
Irungu, Rwagasana, Rwego Rw’ Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez’ Igitego n’iyitwa
Amatage.
Muri Nzeri
2022, Ezra Kwizera usanzwe ari Producer yasohoye album ya munani yise
"Journey’ (urugendo)", igaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe n’abandi. Iriho
indirimbo 11 zirimo 'Rukundo', 'Bolingo', 'Omukwano' yakoranye na Sintex,
'Sifa', 'Songa', 'Ninani' na Nicolas Peks, 'Ajabu' yakoranye na Mani Martine,
'Journey to Mali', 'Mavuta', 'Ameena' ndetse na 'Mama'.
Nicolas Peks
uri kuri iyi album, ni umuhanzi wo mu Burundi wamenyekanye mu ndiirmbo
‘Kugasozi’ n’izindi. Iyi album ye yumvikanamo ibicurangisho bya Kinyarwanda
n’ibya kizungu.
Mu Ukuboza
2021, umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka
Tonzi, yatangaje isohoka rya Album ye ya munani yise “Amakuru” iriho indirimbo
umunani.
Tonzi yigeze
kubwira InyaRwanda ko atorohewe no guhitamo izina ry'iyi Album, bitewe n'ukuntu
buri ndirimbo iriho ari nziza, ariko ko byarangiye ayise 'Amakuru'. Ni Album
avuga ko ikubiyeho ubutumwa bw'ubuzima busanzwe, ubuhamya n’ibindi.
Ati “Rero
guhitamo izina narasenze ndavuga nti 'Mana iyi Album ndayita gutya ariko izina
'Amakuru' rikomeza kuganza muri njye."
Tom Close
agejeje Album icyenda, kuko aherutse gushyira hanze iyo yise ‘Essence’, kandi
aherutse kubwira InyaRwanda ko yanatangiye urugendo rwo gukora album ya cumi.
Ni album
iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi. Iriho indirimbo 'A voice note'
yakoranye na Bull Dogg, 'Finally' yakoranye na Wezi wo muri Zambia, 'Fly away',
'Inside', 'Kampala' yakoranye na A Pass wo muri Uganda;
'Superwoman'
yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, 'Be my teacher', 'The One', 'Party',
'Feelings' yahuriyemo na B-Threy, 'My Number One' yakoranye an Nel Ngabo na
Riderman, 'Don't worry' ndetse na 'Mariwe'.
Mu Ukwakira
2021, Massamba Intore yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album y’umurage
ya 11. Ni album iriho indirimbo zivuga ku butwali, urukundo, ubukwe, ubupfura
n’ibindi.
Massamba
yabwiye InyaRwanda ko iyi Album ari iy’umurage kubera ko yiganjeho indirimbo za
Se Sentore Athanase. Ati “Ni Album y'umurage, kuko yiganjemo iz’umubyeyi
sentore.”
Yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana.
Ati
"Indirimbo ze zihuriye ku mateka ye y’ubuhunzi ashishikariza abantu
gutaha, izindi zihuriye ku ndirimbo zibyinwa z’itorero zivuga intore, zivuga
abakobwa, izindi zivuga ku gutarama; gushishikariza abantu gutarama, ariko
abantu babuze kandi cyangombwa,"
King James
yatangaje ko agiye gushyira hanze album ya munani yise ‘Gukura’
King James
agaragaza ko yarangije zimwe mu ndirimbo zizaba zigize iyi album
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBANGUKE’ YA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO