Kigali

Ingabo z'u Bushinwa zagaragarijwe uburyo RDF igira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/12/2023 21:26
0


Ubwo itsinda ry'abasirikare baturutse mu Bushinwa basuraga Ingabo z'u Rwanda, bagaragarijwe uburyo Ingabo z'u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.



Kuwa Kane Tariki ya 30 Ugushyingo 2023, Itsinda ry'abasirikare baturutse mu Gihugu cy'u Bushinwa basuye Ingabo z'u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y'Ingabo z'ibihugu byombi.

Minisiteri y'Ingabo mu Rwanda ibinyujije ku Mbuga Nkoranyambaga yatangaje ko iryo tsinda ry'abasirikare b'u Bushinwa ryari riyobowe na senior Colonel You Jian ryakiriwe ku biro by'Ingabo z'u Rwanda riherekejwe na Madamu Lin Hang wungirije Ambasaderi w'Igihugu cy'u Bushimwa mu Rwanda.

Abasirikare b'Abashinwa bagaragarijwe uburyo Ingabo z'u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage 

Mu biganiro byahuje Ingabo z'ibihugu byombi, Ingabo z'u Rwanda zari zihagarariwe n'Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, aba basirikare basobanuriwe uburyo Igisirikare cy'u Rwanda kiyubatse kuva kitwa RPA kugeza ubwo cyahindukaga RDF ndetse bagaragarizwa uburyo Ingabo z'Igihugu zigira mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.


Ingabo z'Ubushinwa zari ziyobowe na Senior Col You Jian 

Ku ruhande rw'Ingabo z'Abashinwa bagaragaje ko uruzinduko rwabo rwari  rugamije  gushimangira ubufatanye hagati y'Ingabo z'u Rwanda n’ingabo z’u Bushinwa (Liberation People’s Army).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND