Umuraperi Dany Nanone yatangaje ko buri muhanzi azifashisha mu gitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere yise “Iminsi myinshi Album Live Launch” bafitanye isano ya hafi mu muziki no mu buzima busanzwe, kuko harimo abo biganye n’abandi bakinannye umukino wa Basketball ukundwa cyane ku rwego rw’Isi.
Mu ijoro ryo
kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2023, uyu muhanzi wagarutse mu muziki
akakirwa neza binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Confirm’, yitabiriye igitaramo cy’urwenya
cya ‘Gen-Z Comedy’ maze aboneraho no gutanga ubutumire mu gitaramo cye.
Yabwiye
abari muri iki gitaramo, ko amaze iminsi yemeje gukora igitaramo tariki 15
Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, kandi ko azifatanya n’abahanzi umunani, barimo barindwi bo mu Rwanda
ndetse n’umwe wo mu Burundi.
Integuza y’iki
gitaramo, igaragaza ko azaba ari kumwe na Butera Knowless, Christopher Muneza,
umuraperi P-Fla, Drama T wo mu Burundi, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Afrique
ndetse na Chriss Eazy.
Dany Nanone
yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, yinjiranye n’abahanzi barimo Knowless
bahojejeho mu rugendo rw’abo rw’umuziki kugeza ubwo bashinze imizi.
Ni umuraperi
wagiye ukorana n’abandi bahanzi indirimbo zakunzwe, ariko hari igihe
cyanyuragamo agacika intege ntiyumvikane cyane mu muziki.
Byageze n’aho
afata icyemezo cyo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, agaruka
mu muziki ‘yabaye mushya’ nk’uko abivuga. Ni urugendo ariko yanahuje no kwiga
amasomo ya Kaminuza.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Dany Nanone asobanura ko kuba Album ye yarahisemo
kuyita ‘Iminsi myinshi’ bisobanuye ibintu byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki,
kuko hagiye habamo kuzamuka no kumanuka.
Yavuze ati “…Turetse
no kuvuga ngo wenda ni izina ry'indirimbo, uyu mu muziki mazemo iminsi
myinshi niba naratangiye mu 2009, nkaba narakoze indirimbo nka 'Iri joro',
'Mbikubwire', ....Iki nicyo gihe cyo kugirango abantu baze twishimane muri izo
ndirimbo zose [...]”
Akomeza ati
"Ni urugendo rwanjye rw'umuziki, hagiye habamo kumanuka no kuzamuka, haba
ibyiza n'ibibi, ibyo ng'ibyo rero byose narabihuje mbikoramo album yitwa
'Iminsi myinshi' ariyo nzamurika tariki 15 Ukuboza 2023.”
Buri muhanzi yatumiye bafitanye isano mu muziki:
Dany yavuze
ko buri muhanzi yifashishije muri iki gitaramo, yamuhisemo ashingiye ku bushuti
bafitanye, ibihangano bakoranye, cyangwa se ubuzima banyuranyemo nk’abanyamuziki.
Cyane cyane
ariko yitsa ku bahanzi Butera Knowless ndetse na Christopher kuko bakoranye
indirimbo zahinduye urugendo rwe rw’umuziki.
P-Fla:
Dany yavuze
ko uyu muraperi avuze ibintu byinshi kuri we, ko ajya yibuka ukuntu yajyaga
atanga umwanya buri uko P-Fla yabaga ageze i Nyamirambo aho bakiranaga umukino
wa Basketball.
Avuga ko
muri iyi myaka yari muto cyane, ku buryo yagombaga icyubahiro P-Fla ahanini
bitewe n'ubuhanga yari afite muri Basketball. Ati "Nta n'ubwo nari
nagatangira kuririmba icyo gihe, ubanza nawe ari bwo yari agitangira ahari."
Danny yavuze
ko icyo gihe ari nabwo P-Fla yari avuye muri Amerika, ariko ko kugeza n'ubu
amufata nk'umuraperi w'igitangaza 'udashobora kwibagirana mu matwi y'abanyarwanda
n'iyo yaba adahari'.
Afrique: Amufata
nk'umuhanzi ukiri muto uri kuzamuka muri iki gihe, kandi wigaragaje cyane nyuma
y'indirimbo yashyize hanze zirimo 'Agatunda'.
Danny avuga
ko akunda ibikorwa bya Afrique, byanatumye yiyemeza kumwifashisha muri iki
gitaramo, kugirango azagaragaze ibyo ahishiye abanyarwanda.
