RFL
Kigali

'Feruje' wegukanye igikombe mu Bwongereza yamuritse filime ku bahatirwa gushinga ingo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2023 10:49
1


Umukinnyi wa filime Nahimana Clémence wamenyekanye nka Feruje, yamuritse filime ye y’uruhererekane yise ‘Shenge’, ni nyuma y’uko filime yise ‘I Bwiza’ iherutse guca agahigo ikegukana igikombe gikomeye mu Bwongereza.



Nahimana yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi filime nyuma yo kubona bamwe mu basore n’abakobwa bahatirwa gushinga ingo. Ni ibintu avuga ko bitigeze bimubaho mu buzima bwe, ariko afite benshi azi byagiye bibaho kandi byagizeho ingaruka.

Yavuze ati “Njya mbona ukuntu inkumi n’abasore bashyirwaho igitutu n’umuryango mugari ndetse n'imiryango yabo babahatira gushaka. Iki kintu kuko hari n’abo bitera ipfunywe numvise nkwiye kugikoraho inkuru.”

Uyu mukinnyi wa filime anavuga ko yandika inkuru y’iyi filime yatekereje ku kuntu muri iki gihe hari urubyiruko rwifuza gukira binyuze mu nzira zitari nziza.

Akomeza ati “Muri iyi minsi kandi hari urubyiruko rwifuza gukira vuba n’iyo byaba binyuze mu nzira zitaboneye, iyi nayo ni impamvu ya kabiri yanteye kwandika no kuyobora iyi filime.”

Iyi filime ishingiye kuri Shenge ukina mu mwanya w’umukobwa ushyirwaho igitutu n’umuryango we na rubanda bamusaba gushinga urugo. Ibi bituma akora uko ashoboye kugirango abone umugabo umukunda bakibanira akaramata.

Ku rundi ruhande, umusore witwa Jacob akora ibishoboka byose kugira ngo abone ubutunzi. Yifashishije imbaraga z’umwijima yijejwe ko narongora umukobwa w’isugi azabona ubutunzi budakama.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi b’ingenzi barmo nka Killer Man , Rufonsina wamenyekanye mu Muturanyi, Papa Iddy wamenyekanye muri film Umuturanyi na Feruje wagaragaye muri filime zitandukanye ziganjemo izisetsa nk’izinyuzwa kuri Big Mind Empire.

Harmo kandi Mumporeze Adeline wamenyekanye mu Isi Dutuye, Celine Kay, Nahimana Déo, Nzamukosha Hadidja, Nshizirungu Vincent na Mupenzi John Lucky.

Iyi filime 'Shenge Series' iri gutunganwa na Double C Studio kubufatanye na Motherland Focus Pictures.

Nahimana Clémence wamuritse iyi filime, ni umwe mu banditsi ba bahanga hano mu Rwanda. Ni umwe mu bandika Ikinamico Musekeweya.

Muri 2021 yamuritse filime ye ndende yitwa 'I Bwiza' imaze kwerekanwa mu maserukiramuco atandukanye ndetse muri Gicurasi 2021  yegukanye igikombe yahawe na The best film Award yo mu Bwongereza nka film nziza yigenga yo muri Africa (Best indie film from Africa)

Hari n’abamumenye nka Feruje muri filime zisetsa ndetse na Mama Rufonsina muri filime  Umuturanyi.

Clémence kandi ni umwe mu bagize itsinda ry’inararibonye mu by’Umuco n’ubuhanzi rihuyemo urubyiruko rwa Africa n’u Burayi (AUEU Youth Cooperation Hub).


Killer Man akina muri Shenge Series nka Alex aho azengerezwa n’umugore we


Mumporeze Adeline wamenyekanye mu Isi dutuye akina muri iyi film ari Beatrice 


Papa Iddy muri filime 'Umuturanyi' ni umwe mu bakina muri filime 'Shenge'


Uwimpundu Sandrine akina muri Shenge Series nka Marebe inshuti ya Shenge


Celine Kay akina yitwa Kevine umugore wa Alex


Nahimana Clémence wanditse kandi akayobora iyi filime


Nahimana Déo nawe yakinnye muri iyi filime


Nzamukosha Kadidja


Nshizirungu Vincent


Ngabo Mupenzi  Lucky nawe ayigaragaramo

 

KANDA HANOUREBE INTEGUZA Y’IYI FILIME ‘SHENGE’ YA RUFONSINA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dushimirejeancloude@gmail.com9 months ago
    Nugukomera mugakora cyane kuko ibyo mutwigisha nibyiza mubuzi bwacu bwaburimunsi





Inyarwanda BACKGROUND