Mu gihe cy’ imihango abagore benshi bahura n’ ibibazo birimo uburibwe buturuka kuri ibyo bihe binjiramo buri kwezi.
Ni uburibwe bumara iminsi itandukanye bitewe
n’umuntu ku wundi aho usanga bibangamira ubuzima bwabo n’imyitwarire isanzwe.
Hari abasiba akazi cyangwa ntibagire imirimo babasha, bakaribwa cyane kugeza ku
kwirirwa mu buriri, kunanirwa kurya n’ibindi bimenyetso ubundi biranga
abarwayi. Nyamara mu gihe kujya mu mihango byakabaye ibintu bisanzwe ku buzima.
Iyi mihangayiko n’ibibazo abari n abategarugori bagira muri ibyo bihe usanga bamwe bakoresha imiti y’ibinini
bitandukanye bishobora kugira n’ingaruka ku buzima bwabo, ni byo byatumye
abahanga batekereza ku cyafasha mu kurinda ubwo bubabare, maze havumburwa “AdLife
Period Pain Relief Pads” uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy’ imihango.
AdLife ni agakoresho gateguranywe ubuhanga,
gakoreshwa mu gihe cy’ imihango. Bagakoresha bakomeka ku nda yo hasi bakakambariraho bikakabarinda
kugira uburibwe n’ibindi bibazo bidasanzwe bagiraga muri ibyo bihe.
Aka gakoresho kamamaye mu bihugu by’ amahanga
ubu kamaze kugera no mu Rwanda kazanywe na Ahupa Business Network Ltd, ikigo
kimenyerewe mu bucuruzi bw’ ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro cyihariye twagiranye n’ umuyobozi
wa Ahupa Business Network Ltd ,Bwana Ahmed Uwera Pacifique yadusobanuye icyabateye kuzana bene bino
bikoresho..
Uyu muyobozi avuga ko intego yabo ari uguha abagore
ubushobozi binyuze mu kubegereza ibikoresho
bibafasha mu gihe cy'imihango, bigatuma bagira ubuzima bwiza.
Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Ibikoresho
byo kugabanya ububabare mu gihe cy'imihango bya AdLife byatoranyijwe neza bitewe
n'ubushobozi n'ubuziranenge bwabyo, bigamije kugira akamaro ku buzima bw'abagore
bo mu Rwanda".
Kuri ubu AdLife Period Pain Relief Pads ziraboneka ku rubuga rwa www.ahupa.store ,mu mafarumasi atandukanye no mu maguriro yo mu Rwanda hose.
TANGA IGITECYEREZO