Uyu muhanzi
ariko anavuga ko gutumira Afrique, yagendeye ku kuba banahuriye muri Label
imwe, bose ibafasha mu muziki.
Chriss Eazy:
Danny yavuze ko yatumiye uyu muhanzi, kubera ko muri iki gihe buri wese
wategura igitaramo, mu bantu ba hafi yatekereza bo kwifashisha harimo na Chriss
Eazy.
Yavuze ko
yamwegereye 'nk'umwe mu bantu bakunzwe muri iyi minsi' kugirango azamufashe
muri iki gitaramo.
Drama T: Dany avuga
ko yatumiye uyu muhanzi wo mu Burundi, kubera ko asanzwe ari umufana we, ariko
kandi azi neza ko hari abanyarwanda benshi bakunda ibikorwa by'uyu musore
wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Madamu'. Ati "Abantu benshi cyane
bamuhurijeho."
Christoper:
Dany avuga ko ajya agorwa cyane no kuvuga kuri Christopher, kuko ari umuhanzi
bacanye mu buzima bukomeye kandi na bwiza.
Yavuze ko bakoranye indirimbo 'Iri joro' yahinduye ubuzima ku mpande zombi, irakundwa mu buryo bukomeye. Ati "Yagize byinshi ihindura mu rugendo rwacu rw'umuziki no mu muziki w'u Rwanda muri rusange." Dany avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo, hari byinshi byabaye byiza ku ruhande rwe no ku ruhande rwa Christopher, ari nayo mpamvu avuga ko biteguye kwizihiza ibyo bihe bagiranye.
Ati "Christopher ni umuntu uvuze ibintu byinshi ku rugendo rwanjye rw'umuziki. Ni n'inshuti yanjye mu buzima busanzwe."
Juno Kizigenza:
Dany yavuze ko atarabona Juno aririmba mu gitaramo, ari nayo mpamvu nawe afite
amatsiko yo kuzamubona aririmba mu gitaramo cye.
Ati
"Iyo mba atari njye wateguye igitaramo nkumva igitaramo Juno arimo nari
kuzajyayo kureba ukuntu aririmba."
Danny
abifata nk'igiciro kinini, kuba Juno ari mu bazaririmba mu gitaramo cye, ariko
kandi bizaryoshywa n'uko azahurira muri iki gitaramo na Ariel wayz.
Ati "Ni
ukuvuga ngo natekereje ibintu bishobora gutuma abantu bishima kandi bakanyurwa
mu gitaramo bagataha bishimye."
Butera Knowless: Dany
Nanone avuga ko Knowless asobanuye ibintu byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki,
kandi amufata nk'umuhanzikazi Mukuru 'muri iyi nyanja twakita iy'umuziki'.
Yavuze ati
"Ni umuntu munini, ufite byinshi avuze ku muziki nyarwanda, wakoze
ibikorwa by'indashyikirwa."
Avuga ko uyu
muhanzikazi bafitanye indirimbo zirenze ebyiri, biri mu byatumye amutekerezaho
muri iki gitaramo. Ati "Tuzaririmba, tuzishimana n'abantu."
Dany
anavuga ko Knowless hari byinshi yagiye amufasha agitangira umuziki, bityo ko
yagombaga kuba ari ku rutonde rw'abo bazakorana muri iki gitaramo.
Ariel Wayz:
Dany avuga ko uyu mukobwa ari umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w'u
Rwanda, ku buryo yagombaga kuba ari muri iki gitaramo.
Yavuze ko
uyu mwari amubona ku rwego Mpuzamahanga bitewe n'ubwoko bw'imiziki akora
n'umuhate ashyiramo.
Dany avuga
ko asanzwe ari umufana wa Ariel Wayz, kandi ko banafitanye isano mu muziki kuko
bigannye ku ishuri rya muzika rya Nyundo.
Ikirenze, kuri ibyo bakoranye indirimbo 'Nasara' yahinduye amateka y'umuziki wa Dany 'kuva ngarutse mu kibuga cy'umuziki'. Ati "Ntabwo nagombaga kumurenza ingohe."
Danny Nanone yatunguranye mu gitaramo cya Gen-z Comedy
Dany Nanone yatangaje ko tariki 15 Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kumurika album ye 'Iminsi myinshi'
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DANNY NANONE
TANGA IGITECYEREZO