Kigali

Abahanzi 6 bazamuye umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga mu 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/12/2023 9:34
0


Global Citizen yasohoye urutonde rw'abahanzi 6 bo ku mugabane wa Afurika babashije kuzamura umuziki nyafurika ku rwego mpuzamahanga mu 2023. Uru rutonde ruriho abarimo Burna Boy, Davido, Rema hamwe n'abandi.



Mu gihe habura iminsi 31 gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, hasohotse urutonde rugaragaza abahanzi nyafurika bazamuye umuziki wo kuri uyu mugabane bakawugeza i mahanga mu 2023. Uru rutonde rwakozwe na Global Citizen.

Globol Citizen yakoze uru rutonde ni nayo yifatanije na Move Africa mu gutegura igitaramo kizaririmbamo umuraperi Kendrick Lamar muri BK Arena ku itariki 06 Ukuboza, mu cyo bise 'Move Afrika: Rwanda, A Global Citizen Experience'.

Global Citizen yatangaje ko mu 2023 abahanzi nyafurika muri rusange bitwaye neza mu ruhando mpuzamahanga, gusa harimo 6 babashize no guca uduhigo mu bihugu bitandukanye bo hanze ya Africa.

Abahanzi 6 bazamuye umuziki nyafurika ku rwego mpuzamahanga mu 2023 ni aba bakurikira:

1. Burna Boy

Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy mu muziki, niwe uza ku isonga mu bahanzi bazamuye umuziki nyafurika ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhanzi wibitseho igihembo cya Grammy ndetse unahabwa amahirwe yo kuzongera gutwara ikindi mu bihembo bya Grammy Awards 2024, ngo umwaka wa 2023 waramuhiriye.

Burna Boy wiyise 'African Giant', muri uyu mwaka niho yaciye agahigo ko kuzuza sitade ya 'London 02 Arena' yo mu Bwongereza, aba umuhanzi wa mbere wo muri Africa ubikoze. Uyu muhanzi kandi indirimbo ze zirimo nka 'Last Last' zaciye ibintu ku mbuga zicuruza umuziki, ndetse na alubumu aherutse gusohora yise 'I Told Them', iri mu zihagaze neza ku rwego mpuzaamahanga.

2. Davido

Uyu muhanzi David Adedeji Adeleke uzwi cyane nka Davido, uherutse mu Rwanda mu bihembo bya Trace Awards 2023, niwe uri ku mwanya wa Kabiri. Uyu mwaka wa 2023 Davido ngo yongeye kugaruka mu muziki mu isura nshya nyuma y'igihe yari amaze adasohora ibihangano bishya.

Kuva muri Werurwe yasohora album yise 'Timeless' iriho indirimbo zikunzwe nka 'Unvailable' yakoranye na Musa Keys hamwe na 'Feel', byatumye aca uduhigo turimo nko kuba izi ndirimbo ze zaragiye ziza mu myanya ya mbere ku ntonde z'indirimbo zikunzwe zirimo nka 'US Charts'.

Muri uyu mwaka kandi Davido yagiye akora ibitaramo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika ndetse anahabwa itariki yo kumwizihizaho yiswe 'Davido Day' mu mijyi ibiri yo muri Amerika. Uyu muhanzi nawe uhabwa amahirwe yo kuzegukana Grammy ye ya mbere muri Gashyantare ya 2024, ngo asize 2023 atumiwe mu biganiro bikomeye birimo nka 'The Jimmy Fallon Show', 'The Kelly Clarkson Show' aho yabashije no kuririmbamo indirimbo zigize album ya 'Timeless''.

3. Tyla

Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal, wavukiye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika  y'Epfo ari mu bahanzi nyafurika bazamuye umuziki mu 2023 ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo ye 'Water' yaciye ibintu kuva ku mbuga zirimo nka Tik Tok kugeza igeze ku mwanya wa 21 ku rutonde rwa Billboard 100 Chart rujyaho indirimbo 100 zikunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Ku myaka 21 gusa Tyla, agiye kurangiza umwaka wa 2023 ayoboye abahanzikazi bumviswe cyane ku rubuga rwa 'Spotify' nyuma y'uko iyi ndirimbo ye 'Water' benshi bakomeje kuyumvira kuri uru rubuga. Tyla ufata icyitegererezo kuri Rihanna, akaba nawe ari mubahanzi bahatanye mu bihembo bya 'Grammy Awards 2024' akaba abihatanye mu gihe gito gusa amaze mu muziki.

4. Black Sherif

Mohammed Ismail Sherif uzwi nka Black Sherif, ni umuraperi wo mu gihugu cya Ghana uru mu bagezweho muri iki gihe. Uyu musore benshi bazi ku izina rya 'Blacko' aherutse kwegukana igihembo cya 'BET Awards' cy'umuraperi mwiza w'umwaka ku rwego mpuzamahanga.

Global Citizen yatangaje ko Black Sherif amaze imyaka 2 yereka Isi ko muri Afurika  naho hari abaraperi bashoboye dore ko anazwiho ubuhanga bwo kwandika indirimbo zinyura benshi. Indirimbo ze zakunzwe zirimo nka 'First Sermon', 'Second Sermon' yanasubiranyemo na Burna Boy, hamwe na 'Kwaku The Traveller' yatumye yamamara ku rwego mpuzamahanga.

Black Sherif w'imyaka 21, nyuma yo gusohora album yise 'The Villain I Never Was', aherutse guca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Ghana waririmbye mu gitaramo cya 'Wireless Festival in the UK' cyabereye mu Bwongereza. Muri uyu mwaka kandi Black Sherif yanaririmbye mu bihembo bya MOBO Awards.

5. Rema

Umuhanzi Divine Ikubor wamamaye nka Rema, ukomoka muri Nigeria, nawe umwaka wa 2023 yawigaragajemo ndetse ibihangano bye bimenyekana ku rwego mpuzamahanga byose abikesha indirimbo ye yakunzwe yitwa 'Calm Down'.

Iyi ndirimbo yatumye Rema yandika amateka kandi yaje kurushaho kwamamara ubwo yayisubiranagamo n'icyamamarekazi Selena Gomez. Yatumye Rema ahita aba umuhanzi nyafurika wa mbere ufite indirimbo yamaze igihe kirekire ku rutonde rwa 'Billboard 100 Chart' dore ko yarumazeho ibyumweru 57 ihita iba indirimbo ya mbere icuranze mu njyana nyafurika itinze kuri uru rutonde.

Muri uyu mwaka kandi Rema w'imyaka 23 y'amavuko, yongeye guca agahigo ubwo yabaga umuhanzi nyafurika wa mbere uririmbye mu birori bya 'Ballon d'Or' byari bibaye ku nshuro ya 67. Muri ibi birori kandi yaririmbyemo indirimbo ye 'Calm Down' ihagurutsa ba kizigenza mu mukino wa Football barimo na Lionel Messi wanegukanye iki gihembo.

6. Amaarae

Umuhanzikazi Ama Serwah Genfi umaze kumenyekana ku izina rya Amaarae mu muziki, ni umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka muri Ghana. Uyu mwaka wa 2023 niwo yamenyekaniyemo ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gusohora album yise 'Fountain Baby'.

Indirimbo ze zakunzwe muri uyu mwaka zirimo nka 'Wasted Eyes', 'Co-Star' 'Reckless & Sweet'. Global Citizen yatangaje ko ikintu cyihariye kuri Amaarae atandukaniyeho n'abandi bahanzi nyafurika ngo ni uko usanga benshi muribo bakora injyana nka Afro Beat cyangwa Amapiano gusa ngo we akora R&B hamwe na Pop.

Ibi kandi byamufashije gukundwa dore ko afite indirimbo 3 mu ndirimbo 10 zumvishwe cyane kuri Apple Music: Ghana, ndetse muri uyu mwaka yabashije gukora ibitaramo bikomeye mu bihugu by'u Burayi birimo u Bwongereza,  u Budage hamwe n'u Bufaransa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND