Mu ruganda rw’imyidagaduro, niho hantu hadatana n’amakuru mpimbano. Iyo witegereje usanga ikinyoma kimaze kuba intwaro ikomeye yifashishwa n’ibyamamare mu gusigasira no kongera ubwamamare bwabo mu mitwe y’abafana.
Bimaze kuba nk’ihame ko
mbere yo gushyira ahagaragara igikorwa runaka, abahanzi cyangwa abandi bari mu
gisata cy’imyidagaduro babanza kwicara bagatekereza neza ku nkuru itangaje
babanza gukwirakwiza kugira ngo igihangano cyabo nigisohoka kizarebwe cyane
kandi ntikibagirane vuba.
Muri uyu mwaka gusa
cyane cyane muri izi mpera zawo, ibyamamare nyarwanda biri kwifashisha aya
mayeri cyane mu rwego rwo gusoza umwaka neza bashyigatiye igikundiro cy’abanyarwanda
ndetse n’abafana babo muri rusange.
Uyu mwaka wa 2023 ubura
ukwezi kumwe gusa ngo uhigamire iyindi, waranzwe n’ibihe bidasanzwe mu
myidagaduro, ibyamamare haba muri muzika, sinema, ubusizi n’ibindi ntibigeze
baha agahenge abanyarwanda kuko wasangaga iteka ku mbuga nkoranyambaga hahora
inkuru zirushaho kuryoshya imyidagaduro zaba ari ukuri cyangwa ibinyoma.
1.
Kwibaruka kwa Junior Rumaga na Bahali
Ruth
Guhera ku mugoroba wo
ku wa 29 Ukwakira 2023, byari ibicika ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Junior
Rumaga asohoye amafoto agaragaza Bahali Ruth atwite bagaca amarenga ko baba
bagiye kwibaruka.
Ayo mafoto, akana ko mu
jisho barebanaga akamwenyu katava ku munwa, imitoma itava ku mbuga
nkoranyambaga zabo, byose byatumye abantu bizera ijana ku ijana ko aba basizi
bamaze igihe mu rukundo ndetse bagiye no kwibaruka koko.
Nyuma yaho noneho aba bombi bahamije ko bibarutse koko ndetse bagaragaza n’amafoto aherejwe n’amagambo yumvikanisha ko batakiri babiri ahubwo babaye batatu.
Ubwo abantu bose
babakurikira bava mu byabo babifuriza gusubirayo nta mahwa, kubyara hungu na
kobwa, n’andi magambo nk’ayo abwirwa abibarutse.
Abantu bose bakiri mu
gihirahiro bibaza niba koko Rumaga na Bahali bibarutse, Rumaga, umusizi w’umuhanga
cyane mu guharurira inzira ibisigo bye, atangariza InyaRwanda ko aribyo
bibarutse, ariko ko batibarutse umwana ahubwo bibarutse igisigo bise ‘Rudahinyuka.’
2.
Ubukwe bwa Kanimba na Soleil
Uwase Delphine wamenyekanye
nka Soleil ndetse na Mpazimaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba bamamye muri
filime y’uruhererekane itambuka kuri Youtube yitwa ‘Bamenya,’ baciye igikuba ku
mbuga nkoranyambaga ubwo batunguranaga bagasohora integuza y’ubukwe ‘Save The
Date’ ihamya neza ko bagiye kurushinga.
Iyi ntenguza
yagaragazaga ko imihango y’ubukwe iteganyijwe ku ya 17 Ugushyingo 2023, kandi
koko ubukwe bwaratashye, bakomeza gucanganyukisha abantu ubwo bashyiraga hanze
amafoto abagaragaza mu myambaro y’abageni, ababambariye, abatashye ubukwe n’ibindi
byose bisabwa.
Abantu bakiri muri urwo
rujijo, hasohotse amashusho y’igice cya 45 ya filime aba bakinnyi bahuriramo
yitwa ‘Ganza,’ maze aba ariho hagaragara bwa bukwe bwabo bwari bwaciye igikuba.
Nyuma y’uko ukuri kose
kugiye hanze, aba bakinnyi basobanuye ko ari filime bikiniraga bisanzwe cyane
ko iyi filime imaze igihe itambuka kuri Youtube, ndetse Soleil ahishura ko
afite undi mukunzi utari Kanimba.
3.
Kwambara ijipo kwa Mico The Best
Muri uku kwezi kubura
amasaha macye ngo kurangire, umuhanzi Mico The Best yaratunguranye ashyira
hanze amafoto yambaye ijipo.
Aya mafoto yateye urujijo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira kwibwira ko Mico nawe birangiye abaye umutinganyi, abandi bamuhata ibibazo karahava.
Ntibyatinze, kuko nawe
yahise ashyira ahagaragara indirimbo yise ‘Inanasi,’ ndetse mu mashusho
bigaragara neza abakobwa yifashishije bari bambaye amajipo ari mu bwoko bwa ya
yindi yifotoranije.
Nyuma, byaje kugaragara
ko yafashe icyemezo cyo kwifotoza yambaye ijipo mu rwego rwo guteguriza
indirimbo ye nshya imaze iminsi micye cyane igiye hanze.
4. Ubutinganyi
kuri Chriss Easy wagaragaye ateruwe n’undi mugabo
Kuva ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ku mbuga
nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y’umuhanzi Chriss Easy ateruwe n’undi
musore usanzwe ari n’inshuti ye witwa Prince Tity.
Aya mafoto agaragaza neza uyu muhanzi yishimanye
bidasanzwe n’uyu musore, yatumye benshi bibaza niba Chriss Easy yaba ahindutse
umutinganyi, cyangwa se nawe bwaba ari uburyo yifashishije bwo kwamamaza
indirimbo ye nshya.
Bamwe mu nshuti ze za hafi InyaRwanda yashoboye
kuvugisha, bahamije ko iyi mico basanzwe batayimuziho, bavuga ko byashoboka ko
yashyize hanze ariya mafoto ateguriza indirimbo ye nshya yaba yitegura gushyira
ahagaragara.
Ibi ariko na none byashyize benshi mu rujijo, kuko uyu muhanzi aherutse kwiyemerera ko atari ngombwa ko yifashisha amakuru mpimbano kugira ngo yamamare cyangwa yamamaze ibyo akora.
TANGA IGITECYEREZO