Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uzwi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yahakanye ibyaha aregwa asaba gukurikiranwa ari hanze.
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kujurira icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Jean Paul Nkundineza ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, ndetse n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yagejejwe mu cyumba cy’Iburanisha saa 08:32 AM
Umunyamategeko wunganira Jean Paul Nkundineza yatangiye avuga ko umukiliya we nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha, asaba ko yakurikiranwa ari hanze.
Avuga ko icyo Jean Paul yakoze ari amakosa y’umwuga w’itangazamakuru, kandi ko atari ubwa mbere Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC) rwatumije Jean Paul bakamuganiriza bakamwereka amakosa ari gukora, ku buryo iki kirego cyari gukemurwa n’urwo rwego.
“Icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha” Umwunganira avuga ko atigeze agikora kuko ibyo yatangaje byose yabyumviye mu rubanza, cyangwa akaba yahawe amakuru nk’Umunyamakuru.
Icyaha cyo “Guhohotera uwatanze amakuru ku cyaha” uyu munyamategeko avuga ko Umukiriya we atacyemera kuko kuvuga ko ari we watangaje amazina yihishe inyuma y’ama-Code yatanzwe mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, atari byo kuko yagiye ahishurwa n'abantu batandukanye mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko bamwe muri abo batangabuhamya bagiye bivamo ku mbuga nkoranyambaga ko hari aho bahuriye n'urwo rubanza n’ahandi ku buryo atari we wakwirengera guhishura amazina yabo.
Icyaha cyo “Gutukana mu ruhame” Jean Paul avuga ko yavuze amakosa, arangije akurikiza amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru arikosora avuguruza amagambo yavuze mbere y’uko ikirego kiregerwa RIB.
Nkundineza arasaba gukurikiranwa ari hanze kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ubuzima bwe butifashe neza ndetse ko afite umwana muto ukeneye kurerwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Jean Paul
Nkundineza akwiye gukurikiranwa afunzwe zirimo kuba ari “Umunyabyaha”, kandi ko
ashobora gukomeza gukora ibyaha mu gihe yaba akurikiranywe ari hanze.
Bavuze ko kandi ibyaha byose Jean Paul Nkundineza akurikiranyweho
bihanishwa igifungo cy’imyaka irenga ibiri, kandi ko Umushingamategeko
yabisobanuye neza mu ngingo ya 36 y’Imanza Nshinjabyaha.
Iyi ngingo ivugo ko umuntu ashobora gukurikiranwa afunzwe mu gihe
hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha cyangwa ibyaha akurikiranyweho
bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.
Uwunganira Jean Paul yahise amuca mu ijambo asaba inteko
iburanisha gutegeka Umushinjacyaha kwisubiraho ku ijambo yavuze ko “Jean Paul
ari umunyabyaha” kuko atarahamwa nabyo nkuko amategeko y’u Rwanda abimwemerera.
Yasabye Urukiko kutagwa mu mutego w’amagambo y’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwarengejeho ko Nkundineza atigeze ahakana ko hari
impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibi byaha, busaba Urukiko ko uyu mugabo
akomeza gukurikiranwa afungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge.
Nkundineza yahawe umwanya avuga ko ubwo Prince Kid yatabwaga
muri yombi, Umucamanza waburanishije uru rubanza yavuze ko umukobwa
wafashe amajwi uyu mugabo yayashyikirije Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u
Rwanda 2016.
Yavuze ko kandi atari ubwa mbere Mutesi Jolly amutangiye ikirego,
kuko mu kwezi k’Ugushyingo 2022 yamureze muri RIB, ariko icyo kirego kijyanwa
muri RMC baramuhagamaza bamwereka amakosa birakemuka. Yavuze ko Mutesi Jolly
nta hantu yigeze aregera urukiko ko atanyuzwe n’icyemezo cya RMC.
Nkundineza umaze ukwezi kurenga afungiye i Mageragere avuga ko yemera ko yakoze amakosa nk’umuntu ufite amarangamutima,
ariko ko yihutiye guhindura ayo makosa ataratangirwa ikirego muri RIB.
Nkundineza yavuze ko atazongera kuvuga kuri Mutesi Jolly mu buryo yabikozemo
akoresheje amarangamutima.
Avuga ko yatawe muri yombi tariki 14 Ukwakira mbere y’uko atangirwa ikirego muri RIB tariki 16 Ukwakira 2023,
agasanga bishoboka ko uru rwego rushobora kuba rwaramutaye muri yombi rugendeye
ku gitutu cy’imbugankoranyambaga.
Mbere yo gusoza Nkundineza yanenze Ubushinjacyaha avuga ko
bwirengagije nkana amategeko n’amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru ati “ Ni
nko gufata amategeko y’umwuga w’Itangazamakuru ukayakubita hasi, ukavuga ko
ntacyo amaze kandi amaze imyaka irenga 10 akurikizwa.”
Inteko Iburanisha yanzuye ko umwanzuro kuri ubu bujurire uzasomwa
tariki 07 Ukuboza 2023 saa munani z’amanywa [14:00 PM].
Nkundineza Jean Paul yajuriye icyemezo kimufunga iminsi 30 y'agateganyo
Nkundineza yavuze ko ubuzima bwe butifashe neza, ku buryo akwiye kugumishwa muri Gereza
TANGA IGITECYEREZO