RFL
Kigali

Rayon Sports yongereye amasezerano na Canal+

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/12/2023 14:07
0


Ikipe ya Rayon Sports ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yongereye amasezerano y'imikoranire n'ikigo gicuruza amashusho cya CANAL+ Rwanda.



Guhera muri 2021 ikipe ya Rayon Sports yamamaza Canal+ mu buryo bunyuranye harimo no kuyambara ku makabutura yayo. 

Kuri ubu bongereye amasezerano azamara umwaka akaba yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu taliki 1 Ukuboza 2023 kuzageza taliki 30 Ukwakira 2024. 

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bishimiye imikoranire na Rayon Sports ndetse ko bifuza ko yaba igihe kirekire.  

Uwayezu Jean Fideli uyobora Rayon Sports we yavuze ko bishimiye gukorana n'ikigo gikomeye nka Canal+ anavuga ko bafite intego yo kubaka ikipe yinjiza amafaranga yayifasha kwitunga binyuze mu gusinyana amasezerano n’abafatanyabikorwa.

Icyo Canal+ ikorera iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports ni ukuyiha amafaranga no guha ibikoresho n’ifatabuguzi abakinnyi n’abatoza bayo.


Rayon Sports yongereye amasezerano na Canal+ azamara umwaka umwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND