Kigali

Niyo Bosco yinjiye muri Label ibarizwamo Bwiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2023 9:11
0


Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac Music Label isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Niyo Bosco bijyanye no gukorana mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere nk’umwe mu bahanzi izajya ireberera inyungu.



Kuri konti ya Instagram ya Niyo Bosco ntagaragaza ko hari Label n’imwe iri kumufasha muri iki gihe bijyanye n’urugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka itatu.

Label yitwa Metro Afro ya Enric Sifa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bahanzi igaragaza ko ifasha mu muziki harimo Niyo Bosco, Confy, Boukuru n’abandi.

Okkama wabarizwagamo aherutse gutangaza ko yamaze gusezera, kubera ko ibyo bamwemereraga atabibonaga nk’uko bari babivuganye.

Hari amakuru avuga ko Metro Afro yafashije Niyo Bosco mu bikorwa byo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ariko ko ibi bitaramo bikirangira imikoranire y’impande zombi yazambye.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Kikac Musci Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko bamaze kwemeranya na Niyo Bosco imikoranire, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano no kureba uko ibikorwa by’umuziki we byatangira kujya hanze.

Yavuze ati “Niyo Bosco twakoranye igihe kinini cyane cyane kuri album ya Bwiza n’ibindi bikorwa by’umuziki, ubuhanga bwe mu muziki ntibushidikanwaho na buri wese. Tumaze igihe tuganira ku gukorana nk’umuhanzi wa Kikac Music Label, kandi ibiganiro byararangiye, rero ni umuhanzi wacu.”

Uhujimfura avuga ko umwaka ushize Niyo Bosco nta bihangano ashyira hanze, bibaha umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose akongera kumvikana mu matwi y’abanyarwanda nk’uko byari bisanzwe.

Mu mezi atatu ashize, uyu muhanzi yabwiye abafana be ko amaze iminsi ari gutegura album ye ya mbere yise ‘Ijwi ry’umutima’ azabamurikira.

Mu myaka itatu ishize, Niyo Bosco ari mu muziki yagize igikundiro cyihariye ahanini biturutse ku ndirimbo zuje ubutumwa yagiye ashyira hanze.

Byanakomejwe n’ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo, kuko hari ibihangano byagiye bijya hanze yagizemo uruhare.

Niyo Bosco yamenyekanye mu muziki cyane akiri mu maboko ya MIE Empire ya Murindahabi Irene, ayivamo yinjira muri Sunday Entertainmenta atamazemo kabiri. 

Niyo Bosco yinjiye muri Label ya Kikac Music Label isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza


Niyo Bosco yari amaze igihe akorana na Metro Afro yashinzwe na Enric Sifa wo muri Amerika 


Ubwo Niyo Bosco yakirwaga muri Metro Afro ari kumwe na Confy na Kivumbi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BURIYANA’ YA NIYO BOSCO">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND