Kigali

Iya Meddy imaze imyaka 4 itarasohoka! Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Patoraking

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2023 14:40
0


Umunyamuziki uri kugarukwaho cyane mu itangazamakuru muri iki gihe bitewe n’ibitaramo ari kuririmbamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Patrick Nnaemeka Okorie [Patoranking] n’ubwo bizasaba ko bongera kuyisubiramo bari mu gihugu cya Nigeria.



Ubwo Patoranking aheruka mu Rwanda ku wa 11 Ugushyingo 2023, aho yaririmbye mu birori bya African Leadership Network byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp, yanakoranye indirimbo na Bruce Melodie.

Ni ibiganiro byagezweho nyuma y’ubushuti aba bahanzi bombi bafitanye, byanasembuwe no kuba Bruce Melodie yaritabiriye igitaramo uyu muhanzi yakoreye muri Camp Kigali.

Umwe mu bareberera inyunguza Bruce Melodie, yabwiye InyaRwanda ko Patoranking yavuye mu Rwanda akoranye indirimbo na Bruce, ariko ko batishimiye urwego iriho, bemeza ko bazajya muri Nigeria kuyikorerayo kugirango igere ku rwego aba bahanzi bombi bifuza.

Yavuze ati “Mu gihe Patoranking yari mu Rwanda bakoranye indirimbo, ariko twasanze itari ku rwego rwiza, duhitamo ko Bruce azajya muri Nigeria kugirango bayirangize neza isohoke nk’uko buri wese abishaka.”

Yavuze ko muri gahunda bafite ari uko kujya muri Nigeria, bizaherekezwa n’urugendo rwo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bo mu kiriya gihugu, barimo na Davido bakoranye nyuma y’uko aririmbye mu iserukiramuco rya Giants of Africa.

Bruce Melodie abaye umuhanzi wa kabiri utangajwe ko yakoranye indirimbo na Patoranking, nyuma ya Meddy byatangajwe ko bakoranye indirimbo mu 2019.

Ku wa 9 Ukwakira 2019, Patoranking ari mu batanze ikiganiro mu Nama Nyafurika y’Urubyiruko izwi nka Youth Connekt Africa yabereye i Kigali ku nshuro ya gatatu.

Iyi nama yitabiriwe n’Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 91 by’Afurika no ku yindi migabane

Patoranking yavuze ko yakuriye mu muryango aho iwabo bakodesha inzu amadorali 2. Ngo se ntiyashoboraga kubona amafaranga yo gukomeza kwishyura inzu, ahitamo gukora ubucuruzi ku muhanda kugira ngo yite ku muryango we.

Ati “Nakuriye ku muhanda nshakisha buri kimwe kugira ngo nite ku muryango wanjye.” Yavuze ko yakoraga ibi byose atari uko abikunze kuko nawe ngo yari kwishimira kuba ‘engineer’. Yahisemo gukora umuziki ndetse yiyemeza kuririmba ku rukundo, n’ibindi byinshi bisubiza intege mu bugingo.

Yabajije abitabiriye iyi nama niba biteguye indirimbo nk’izo zifasha benshi. Avuga ko igisubizo batanze gikwiye kuba kivuye ku mutima wabo. Yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zikora ku mutima, ati ‘muriteguye’.

Muri cyo kiganiro, Patoranking yavuze ko afite indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard waryubatse mu muziki ku izina rya Meddy.

Yavuze ko asanzwe ari umuhanzi ukunda gufatanya n’abandi, yanabishimangiye kuri album yise ‘Wilmer’ yasohoye muri 2019. Kuva yabitangaza, abantu bategereje iyi ndirimbo baraheba.

Ubwo yari muri Youth Conneckt yagize ati “Nkunda gufatanya n’abandi bahanzi nk’uko mubizi nagiye nkorana n’abatandukanye bo ku migabane itandukanye. Ubu namaze gukorana indirimbo na Meddy wo mu Rwanda. Ntabwo mwari mubizi.”


Bruce Melodie yakiriye King Promises na Patoranking bahise bakorana indirimbo


Patoranking ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika

Ubwo yari muri BK Arena mu Ukwakira 2019, Patoranking yatangaje ko yakoranye indirimbo na Meddy- imyaka ine irashize itarasohoka 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BABYLON' YA PATORANKING

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND