RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri filime nshya 'Freelance' ya John Cena ikomeje guca ibintu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/11/2023 18:52
2


Urebye hirya no hino ku mbuga zicuruza zikanareberwaho filime, hari imwe ikomeje kuza ku mwanya wa mbere ariyo 'Freelance' yakinnywe n'icyamamare John Cena.



Ku bakunzi ba filime by'umwihariko abakunda filime z'imirwano, bungutse filime nshya yitwa 'Freelance' ikomeje guca ibintu hirya no hino ku mbuga zireberwaho filime. Iyi filime imaze ukwezi n'iminsi 4 isohotse gusa mu byumweru bibiri bishize yaciye agahigo ko kuza kumwanya wa mbere muri filime 10 zikunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Filime 'Freelance' ni filime yahuriyemo ibyamamare birimo nka John Cena ari nawe mukinnyi mukuru, Allison Brie, Juan Pablo Raba, Alice Eve, Christian Slater n'abandi. Yayobowe n'umuhanga mu gukora filime Pierre Morel uzwiho kuba yarayoboye izakunzwe zirimo nka 'Taken' yo mu 2012 'The Hitman's Bodyguard' yo mu 2017 hamwe na 'Vikram' yasohotse mu 2022.

Filime nshya ya John Cena yitwa 'Freelance' ikomeje guca ibintu

Iyi filime ivuga ku nkuru y'umugabo witwa Mason Pettits (Ukinywa na John Cena) uba yarahoze aba mu ngabo z'Amerika za Speacil Forces gusa akaza kubihagarika nyuma yo gukomerekera ku rugamba. 

Nyuma y'igihe Mason akora akazi ko mu biro aba adakunda yifuza gusubira mu kazi akunda ku rugamba, yahawe ikiraka cyo kurinda umunyamakurukazi witwa Claire Wellington (Ukinywa na Allison Brie).

Iyi filime John Cena yayihuriyemo n'abarimo Allison Brie na Juan Pablo Raba

Igitangaje muri iyi nkuru n'uko Mason Pettits asanga uyu munyamakurukazi aba agiye gukoresha ikiganiro imbona nkubone n'umugabo witwa Juan Venegas uba ari umuyobozi w'igitugu w'igihugu cyitwa ' Paldonia'. 

Uyu muyobozi uba utinyitse unashaka kuvanywa kuri uyu mwanya na Leta ya Amerika, ni nawe uba warakomerekeje Mason Pettits ku rugamba bigatuma amara igihe mu bitaro.

Freelance imaze ukwezi n'iminsi 4 gusa isohotse

Filime 'Freelance' imara isaha n'iminota 49, iba igaragaza urugamba rutoroshye John Cena ukina witwa Mason Pettits arwana kugirango arinde ubuzima bw'umunyamakurukazi uba wagiye mu gihugu kirimo intambara kuganira na Perezida wacyo usanzwe afitanye urwango na Mason Pettits.

John Cena na Allison Brie nibo bakinnyi b'imena muriyi filime

Iyi filime yasohotse ku itariki 28 Ukwakira, yamaze ibyumweru bitatu yerekanwa mu nzu za Sinema itaragera ku mbuga zicuruza zikanerekana filime. Nubwo itari kuri Netflix gusa iri kugaragara ku zindi mbuga nyinshi. 

Freelance yakinnywe amezi atanu, igashorwamo miliyoni 40 z'amadolari, yinjije miliyoni 8 z'amadolari ku munsi wa mbere yasohokeyeho mu masaha 24 gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • imbwa7 months ago
    imbwa ziraryoha😊
  • y7 months ago
    y





Inyarwanda BACKGROUND