Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, hishimirwa intambwe igihugu cyateye mu kugeza ubuvuzi ku bafite virusi itera Sida bose no gukumira ko umubyeyi yanduza umwana atwite.
Ku nshuro ya 35, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahurije imbaga nyamwinshi muri Kigali Convention Center, ahabereye ibiganiro ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro byahurizaga ku kuzamura imyumvire ku bijyanye na Virusi itera SIDA, ndetse no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo intego u Rwanda rwihaye igerweho.
Insanganyamatsiko y’uyu
mwaka iragira iti: “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi.” Uyu munsi, witabiriwe n’abayobozi
batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, umuhuzabikorwa wa UN, umuyobozi wa
RRP+ (Umuryango w’Ababana n’Ubwandu bwa virusi itera SIDA) n’abandi.
Ku ikubitiro,
abitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi basusurukijwe n’itorero ribyina
imbyino gakondo, rimara ku rubyiniro iminota mike cyane bitewe n’uko ibirori byatangiye
bitinzeho gato.
Kuri uyu munsi,
Inyarwanda yabashije kuganira na bamwe mu bita ku bantu babana n’ubwandu bwa
virusi itera SIDA, basobanura ko icyo bakora ari ukubafasha kwiyakira
bakagarura icyizere cy’ubuzima.
Icyibanzweho cyane ni ukurebera
hamwe icyakorwa ngo ikibazo cy’abakiri bato bakomeje kwandura SIDA ari benshi
gishobore kubonerwa umuti. Ni muri urwo rwego hatangajwe ko ubukangurambaga ku
bijyanye no kwirinda bukomeje cyane cyane mu rubyiruko.
Muneza Sylvie,
umuyobozi w’umuryango w’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA washinzwe mu
2003, yatanze ubuhamya, avuga ukuntu RRP+ yaje igakemura ibibazo byinshi birimo
ihezwa n’akato byakorerwaga ababana n’ubwandu, kwigunga n’ibindi byateraga imfu
nyinshi.
Ikindi kibazo
cyakemutse, ni icy’ababyeyi babyaraga abana bafite ubwandu bwa virusi itera
SIDA. Ubu birashoboka cyane ko umubyeyi aba asanzwe abana n’ubwandu ariko
yakurikiza amabwiriza ya muganga akabyara umwana utanduye.
Muri ibi birori kandi,
itsinda rya Malayika rigizwe n’urubyiruko ryakinnye umukino nyigisho bise ‘Ideal
Worl,’ umukino wari ukubiyemo ubutumwa bwo gusaba buri wese kugira uruhare mu
kuzamura imyumvire, no kurushaho gushishikarira kugira ubumenyi bwisumbuye ku
bijyanye n’agakoko gatera SIDA.
Ozania Ojelo waje
ahagarariye UN yavuze ko u Rwanda rukomeje guhamiriza isi yose ko bishoboka
cyane ko SIDA yashyirwaho iherezo ntihongere kumvikana abahitanwa nayo. Yashimiye
icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba nta murwayi wa SIDA ukirangwa mu gihugu mu
2030.
Uyu muyobozi kandi
yavuze ko kimwe mu bikwiye kwishimirwa u Rwanda rwagezeho, ari uko mu myaka 14
ishize rwashoboye kugabanya ubwandu ku kigero cya 70%.
Minisitiri w’Ubuzima,
Dr.Sabin Nsanzimana yatangaje ko nubwo ubwandu bwagabanutse ku kigero
gishimishije, urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo rugikomeje kuko hari
abagihitanwa na cyo.
Ati: “Ikibabaje ni uko
urubyiruko aribo bagize umubare munini w’abandura SIDA.”
Yatangaje ko hakomeje
gutekerezwa ku ngamba zo gukumira iki cyorezo mu rubyiruko cyane ko aribo
bayobozi b’igihugu b’ejo hazaza. Yongeyeho ko kandi nk’uko hatewe intambwe
ababana n’ubwandu bwa SIDA bakaba bafata ikinini kimwe ku munsi, binashoboka
cyane ko hashyirwaho ubundi buryo bworoshye bwo gufata iyi miti igabanya
ubukana.
Umuyobozi w’ishami
rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr Ntazirikuzo yavuze ko mu Rwanda hagaragara
3% y’abahatuye bafite hagati y’imyaka 15-49 bafite ubwandu bwa virusi itera
SIDA, ndetse ko igipimo cy’ubwandu
bushya gihagaze kuri 0.08%, harimo urubyiruko rungana na 35%.
Dr. Ntazirikuzo
yakomeje avuga ko kugeza ubu, abarenga 95% mu bamenye ko bafite ubwandu bafata
imiti neza, naho 90% muri bo, imiti iri kubafasha kugabanya ubukana.
Yagize ati: “Tugereranije
no mu myaka 20 ishize, ubwandu bushya bugenda bugabanuka. Ariko nubwo
bugabanuka, kera twagiraga abantu bakuru bandura kurusha urubyiruko ariko ubu bisa
nk’ibyahindutse urubyiruko nirwo rwandura cyane kurusha abakuru.”
Mu rwego rwo kwizihiza
uyu munsi kandi, hatanzwe ibihembo ku bigo nderabuzima byitwaye neza mu byiciro
bitandukanye birimo abagabanyije virusi mu maraso ku rugero zitagaragara,
abahize abandi mu gufasha ababyeyi bafite virusi itera SIDA kubyara abana batayifite,
abafataga imiti bagakomeza kuyifata neza batayicikirije ndetse n’ibigo
nderabuzima bifite umubare munini w’abantu bagiye kubyipimishaho.
Mu Mujyi wa Kigali,
hahembwe ikigo nderabuzima cya Kabusunzu, mu Burasirazuba hahembwa ikigo
nderabuzima cya Kibungo, mu Burengerazuba hashimwa ikigo nderabuzima cya
Kayove, ikigo nderabuzima cya Nyamagabe nicyo cyahawe ikimenyetso cy’ishimwe mu
Majyepfo, naho mu Ntara y’Amajyaruguru hashimwa ikigo nderabuzima cya Muhoza.
U Rwanda rwizihije uyu
munsi tariki 30 Ugushyingo mu cyimbo cy’iya 01 Ukuboza, ruri mu bihugu bitanu
bya Afurika byateye intambwe ishimishije mu kwesa umuhigo wa UNAIDS uzwi nka
95-95-95, aho 95% by’abafite virusi itera Sida bipimishije, 97.5% muri bo
bakaba bari ku miti igabanya ubukana, naho 98 by’abari ku miti bakaba bafite
virusi zagabanyutse bihagije.
Muri Kigali Convention Center hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi
Abatumva Icyongereza bari bashyiriweho uburyo bwo gukurikira gahunda yose mu Kinyarwanda
Abitabiriye bizihiwe
Buri wese yashishikarijwe kugira uruhare mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida
Umusangiza w'amagambo, Dr Vanessa
Muneza Slyvie yatanze ubuhamya ko yigeze gusigarana umusirikare umwe n'ibiro 20, akimenya ko yanduye Sida
Itsinda rya Malayika bakinnye umukino wageze ku mitima y'abari bicaye aho bose
Wari ukubiyemo ubutumwa buvuga ko abanyarwanda nibafatanyiriza hamwe Sida izaranduka burundu
Hishimiwe intambwe nziza u Rwanda rwagezeho
Bamwe bahawe ibimenyetso by'ishimwe kubera ko babaye intashyikirwa
Ni umunsi witabiriwe n'abayobozi baturutse mu nzego zinyuranye
Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO