RFL
Kigali

Ikipe ya Etoile de L'Est yabonye umutoza mushya watoje ikipe y'igihugu ya Nigeria – VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/11/2023 8:01
0


Ikipe ya Etoile de L'Est ikina icyiciro cya mbere mu Rwanda, yabonye umutoza mushya Imama Amapakabo Kwaku ukomoka mu gihugu cya Nigeria.



Uyu mutoza yageze ku kibuga cy'indege cya Kigali ku isaha ya Saa 21:00 PM. Bidatinze yahise afata imodoka imwerekeza mu Karere ka Ngoma, aho iyi kipe yakirira imikino yayo. Imama Amapakabo, amenyereye umupira wa Nigeria cyane, aho yegukanye igikombe cya shampiyona mu 2016 ari umutoza wa Enugu Rangers ndetse byatumye ajya mu ikipe y'igihugu ya Nigeria

Mu 2018 Imama yari yungirije Gernot Rohr mu ikipe y'igihugu ya Nigeria, ndetse bakaba barakoranye mu mikino y'igikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya.

Imama yamaze iminsi mu ikipe z'igihugu za Nigeria ndetse akaba azwiho umupira wihuta

Imama yaje gutoza ikipe y'igihugu ya Nigeria y'abatarengeje imyaka 23 ndetse n'ikipe y'igihugu y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN). Nyuma yaho yaje kujya mu ikipe ya Abia Warriors y'iwabo, ari nayo yaherukaga gutoza.

Akigera ku kibuga cy'indege cya Kigali, Imama yatangaje ko yishimiye kuza gukorera mu Rwanda. Yagize Ati"U Rwanda ndabona ari igihugu cyiza igihugu buri wese yifuza kuzamo. Nkimenya ko ngiye kuza mu Rwanda nabajije abantu bambwira ko ari igihugu kiri gutera imbere, kandi cyiza bihebuje."

Imama yemeje ko ari umutoza mwiza kandi witeguye kugira icyo afasha. Ati" Maze igihe mu mwuga w'ubutoza kuko nitabiriye amarushanwa yose ya FIFA, CAF ndetse n'iwacu mu gihugu ku buryo niteguye guhangana ku isoko mpuzamahanga.   

Imama yashoje avuga ko aje mu ikipe ya Etoile kugira byinshi ayifasha nubwo hari byinshi bimusaba nko kumenya abakinnyi kujya ku muvuduko Shampiyona iriho, ariyo yezeye ko bizagenda neza.

Imama asimbuye Nshimiyimana Maurice watangiranye n'iyi kipe ariko bakaza gutandukana kubera umusaruro muke. Etoile de L'Est iri ku mwanya wa 14 n'amanota 10,ikaba iri kurwana intambara yo kuva muri iyi myanya, mbere y'uko igice cya mbere cya shampiyona kirangira.


ku isaha ya Saa 21:00 pm, nibwo Imama yari ageze mu Rwanda 

Emmy File usanzwe ushakira amakipe abakinnyi n'abatoza, niwe wagiye kwakira uyu mutoza ku kibuga cy'indege bahita bajyana i Ngoma 

Umutoza yahise yerekeza mu karere ka Ngoma aho ikipe ya Etoile ibarizwa 


">IMAMA YAHISE YEREKEZA I NGOMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND