RFL
Kigali

Perezida wa Yanga SC yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'amakipe yo muri Afurika arimo APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/11/2023 18:02
0


Umuyobozi w'ikipe ya Yanga SC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tanzania, Engineer [Eng.] Hersi Said Ally niwe watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'amakipe yo muri Afurika(ACA) arimo APR FC yo mu Rwanda gusa.



Kuri uyu wa Kane ni bwo i Cairo mu Misiri ku cyicaro cy'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, habereye inama itangiza iri shyirahamwe. 

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi barenga 60 b'amakipe atandukanye yo ku mugabane w'Afurika, uwaruriyo wo mu Rwanda ni Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira.

Mu makipe 8 yatangiye iri shyirahamwe harimo ikipe imwe yonyine yo mu Rwanda ariyo ya APR FC.

Igitekerezo cyo gushinga iri shyirahamwe cyazanwe na Patrice Motsepe usanzwe ari Perezida wa CAF. 

 ACA ifite intego zitandukanye zirimo kurinda amakipe yo muri Afurika, kuzamura impano z'abakiri bato, gushakira aya makipe yo muri Afurika abafatanyabikorwa ndetse no kuyashakira umurongo uhamye .

Muri iyi nama kandi hahise hanatorwa ugomba kuyobora iri shyirahamwe maze agirwa Engineer [Eng.] Hersi Said Ally usanzwe ari Perezida wa Yanga SC. 

Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahise igaragaza ko yishimiye ko Eng. Hersi yahawe izi nshingano inavuga ko izamuba inyuma, bagafatanya guhindura inzozi impamo.


Chairman wa APR FC yari yitabiriwe iyi nama itangiza Ishyirahamwe ry'amakipe yo muri Afurika


Eng. Hersi yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'amakipe yo muri Afurika


Eng.Hersi ari kumwe na Chairman wa APR FC muri iyi nama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND