RFL
Kigali

Ronaldinho yemeje ko mu mwaka utaha azaza mu Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/11/2023 23:14
0


Umunyabigwi w'ikipe y'igihugu ya Brazil, Ronaldo de Assis Moreira wamamaye nka Ronaldinho Gaúcho yamaze kwemeza ko mu mwaka utaha wa 2024 azaza mu Rwanda yitabiriye igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho.



Guhera taliki 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hazabera imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, biteganyijwe ko kizitabirwa n’abanyabigwi 150 baturutse mu bihugu 40, bagabanyije mu makipe umunani azakina imikino 20.

Kuri uyu wa Kane ni bwo hatangajwe bamwe mu bakinnyi ba mbere bazakitabira barimo n'umunyabigwi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" Jimmy Gatete wanayifashije kubona itike y'igikombe cy'Afuruka cya 2004..

Muri abo bakinnyi batangajwe kandi harimo na Ronaldinho wegukanye Ballon d'Or ya 2005 ndetse akaba yarananyuze mu makipe akomeye arimo Paris Saint-Germain, FC Barcelona na AC Milan.

Usibye ibyo, kandi uyu mukinnyi nawe ku giti ke yabyemeje avuga ko azaba ari mu Rwanda nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'iki gikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho.

Iyi mikino izaba ibera mu Rwanda ari nako Visit Rwanda izaba ari umufatanyabikorwa wayo ndetse no mu magambo Ronaldinho yavuze nayo irimo.

Ni ubwa mbere igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizaba kibereye ku mugabane wa Afurika, kuko ibindi bikombe biheruka gukinwa byabereye ku mugabane w’i Burayi


Ronaldinho ufatwa nk'umunyabigwi w'umupira w'amaguru muri rusange yemeje ko mu mwaka utaha azaba ari mu Rwanda


Ronaldinho wakiniye ikipe y'igihugu ya Brazil akanayihesha ibikombe bitandukanye birimo n'igikombe cy'Isi cya 2002










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND