Umukinnyi wa filime Nahimana Clémence wamenyekanye nka Feruje, yamuritse filime ye y’uruhererekane yise ‘Shenge’, ni nyuma y’uko filime yise ‘I Bwiza’ iherutse guca agahigo ikegukana igikombe gikomeye mu Bwongereza.
Nahimana yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi filime nyuma yo kubona bamwe mu basore n’abakobwa
bahatirwa gushinga ingo. Ni ibintu avuga ko bitigeze bimubaho mu buzima bwe,
ariko afite benshi azi byagiye bibaho kandi byagizeho ingaruka.
Yavuze ati “Njya
mbona ukuntu inkumi n’abasore bashyirwaho igitutu n’umuryango mugari ndetse
n'imiryango yabo babahatira gushaka. Iki kintu kuko hari n’abo bitera ipfunywe
numvise nkwiye kugikoraho inkuru.”
Uyu mukinnyi
wa filime anavuga ko yandika inkuru y’iyi filime yatekereje ku kuntu muri iki
gihe hari urubyiruko rwifuza gukira binyuze mu nzira zitari nziza.
Akomeza ati “Muri
iyi minsi kandi hari urubyiruko rwifuza gukira vuba n’iyo byaba binyuze mu
nzira zitaboneye, iyi nayo ni impamvu ya kabiri yanteye kwandika no kuyobora
iyi filime.”
Iyi filime
ishingiye kuri Shenge ukina mu mwanya w’umukobwa ushyirwaho igitutu n’umuryango
we na rubanda bamusaba gushinga urugo. Ibi bituma akora uko ashoboye
kugirango abone umugabo umukunda bakibanira akaramata.
Ku rundi
ruhande, umusore witwa Jacob akora ibishoboka byose kugira ngo abone ubutunzi.
Yifashishije imbaraga z’umwijima yijejwe ko narongora umukobwa w’isugi azabona
ubutunzi budakama.
Iyi filime
igaragaramo abakinnyi b’ingenzi barmo nka Killer Man , Rufonsina wamenyekanye mu Muturanyi, Papa Iddy wamenyekanye muri film
Umuturanyi na Feruje wagaragaye muri filime zitandukanye ziganjemo izisetsa nk’izinyuzwa
kuri Big Mind Empire.
Harmo kandi Mumporeze
Adeline wamenyekanye mu Isi Dutuye, Celine Kay, Nahimana Déo, Nzamukosha
Hadidja, Nshizirungu Vincent na Mupenzi John Lucky.
Nahimana
Clémence wamuritse iyi filime, ni umwe mu banditsi ba bahanga hano mu Rwanda. Ni
umwe mu bandika Ikinamico Musekeweya.
Muri 2021 yamuritse filime ye ndende yitwa 'I Bwiza' imaze kwerekanwa mu maserukiramuco atandukanye ndetse muri Gicurasi 2021 yegukanye igikombe yahawe na The
best film Award yo mu Bwongereza nka film nziza yigenga yo muri Africa (Best indie
film from Africa)
Hari
n’abamumenye nka Feruje muri filime zisetsa ndetse na Mama Rufonsina muri filime Umuturanyi.
Clémence
kandi ni umwe mu bagize itsinda ry’inararibonye mu by’Umuco n’ubuhanzi rihuyemo
urubyiruko rwa Africa n’u Burayi (AUEU Youth Cooperation Hub).
Killer Man
akina muri Shenge Series nka Alex aho azengerezwa n’umugore we
Mumporeze Adeline wamenyekanye mu Isi dutuye akina muri iyi film ari Beatrice
Papa Iddy muri filime 'Umuturanyi' ni umwe mu bakina muri filime 'Shenge'
Uwimpundu
Sandrine akina muri Shenge Series nka Marebe inshuti ya Shenge
Celine Kay
akina yitwa Kevine umugore wa Alex
Nahimana Clémence
wanditse kandi akayobora iyi filime
Nahimana Déo
nawe yakinnye muri iyi filime
Nzamukosha
Kadidja
Nshizirungu
Vincent
Ngabo
Mupenzi Lucky nawe ayigaragaramo
TANGA IGITECYEREZO