RFL
Kigali

Hari aho yihengetse iminsi 44: Kuki Niyo Bosco ntaho amara kabiri nyuma yo gusezera M. Irene?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:2/12/2023 22:05
0


Kuva mu Ukwakira kwa 2022 yatandukana na Irene Murindahabi, nta hantu 'Label' amara kabiri. Hari aho yihengetse iminsi 44 ahandi ahasezeye ahamaze amezi abiri ariko nta gihangano yahakuye hose.



Niyo Bosco kuva mu 2020 kugeza mu Ukwakira kwa 2022 yari umuhanzi ufite igikundiro 'hit maker' ukenerwa ku isoko y'indirimbo, uhora mu ndirimbo z'abantu 'power play' no mu tubyiniro none ubu ntatinya kuvuga ko akibunza akarago.

Niyo Bosco ari muri MIE yakorewe indirimbo 17 uhereye kuri "Ubigenza ute" irimo impanuro zabera itara rimurikira buri wese ushaka kubaho neza agasoza urugamba rw'ubuzima akitahira atanduranyije. 

Ni Indirimbo yagiye hanze ku itariki 07 Mutarama 2020. Yararebwe n'abarenga Miliyoni 3, yaracurujwe (streams), yarakinnwe (power play) ndetse hari abayigize isomo bagenderaho. 

Muri uru rugendo yagendanye n'umunyamakuru Irene Murindahabi wari mu buzima nawe butoroshye barapfundikanyije birakunda. 

Aho bakomanze bakabakingurira kugeza Niyo Bosco abaye umuhanzi muzima igihugu cyishimira. Ku itariki 23 Nyakanga 2022 yasohoye Buriyana. Niyo yasoje urugendo rwe na Murindahabi Irene.

Hari abamugiye mu matwi 

Mu 2022 Niyo Bosco yahuye n'abantu  barimo umunyamakuru ukorera kuri YouTube amazina yabo atari butangazwe  ari nabo  bahemukiye Niyo Bosco  akisanga ntaho amara kabiri. 

Muri aba banyamakuru harimo uwamubwiye ati "Uzi se buriya? Irene Murindahabi yarakuriye yarakize kubera wowe! Nonese ziriya ndirimbo zawe aguha ayo zinjiza? Niyo Bosco ati:" Ashwi ". Undi ati:"Wowe urarenze, uzi kwandika wakwikorana".

Niyo Bosco bamugiye mu matwi ari benshi birangira aguye mu kamashu bashakaga. Icya mbere nk'uko Kenny Sol yabiririmbye muri 'Haso' iyi miziki ibamo abagome batega ibikwasi ku ntebe umuhanzi agiye kwicaraho. Ibi birazwi ko hari ababona umuhanzi ameze neza bakamushuka aziko bamugirira neza bikarangira ari mu bishokoro. 

Ubuse Amalon ari he? Hari uwamurushaga hit? Ni nde muhanzi umurusha ijwi ryiza? Imyandikire yo ntawakandiraho. Ariko yibereye za Kibagabaga aracyafite ibyiringiro nk'ibyacu twese tugishakisha kandi yarahuriraga ku rubyiniro na ba Davido agakora,Hit zigakundwa ku buryo na ba Shaddy Boo bamwifuzaga akabaca amazi. 

Tugaruke kuri Niyo Bosco wandikaga Indirimbo yishyuwe Miliyoni 1 Frw ba basore bamushutse batangiye kumufata bakamuha umunyenga akajya kubandikira ku buntu. 

Nguko uko yagize agahinda gakabije nk'uko yabyanditse kuri Instagram ye akanabihamiriza Luckman Nzeyimana muri Versus. Niyo Bosco wari Music Mashini yarirebye, arikabakaba aribura.

Sunday Entertainment yahamaze iminsi 44

Niyo Bosco wari utangiye kuba insina ngufi buri wese acaho urukoma aba Diaspora bashatse kumuriraho ifoto bari barabuze akiri mu biganza bya Murindahabi Irene. Hano nta ndirimbo yakorewe.

Muri Metro Afro nta musaruro yahakuye. Muri iyi Label yahamaze amezi 2 ariko n'ubundi  byakomeje kwanga.

Niyo Bosco muri Kikac

Nibyo agiye mu maboko meza buri wese ukora umuziki yifuza. Ariko rero Niyo Bosco wari umwanditsi mwiza aha niho ruzingiye. 

Nagira inama inshuti yanjye Uhujimfura Claude nyiri Kikac ibamo Bwiza Emerance ko akwiriye kubaka umwuga wo kwandika indirimbo kuko Niyo Bosco afite umukono mwiza. Ntazihutire gukora Hit kugira ngo yemeze rubanda.

Azabanze asibanganye inzira mbi Niyo Bosco yishoyemo zirimo kwandika indirimbo ku buntu, kwifuza imodoka agendamo, guhora yibwa bya hato na hato. Ubundi Niyo Bosco umwaka wa 2024 ushobora gusiga ari umuhanzi buri wese yifuza ko yamutaramira.

Isomo ku muhanzi ufite aho akinga umusaya'Label'

Muhanzi, muhanzikazi menya ko aho uri buri wese ahifuza. Wikwigira kagarara ku muntu wavumbuye impano yawe ngo wumvire ba rusahurira mu nduru ntabwo bakwifuriza ineza. Reba aho wavuye, aho uri n'aho werekeza ukore igikwiye.

Namwe mufasha abahanzi mureke kunyunyuza imitsi y'izo mpano mugerageze mubahindurire ubuzima ku buryo bufatika umuhanzi agire inzu ingana n'izina rye, agende mu modoka ye ingana n'izina rye. Itangazamakuru ry'imyidagaduro ryite ku bari kuzimira ryerekana inzitizi n'imitego bari gucamo. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND